Inzoga zitemewe ni inshuti igutera ibitwenge uyu munsi, ariko ejo zikagusigira amarira - Polisi y'u Rwanda

Amakuru ku Rwanda - 29/07/2026 8:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Inzoga zitemewe ni inshuti igutera ibitwenge uyu munsi, ariko ejo zikagusigira amarira - Polisi y'u Rwanda

Polisi y'u Rwanda yongeye kwibutsa Abanyarwanda ububi bwo kunywa inzoga zitemewe, ibinyujije mu bukangurambaga bwa “SizoZaweZange,” bugamije kurinda ubuzima bw'abaturage no kubakangurira kwirinda ibinyobwa bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwayo rwa X, Polisi yagaragaje ko n'ubwo izi nzoga zishobora gutera ibyishimo by'igihe gito, amaherezo zishobora gusigira abazinywa ingaruka zikomeye.

Yagize iti: "Inzoga zitemewe ni inshuti igutera ibitwenge uyu munsi, ariko ejo zikagusigira amarira. Ntuzemere ko inzoga zandika amateka y'ubuzima bwawe."

Ubu butumwa buherekejwe n'ifoto igaragaza umwijima w'umuntu umeze nk'uri gusaba imbabazi, uvuga uti: "Ngirira impuhwe kandi uzigirire n'umubiri wose. Izi umpa si zo zanjye rwose!"

Umwijima ni umwe mu bice by’umubiri byangizwa cyane no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, niyo mpamvu mbere yo guhitamo ibinyobwa unywa, ugomba no gutekereza ku mwijima wawe, hari igihe uba uri kuwangiza.

Ubukangurambaga “SizoZaweZange” buri mu rwego rwo gukomeza gukumira ikoreshwa n'ikwirakwizwa ry'inzoga zitemewe, zikomeje guteza ibibazo bitandukanye birimo uburwayi, ubumuga ndetse rimwe na rimwe zigahitana abazinyoye.

Polisi y'u Rwanda ikomeza gusaba abaturage kutanywa no kudakora, kudacuruza, no kutagura inzoga zitujuje ubuziranenge.

Isaba kandi buri wese kugira uruhare mu kurwanya izi nzoga atanga amakuru ku bazikora, abazicuruza cyangwa abazikwirakwiza, kugira ngo hafatwe ingamba zo kurinda ubuzima bw'abaturage.

Polisi ishimangira ko kwirinda inzoga zitemewe atari ukurengera ubuzima bw'umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ari n'uruhare rwa buri wese mu kubungabunga ubuzima n'umutekano by'abaturage muri rusange.

Binyuze muri ubu bukangurambaga, irakangurira Abanyarwanda guhitamo ubuzima buzira umuze no kutemera ko inzoga zitemewe zisenya ejo hazaza habo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...