Ni
igitaramo cyarimo abavangamiziki benshi ndetse n’abahanzi batandukanye
barangajwe imbere na Bruce Melodie cyabereye kuri Heza Beach mu karere ka
Rubavu ku mucanga wo ku Kivu.
Iki
gitaramo cyasusurukijwe n’abavangamiziki nka Dj Inno, Dj June, Dj Tyga, Dj
Pyfo, Dj Toxxyk ari nawe nyiri ugutegura igitaramo, Dj Lou, Dj Marnourd
n’abandi batandukanye.
Ni
igitaramo cyatewe inkunga na Virunga ndetse ku bufatanye na Virunga, hari
hamaze iminsi Gahunda yiswe ‘Road to Toxic Xperience’ hirya no hino mu gihugu
aho abakunzi b’ikinyobwa cya Virunga bahawe amahirwe yo kwitabira iki gitaramo.
Mu
binjiye bose, nta wanyuraga aho inzoga za Virunga zarimo zicururizwa cyangwa se
aho ibindi binyobwa bya Skol byari biri.
Mu
mwaka ushize wa 2024, ni bwo uruganda rwa Skol rwavuguruye inzoga ya Virunga
ikora Virunga Silver na Virunga Mist. Icyo gihe imurikwa, Umuyobozi ushinzwe
Ubucuruzi muri SKOL Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yavuze ko uzayisomaho
atazayivaho.
Icyo
gihe yageze ati “Ndahamya neza ko twari dusanzwe twenga ibinyobwa Abanyarwanda
bakunda. Iyo niyo mpamvu tutazahwema kubazanira ibinyobwa bakunda mu gihe icyo
ari cyo cyose. Uzayisomaho [Virunga Silver], ntabwo azayivaho.”
Ijambo rya Marie-Paule Niwemfura niryo ryagaragaye ko uwasomye kuri Virunga atayivaho dore ko no kubadashoboye inzoga banywaga ibindi binyobwa bya Skol birimo Panachie.
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye igitaramo Toxic Xperience cyabaye ku wa gatanu akaba n'umunsi abanyarwanda bizihizaga #Kwibohora31
Abitabiriye Toxic Xperince banyuzwe ndetse binywera Virunga
Igitaramo Toxic Xperience cyari cyateguwe na Dj Toxxyk umwe mu bafite izina rikomeye mu Rwanda