Inzoga, igitsina gore no kutagira abajyanama: Impamvu abakinnyi bo mu Rwanda bazima vuba nk’umuriro w’amashara

Imikino - 29/05/2026 1:27 PM
Share:

Umwanditsi:

Inzoga, igitsina gore no kutagira abajyanama: Impamvu abakinnyi bo mu Rwanda bazima vuba nk’umuriro w’amashara

Ku mugabane w’u Burayi no mu bindi bice by’Isi aho umupira w’amaguru wateye imbere, usanga umukinnyi ashobora kumara nibura imyaka 10 ari ku rwego rwo hejuru, igihe cyose atahuye n’ibibazo bikomeye by’imvune.

Ibi ariko si ko bikunze kugenda ku bakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda. Akenshi usanga umukinnyi ashobora kwitwara neza mu mwaka umwe w’imikino, ariko umwaka ukurikiyeho urwego rwe rukagabanuka cyane, ndetse hari n’abasezera burundu ku mupira w’amaguru nyuma y’igihe gito.

Hari n’abadatinya kuvuga ko umukinnyi umaze igihe kinini ari ku gasongero ke muri shampiyona y’u Rwanda aba amaze nibura imyaka ibiri gusa.

Ni iki gitera ibi?

Inzoga

Si ubwa mbere humvikanye amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi bakina mu Rwanda bakunda kunywa inzoga cyane.

Mu minsi yashize, byavuzwe ko kimwe mu byatumye Aziz Bassane ahagarikwa mu mikino imwe ya Rayon Sports ari imyitwarire itanoze, irimo kunywa inzoga akaza mu myitozo agaragara nk’ufite umunaniro ukabije.

Kunywa inzoga ku mukinnyi w’umupira w’amaguru si cyo kibazo nyamukuru. Ikibazo gikomeye ni ukutamenya igihe gikwiye cyo kuzinyweramo. Hari aho usanga umukinnyi afite imyitozo mu gitondo cya kare, ariko akamara ijoro mu kabari kugeza igihe kigeze cyo gutaha.

Ibi bituma umubiri unanirwa, urwego rw’imikinire rukagabanuka, ndetse n’iterambere ry’umukinnyi rikadindira.

Igitsina gore

Mu minsi yashize, umunyamakuru wa Radio/TV10, Claude Hitimana, yavuze ko bamwe mu bakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda, cyane cyane abanyamahanga, badakunda akazi cyangwa ngo baha agaciro amakipe bakinira nk’uko bikwiye.

Yavuze ko hari abamara igihe kinini biruka inyuma y’abakobwa n’abagore kurusha uko bamara bibanda ku mupira w’amaguru.

Yagize ati: “Abakinnyi bakina muri iyi shampiyona yacu y’u Rwanda, cyane cyane abanyamahanga, umwanya bamara biruka inyuma y’abakobwa n’abagore ni wo munini kurusha uwo bamara biruka inyuma y’umupira.”

Iyi ngingo ikunze kugarukwaho n’abasesenguzi b’umupira w’amaguru bavuga ko iri mu bituma bamwe mu bakinnyi batamara igihe kinini ku rwego rwo hejuru.

Akenshi usanga umukinnyi ageze mu Rwanda afite impano idasanzwe, agakina neza mu mwaka wa mbere, ariko nyuma y’igihe gito urwego rwe rukagabanuka ku buryo bugaragara.

Kunyurwa vuba

Ikindi kibazo gikunze kuvugwa ni ukwinyurwa vuba. Abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bakura bafite inzozi zo kuzakinira amakipe akomeye nka Rayon Sports cyangwa APR FC. Iyo bamaze kuhagera, bamwe bumva bageze ku ntego yabo ya nyuma.

Hari umukinnyi ushobora kuva mu ikipe nto akajya mu ikipe ikomeye, umushahara yahembwaga ukiyongera inshuro nyinshi. Ibyo bishobora gutuma yumva nta kindi gisigaye cyo guharanira, bityo umwete yari afite ugatangira kugabanuka.

Nyamara mu bihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru, gukinira ikipe ikomeye biba ari intambwe imwe gusa mu rugendo rurerure rwo gukomeza gutera imbere.

Kutagira abajyanama

Mu bihugu umupira w’amaguru wateye imbere, abakinnyi benshi bagira abajyanama (mentors cyangwa advisors) kuva bakiri bato kugeza basezeye gukina.

Aba bajyanama babafasha mu gufata imyanzuro myiza, kubaka umwuga wabo, gushora amafaranga neza no kwirinda ibintu bishobora kubangiriza ejo hazaza habo.

Urugero, mu minsi yashize byavuzwe ko abajyanama ba Lamine Yamal bamugiriye inama yo kugabanya igihe amara ku mbuga nkoranyambaga no kwitondera ibyo atangaza mu itangazamakuru, kugira ngo yibande cyane ku iterambere rye nk’umukinnyi.

Iyo umukinnyi afite abantu bamuyobora kandi bamugira inama nziza, bimufasha gushyira umutima ku mupira w’amaguru no gufata imyanzuro imugeza kure.

Nubwo hari izindi mpamvu zishobora gutuma urwego rw’umukinnyi rugabanuka, inzoga, kwirukira ubuzima bw’imyidagaduro, kunyurwa vuba no kutagira abajyanama ni bimwe mu bibazo bikunze kuvugwa cyane.

Niba umupira w’amaguru w’u Rwanda ushaka kugira abakinnyi bamara igihe kirekire ku rwego rwo hejuru, hakenewe ko amakipe, abatoza, imiryango n’abakinnyi ubwabo bashyira imbaraga mu kubaka umwuga ushingiye ku kinyabupfura, disipuline no gutekereza ku hazaza.


Ifoto twakoresheje hejuru yakozwe hifashishijwe ub


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...