Guhurira
mu ndirimbo ‘Sikosa’ ya Kevin Kade kwa The Ben na Element basanzwe babarizwa mu isi ebyiri zitandukanye ni ibintu abantu bari kwibazaho byinshi.
Ibi ahanini bishingira ku kuba abari inshuti
magara baraje kuba abanzi mu buryo bwakomeje kuvugwa mu itangazamakuru.
Turavuga Coach Gael usanzwe ari umukoresha wa Element
wagiranye ibibazo na The Ben kuva mu mpera za 2021.
Njye wandika iyi nkuru, mu Ukwakira 2021 nanditse inkuru ku InyaRwanda yari ishingiye ku kiganiro Coach Gael na The Ben bagiranye.
Coach Gael yavuze ko ari umugisha kuba agiye kuganira n’inshuti, umuvandimwe n’umunyabigwi.
The Ben yasobanuye ko hirya y’umuziki hari n’ibindi akora bishobora kumuhuza, bikarangira adahaye abantu ibyishimo binyuze mu muziki, ariko ko hari Album yarangije gukora yitegura guha abamukunda.
Coach Gael yavuze ko yayisogongeye, ikaba iriho indirimbo nziza
n'ubwo The Ben yanze kuyirekura ngo hari ibyo akiyinozaho.
Irangira
ry’ubucuti bw’aba bombi:
Mu mpera za 2021 haje umushinga bivugwa ko The
Ben yiyambajemo Coach Gael akamuha ku mafaranga yakuye mu bucuruzi akora bw’amazu n’ibindi by’ubuvuzi.
Nyamara ibintu ntabwo byaje kurangira neza nubwo indirimbo
yagiye hanze mu ntangiriro za 2024 ariyo ‘Why’ ya The Ben na Diamond Platnumz.
Kuba uyu muhanzi atarishyuye Coach Gael ndetse bikanarangira uyu mukire atangiye gukorana na Bruce Melodie - umuhanzi mukeba wa The Ben, byazamuye
urunturuntu rwa hato na hato.
Byarangiye
Coach Gael mu ishoramari asanganwe yongeyemo imyidagaduroUbwo yatangiraga gukorana na Bruce Melodie akamufasha
gukora indirimbo na Harmonize, bagatangira no gukorana bihoraho, yatangije inzu itunganya indirimbo ikareberera inyungu z’abahanzi.
Coach Gael wazanye amafaranga mu myidagaduro yarebye mu
batunganya umuziki bagezweho ahita afata Element, ibintu byavuzweho byinshi.
Ibi byanafungiye amayira The Ben bituma atabasha gukorerwa indirimbo n’uyu musore uri mu bashyira ikiganza ku ndirimbo ikagera kure, mbega
umaze imyaka ari mu bihe byiza.
Wibuke kandi ko The Ben ari umuntu wa hafi wa Noopja nyiri
Country Records yari imaze gutsindwa urugamba itakaje umukinnyi w’umwataka wayo
Element wari wabengutswe na Coach Gael.
Kuva icyo gihe, abantu ba The Ben na Coach Gael baritandukanije
haba ihangana ryimbitse, hatangira kuvuka Team B y'abari ku ruhande rwa The Ben ndetse na Team B yindi y'abari ku ruhande rw Bruce Melodie.
Uko hajemo agahenge nubwo bamwe bakabonamo umutego, abandi bakabibonamo ubucuruziNyuma ya bombori yanavugishije bamwe mu bayobozi, hagati y’impande
zombi wasangaga hagarukwaho cyane The Ben na Bruce Melodie wasaga n'uhagarariye
Coach Gael, nubwo na we yari asanzwe afitanye ibibazo na mugenzi we The Ben.
Hatangiye ibikorwa byo kuzahura umubano wabo byagizwemo uruhare n’abantu batandukanye, babereka ko hari ibyo igihugu kibategerejeho batari gutanga ndetse n’ibyo
barimo kwihombya.
Birumvikana ushobora gusanga hari Miliyoni runaka The Ben
yishyuzwa na Coach Gael, ariko bahuje amaboko byabasha kubahesha
izikubye, babyita umusaruro w’ubwiyunge.
Impande zombi zarabyumvise kandi Bruce Melodie
yumvikana avuga ko atazongera kuvuga kuri mugenzi we, ibintu byakiriwe neza mu
bafana.
Mu minsi ya vuba ishize The Ben yagaragaye avuga
ko mugenzi we Bruce Melodie yakoze indirimbo nziza ubwo yagarukaga kuri "Sowe" yatwaye arenga
Miliyoni 50Frw.
Imikoranire
ya Element na The BenMu minsi yashize ni bwo humvikanye inkuru y'uko Kevin
Kade, The Ben na Element bagiye guhurira mu ndirimbo. Mu kiganiro twagiranye na Jimmy Muyumbu watanze amafaranga
yo kuyikora, yavuze ko yayabahaye kuko yumvise igitekerezo cyabo ari cyiza.
Yahakanye inkuru zamwinjizaga mu kuba umwe mu
bashoramari bashora mu muziki n’imyidagaduro mu buryo buhoraho, avuga ko aba mu buvuzi bityo ko atabibonera umwanya.
Guhuza imbaraga kwa The Ben na Element wa Coach Gael, bisobanuye ko ibiganiro byagenze neza, ubucuruzi mu kirere cy’imyidagaduro akaba ari bwo bushyizwe imbere, hagamijwe inyungu rusange kurenza imikino isa n’ikinamico
itinjiza.
Element ashobora kandi kuba atagengwa na 1:55AM, iyo agiye nk’umuhanzi, kuko muri iyi Label yahawe akazi nk'utunganya umuziki.
Binasobanuye ko atakiri mu bya cyera, ahubwo ubu akora ibiri mu masezerano, agakorana na buri muhanzi hagamijwe inyungu ze bwite kimwe na 1:55AM.
Harimo kandi kwigenga mu buryo bushya nk’umurongo mushya
wa Element na 1:55AM. Amasezerano yabo ya mbere, bivugwa ko yarangiye
guhera muri Mata 2024.
Kuba Jimmy Muyumbu yarumvise Kevin
Kade ari inshuti ya Coach Gael, kumusaba Element byakoroha kandi no kuba
uyu mugabo yasaba The Ben basanzwe ari inshuti
yanabereye Parrain gutanga umusanzu mu mushinga w'indirimbo nabyo byakoroha.
Icyakora hari n'abasanga The Ben ashobora kuba yarateze
Bruce Melodie umutego ngo azamwerekane nk’umuhanzi uteza ibibazo mu gihe yaba na we
aterekanye gushyigikirana ngo azasunike ibihangano bye aho bizab bikenewe nk'uko nawe kuvuga mu ruhame ko yaryohewe n'indirimbo ye.The Ben yari ari kumwe n'inshuti ye magara Jimmy Muyumbu wanashoye mu ndirimbo nshya ya Kevin Kade yahuriyemo na Element
Jimmy Muyombu ubwo yarimo akina Basketball muri Kigali Universe na Coach Gael
Kevin Kade ubwo yari kumwe na Jasinta Mukwabe byitezweho ko azagaragara mu ndirimbo "Sikosa"
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KURI BYOSE KU MIKORANIRE YA THE BEN NA ELEMENT