Uyu mubare watangajwe nyuma y’ubushakashatsi bukorwa kabiri mu kwezi bugamije kumenya no gukurikirana buri nzovu iri muri iyi Pariki, aho bwagaragaje ko muri izi nzovu 115 harimo inzovu z’ingore 65 n’ingabo 50.
Kumenya neza umubare w’inzovu n’imiterere yazo bifasha mu kurushaho kurinda izi nyamaswa no gutegura uburyo bwo kubungabunga aho ziba kugira ngo zikomeze kugira uruhare mu bukerarugendo no mu kubungabunga ibidukikije mu Rwanda.
Ubusanzwe, inzovu ni inyamabere nini kurusha izindi zose ku isi zituye ku butaka. Zizwiho kugira imibereho ishingiye ku miryango, ubwenge buhanitse, ndetse no kubana mu matsinda ayobowe n'ingore nkuru.
Inzovu kandi zibana mu miryango ifite ubwuzuzanye aho iz'ingore n'ibyana bigira itsinda rimwe, mu gihe iz'ingabo zikuze zikunda kwitandukanya zikagenda zonyine cyangwa zigakora amatsinda mato.
Ni inyamaswa zirya ibimera kandi imwe ishobora kurya ibiro bisaga 150 ku munsi, zikananywa litiro zirenga 100 z'amazi. Igihe cyose ziba zikeneye ahantu hegereye amazi.
Zifite ubwenge bwinshi ndetse n'ubushobozi bwo kwibuka aho amazi n'ibiryo biherereye igihe kirekire, zikagira uburyo bwo kuganira hagati yazo zikoresheje amajwi yumvikana kure cyane cyangwa adashobora kumvwa n'amatwi y'abantu.
Ni inyamaswa zigira amarangamutima akomeye kuko zirira iyo abana bazo bapfuye ndetse zinagira imigenzo yo guherekeza izazo zapfuye.
Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda
