Nyuma
y'imyaka umunani baterana amagambo ku mugaragaro bapfa amateka y'indirimbo
Agatako, ubu hatangiye kugaragara ikimenyetso gishobora gufungura umuryango
w'ubwiyunge.
Ni
nyuma y'uko Alex Muyoboke, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2026, anyujije
ubutumwa kuri Instagram atangaza ko yafashe icyemezo cyo kutazongera kuvuga
kuri Dj Pius kugeza igihe bazahurira imbona nkubone bakaganira nk'abagabo, bagakemura
ikibazo kimaze imyaka umunani kibatanya.
Mu
butumwa bwe, Muyoboke yabanje gushimira abantu bose bakomeje gushyigikira
uruganda rw'imyidagaduro kuva kera kugeza n'ubu.
Yagize
ati: "Mbere na mbere ndashimira mbikuye ku mutima buri wese wakomeje
kudushyigikira no gushyigikira uruganda rw'abahanzi mu myaka yose ishize kugeza
n'uyu munsi."
Yakomeje
ashimira Coach Gael, avuga ko ibiganiro bagiranye byamuhinduye imyumvire ku kibazo
afitanye na Dj Pius.
Mu
gusoza ubutumwa bwe, Muyoboke yijeje abakurikira imyidagaduro ko atazongera
kuvuga kuri Dj Pius kugeza igihe azagarukira mu Rwanda.
Ati:
"Uyu munsi ndabizeza ko ntazongera kuvuga kuri Pius kugeza igihe azagarukira
mu Rwanda, tukicara tukaganira imbonankubone nk'abagabo, tugakemura iki
kibazo."
Aya
magambo akurura ibitekerezo bya benshi, kuko ari ubwa mbere Muyoboke agaragaje
ubushake bwo guhagarika intambara y'amagambo yari imaze imyaka umunani.
Amakimbirane
hagati ya Alex Muyoboke na Dj Pius yatangiye nyuma y'uko Muyoboke avuze ko
yagize uruhare mu itunganywa ry'indirimbo Agatako, imwe mu ndirimbo zakunzwe
cyane yahuriyemo Dj Pius n'umuhanzi wo muri Uganda, Jose Chameleone.
Muyoboke
yavuze ko yafashije Dj Pius muri uwo mushinga binyuze muri sosiyete ye yitwaga
Decent Entertainment, ndetse ko hari uruhare rugaragara yagize kugira ngo iyo
ndirimbo ibashe gukorwa.
Icyakora,
Dj Pius ntiyabyakiriye neza.
Ahubwo
yasohoye ubutumwa burebure ashinja Muyoboke gutangaza ibinyoma no kwiyitirira
ibikorwa atigeze agira uruharemo.
Mu
magambo ye, Dj Pius yavuze ko Muyoboke yageze muri studio indirimbo yaramaze
gukorwa.
Yagize
ati: "Icya mbere wageze muri studio saa tatu z'ijoro witwaje akayoga ko
kwiyerurutsa kubera amafaranga wari waraye utwambuye. Jose Chameleone yageze
muri studio saa tanu na mbere yanjye, wowe wahageze saa tatu z'ijoro indirimbo
yarangiye."
Yakomeje
amushinja kwiyitirira ibikorwa by'abandi, agira ati "Umva nkubwire
n'abatabizi bumvireho, uri umuntu mubi. Kwiyitirira imirimo utavunikiye yaba mu
mbaraga z'ubwenge n'ubushobozi."
Nyuma
y'aya magambo, Alex Muyoboke na we yakomeje gusohora ibyo yise ibimenyetso
bigaragaza uruhare yagize muri uwo mushinga, ibintu byakomeje kongera ubukana
bw'impaka hagati yabo.
Mu
myaka yakurikiyeho, ikibazo cyabo nticyigeze kirangira.
Buri
ruhande rwakomeje gushimangira ko ari rwo rufite ukuri, rimwe na rimwe
rukifashisha ibiganiro n'itangazamakuru cyangwa imbuga nkoranyambaga.
Coach
Gael yaba yabaye ikiraro cy'ubwiyunge?
Alex
Muyoboke yavuze ko ibiganiro bagiranye ari byo byatumye afata icyemezo cyo
guceceka no gutegereza guhura na Dj Pius bakaganira nk'abagabo.
Nubwo
Coach Gael ubwe ataragira icyo atangaza kuri ubu buhuza, amagambo ya Muyoboke
agaragaza ko yabaye umwe mu bantu bagerageje kuzimya amakimbirane yari amaze
imyaka umunani.
Niba
ibyo biganiro bizabaho igihe Dj Pius azaba agarutse mu Rwanda, bishobora
kurangiza imwe mu ntambara y’amagambo yari amaze igihe kirekire mu ruganda
rw'imyidagaduro nyarwanda.
Ku rundi ruhande ariko, amaso y'abakurikiranira hafi uru ruganda ahanzwe icyo Dj Pius azavuga, kuko ari bwo hazamenyekana niba koko urugi rw'ubwiyunge rwatangiye gukinguka, cyangwa niba urugendo rwo kurangiza iyi nzigo ruzaba rugisaba indi ntambwe.

Muyoboke Alex yatangaje ko atazongera kuvuga kuri Dj Pius kugeza ubwo azagaruka mu Rwanda

Dj Pius ashinja mugenzi we Muyoboke Alex kwiyitirira ibikorwa byakozwe n’abandi
