Inzozi za King James zo gutaramira i Rusizi nyuma y’imyaka 20 zakomwe mu nkokora

Imyidagaduro - 05/08/2025 6:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Inzozi za King James zo gutaramira i Rusizi nyuma y’imyaka 20 zakomwe mu nkokora

Mu myaka 20 amaze mu ruganda rw’umuziki, King James yakomeje kwifuza kuririmbira i Rusizi, ariko buri gihe bikamunanira ku munota wa nyuma. N’ubwo yari yahawe amahirwe yo kuhataramira bwa mbere binyuze muri MTN Iwacu Muzika Festival 2025, inzozi ze zongeye guhura n’imbogamizi.

Uyu muhanzi, amazina ye nyakuri akaba ari Ruhumuriza James, yigeze gutangaza mu 2022 ko ari gutegura igitaramo i Rusizi, ariko icyo gihe nticyabaye.

Ubwo muri Kamena 2025 yatangazwaga nk’umuhanzi mukuru muri MTN Iwacu Muzika Festival, yabwiye InyaRwanda ko ari iby’agaciro kuba agiye gutaramira mu turere dutandukanye cyane cyane i Rusizi, akarere yagiye yifuza kugeramo ariko bikajya biba inzozi gusa.

Yagize ati “Hariya i Rusizi bizaba biteye ubwoba. Nzasaba igihe kinini kugira ngo nisanzure ndirimbane n'abantu, kubera igihe cyose twamaze tubitegereje. Nzasaba igihe kinini kugira ngo mbikore uko mbitekereza.”

Nyamara, aya mahirwe yagaragaraga nk’ukuri, yaje kongera kuyoyoka.

Mu itangazo East African Promoters Ltd bashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kanama 2025, batangaje ko igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyagombaga kubera kuri Rusizi Stadium ku wa Gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025, cyimuriwe kuri Muhanga Stadium ku munsi umwe.

Impamvu y’iyi mpinduka ni imirimo y’ubwubatsi iri gukorerwa kuri sitade ya Rusizi, ituma hadashobora kwakirwa igitaramo gikomeye nk’iki. Bityo, bahisemo Muhanga nk’ahantu hizewe, hagaragaza icyizere cy’umutekano, ituze n’ubushobozi bwo kwakira abantu benshi.

Bagize bati “Iyi mpinduka igamije koroshya ubwitabire no guharanira ko serukiramuco rikomeza gutanga serivisi zisumba izisanzwe, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano, ituze n’imyidagaduro nk’uko bisanzwe bigaragara muri MTN Iwacu Muzika Festival.”

Iki kigo cyiseguye ku bafana bose n'abafatanyabikorwa ku mbogamizi iyi mpinduka ishobora guteza, ndetse bashimira uburyo bakomeje kwihangana no gushyigikira iri serukiramuco ryamaze gushinga imizi mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.

Nubwo King James atazabasha kuririmbira i Rusizi nk’uko yabiteganyaga, azahurira ku rubyiniro rwa MTN Iwacu Muzika Festival n’abahanzi b’ibyamamare barimo Riderman, Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Bull Dogg, Nel Ngabo, na Kivumbi King.

Muhanga Stadium izakira iki gitaramo cya tariki ya 9 Kanama 2025, kikazaba ari undi mwanya wo guhuriza hamwe Abanyarwanda mu munezero, umuco n’indirimbo, nk’uko intego y’iri serukiramuco ibigaragaza.


King James yari aherutse kubwira InyaRwanda, ko yiteguye kuzasaba umwanya uhagije ataramira i Rusizi, ariko inzozi ze zakomwe mu nkokora


King James yashimangiye ko agifite igikundiro mu Banyarwnda ubwo yataramiraga i Huye mu gitaramo cyasize inkuru 

Ubuhanga n’imyitwarire ya King James ku rubyiniro i Huye byagaragaje impamvu akiri umwe mu bahanzi bakunzwe cyane 

Abafana i Huye baririmbanaga na King James mu ndirimbo ze zinyuranye yashyize hanze mu bihe bitandukanye


I Huye, King James yagaragaye yishimiye cyane gusangiza abafana be ibihe by’umunezero n’ubusabane 

Itangazo rya East African Promoters rigaragaza ko iki gitaramo cyari kubera i Rusizi kimuriwe i Muhanga

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘MOWONA’ YA KINGA JAMES

KANDA HANO UREBE UBWO KING JAMES YAVUGAGA UKO YITEGUYE KUZATARAMIRA I RUSIZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...