Inzego twararangaye, ariko se twebwe Abanyarwanda ni gute ibyaduka byose tubihururira? - Minisitiri Utumatwishima

Amakuru ku Rwanda - 07/08/2026 7:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Inzego twararangaye, ariko se twebwe Abanyarwanda ni gute ibyaduka byose tubihururira? - Minisitiri Utumatwishima

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko urugamba rwo kurwanya ikorwa, icuruzwa n’inyobwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge rutagomba guharirwa inzego za Leta gusa, ahubwo ko n’Abanyarwanda bakwiye kwirebera mu ndorerwamo bakemera uruhare bagize muri iki kibazo.

Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, mu gihe u Rwanda rukomeje gukaza ingamba zo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze guhitana ubuzima bw’abaturage no guteza ibindi bibazo bikomeye by’ubuzima.

Minisitiri Utumatwishima yemeye ko hari aho inzego zatinze kugira icyo zikora, ariko agaragaza ko n’abaturage bafite uruhare bagomba kwikosora. Ati: "Ni byo rwose, inzego twararangaye. Ariko se twebwe, Abanyarwanda b’agaciro, ni gute ibyaduka byose tubihururira?"

Yakomeje yibaza impamvu bamwe bemera gucuruza ibinyobwa bazi neza ko bishobora gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga, mu gihe hari n’ababinywa kandi abari hafi yabo barebera.

Ati: "Benshi bacuruje baroga abantu (babizi), abandi bakanywa uburozi bwangiza abavandimwe babibona. Iyo tubyanga ntibari guhomba?"

Minisitiri yavuze ko iyo abaturage baza kuba baranze kugura no kunywa ibyo binyobwa, ababikora batari gukomeza kubibyaza inyungu. Yasoje ubutumwa bwe ahamagarira Abanyarwanda kwinenge no kugira uruhare mu kurandura iki kibazo. Ati: "Natwe twinenge."

Ubu butumwa buje mu gihe inzego zitandukanye zikomeje ibikorwa byo gufunga inganda zikora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kubimena, ndetse no gukurikirana ababigizemo uruhare.

Minisiteri y'Ubuzima iherutse gutangaza ko mu mezi arindwi ya mbere ya 2026, abantu bagera kuri 50 bamaze guhitanwa n'ibi binyobwa, mu gihe abarenga 100 bahuye n'ubuhumyi, mu gihe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko hari benshi  bamaze gufatwa bakekwaho kugira uruhare mu kubikora no kubikwirakwiza.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...