Ukivuga injyana ya Hip Hop
mu Rwanda ku bayikunda n'abayikurikirana, benshi bahita bumva Riderman kubera
byinshi yakoze mu kuyubaka birimo n'ibyo Eliel Sando yagarutseho nyamara ibyo yakora byose nta na rimwe bijya binyura Neg
G babanye muri UTP Soldier bakaza gutandukana. Neg G yongeye kubigaragaza abinyujije mu
nyunganizi yashyize ku butumwa bwa Eliel Sando.
Eliel Sando yagize ati: "Isabukuru
nziza ku muhanzi nagiriyeho umugisha udasanzwe wagiye ungaragariza ubumuntu mu buryo
butandukanye, gukunda impano ya Riderman byatumye nisanga ndi kumushyigikira mu
kwamamaza ibihangano bye, birangira ngize igitekerezo cyo gushyigikira uko
nshoboye n’abandi banyempano."
Nyuma yo gusobanura uko Riderman
yamukundishije gufasha abanyempano, Eliel Sando yakomeje agira ati: "Naje
kwisanga ku Inyarwanda.com nkora na Jingle ya INYARWANDA nkajya nyishyira ku ndirimbo
nabaga nakunze umwimerere wazo nkaziha n'aba Djz batandukanye. Igihe cyarageze
ndabihagarika kuko nabikoraga byo kwitangira abanyempano."
Akomeza agira ati: "Njya mu bya Video production nabyo nakunze kubera kujya muri shootings z'abahanzi batandukanye, ibintu byose nisanzemo imbarutso yabaye Riderman impano ye yarantangaje cyane ituma ntangira kubona ko no mu Rwanda dufite abanyempano bihariye, kandi Riderman nzi neza ko yafunguye amaso ya benshi cyane."
Eliel Sando agaruka ku mpano ya Riderman ukuntu yatumye akora ibidasanzwe mu
ruhando rw’imyidagaduro n’umutima mwiza agira ati: "Ni we muhanzi wujuje Petit
stade bwa mbere turumirwa.. none ubu umuziki ugeze ku rundi rwego... Ni byinshi
navuga kuri Riderman ariko sinakwibagirwa gushimangira ko buretse kuba ari
umuhanzi afite n'undi mutima wihariye, dufasha abantu bo twabakeneraho ikintu
bakatugora ariko ibyo sibyigeze bimbaho kuri Riderman he's true Rasta."
Ashimangira ukuntu Ridermana ari umunyabuntu ati:"Amaze gutwara Guma Guma namukoreye Video y'indirimbo yitwa INDURU, nagiye kubona amperekeje ntashye ampa amafaranga y'ishimwe ntatekerezaga kuri njye yari menshi, hari igihe banyibye Phone bitunguranye Riderman amfasha kugura iyo mba nkoresha, hari igihe yaguze Camera njye akajya ayimpa inshuro zose nyishatse for free (ku buntu) nta mananiza, imigisha myinshi kuri Riderman, ubahwa!
Eliel Sando akimara gushyira ubutumwa kuri Instagram, Neg G yahise anyura mu nyunganizi (comment) agira ati: "Impyisi yari yiteye uruhu rw’intama #Cyambarantama, #Kimirantare, ibyo uvuze njye nzi contrary yabyo!! And I nurtruted dat boi!! Anyway u don't haffi dread to be Rasta by Morgan heritage."
Ubutumwa bwa Neg G buvuguruza kure ibyo Eliel Sando yavuze. Neg G yagaragaje Riderman
nk’umuntu byo ku rwego rwo kuba ikirura, ibi akaba abivuze mu gihe haciye imyaka
irenga 15 batagikorana mu itsinda bababayemo rya UTP Soldiers babanye guhera muri
2005 bakaza gutandukana muri za 2007, ibintu byazamuye umwuka kugeza n'ubu.
Ridermana wizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 35
Riderman na Video Producer Eliel Sando wamuvuze ibigwi
Video Producer Eliel Sando uhamya ko Ridermana ari umuntu udasanzwe n'urugero ku bandi banyampano
Neg G The General ntavuga rumwe na Riderman
Igitecyerezo cya Neg G The General avuguruza ibyavuzwe na Eliel Sando
Neg G The General na Riderman babanye neza nyamara ibyabo byaje kuzamo urunturuntu
Ubutumwa bwa Eliel Sando
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO INDURU YA RIDERMAN YATUNGANIJWE NA ELIEL SANDO