Habumugisha yagize amanota 93.53%, ari yo yabaye aya mbere mu ishami ry’Indimi, mu gihe yari mu banyeshuri bigaga LFK.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Habumugisha yavuze ko atigeze atekereza ko ashobora kuza ku mwanya wa mbere, nubwo yari yizeye ko azagira amanota meza. Yagize ati: “Sinatekerezaga ko nzaba uwa mbere, numvise bintunguye.”
Yakomeje avuga ko yari yizeye ko ashobora kubona amanota arenga 93%, ariko ko atari yiteze ko ayo manota azamugeza ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu.
Yagize ati: “Ayo 93 yo numvaga nanayarenza, ariko ntabwo natekerezaga ko naba uwa mbere, numvise bintunguye, numva nyine ibyiyishimo bimbanye byinshi, numva narira.”
Habumugisha yavuze ko ubwo yatangiraga kumva amakuru y’abanyeshuri batsinze, atahise yemera ko ari we wari waje isonga.
Yakurikiranye umuhango wo gutangaza amanota kuri YouTube, yumva izina rye rivugwa nk’uwabaye uwa mbere mu ishami ry’Indimi, ariko akomeza kugira amakenga.
Yavuze ko nyuma yo kumva n’ikigo yigagamo kivuzwe, ari bwo yatangiye kwemera ko koko ari we wari waje ku mwanya wa mbere.
Iyi ntsinzi yayigezeho nyuma y’urugendo rw’amashuri yisumbuye, aho yafashwaga n’ikigo yigagamo ndetse na Caritas, ari bo bamufashije kubona uburezi.
“Nta muntu ugomba kuguca intege kubera ubumuga”
Habumugisha avuga ko kuba afite ubumuga bwo kutabona bitagomba kuba impamvu yo kwiheba cyangwa gutuma umuntu yemera ko adashoboye kugera ku ntego ze.
Yatanze ubutumwa bukomeye ku bandi bafite ubumuga, abasaba kudaha agaciro amagambo y’ababaca intege. Yagize ati: “Nihagira umuntu uguca intege ntuzamwumve kuko ugomba kubaho nkawe ubwawe, ntabwo ari we ubuzima bwawe bushingiyeho.”
Aya magambo ya Habumugisha agaragaza ko intsinzi ye atayibonamo gusa amanota meza, ahubwo ayifata nk’ubutumwa bw’uko ubumuga budakwiye kuba inzitizi yo kwiga no kugera ku nzozi.
Afite inzozi zo kwiga itangazamakuru cyangwa uburezi
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, Habumugisha afite gahunda yo gukomeza amasomo muri kaminuza. Mu masomo yavuze ko ashobora kwibandaho harimo Itangazamakuru n’Uburezi, aho avuga ko aya ari yo masomo amushishikaje cyane.
Intsinzi ya Habumugisha Samuel ni urugero rugaragaza ko ubushobozi bw’umunyeshuri budakwiye gupimirwa ku bumuga afite, ahubwo ku bushake, imbaraga n’umuhate ashyira mu byo akora.
Kuba yaraje ku isonga mu ishami ry’Indimi n’amanota 93.53%, ni intambwe ikomeye kuri we, ku ishuri yigagamo ndetse no ku bandi banyeshuri bafite ubumuga, ndetse na Leta ikomeje guharanira uburezi bufite ireme.
