Inyubako y'Inkundamahoro yafunzwe by’agateganyo

Ubukungu - 08/08/2026 5:41 PM
Share:
Inyubako y'Inkundamahoro yafunzwe by’agateganyo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abakodesha, abagana inyubako y’Inkundamahoro n’abandi bose muri rusange ko iyi nyubako yafunzwe by’agateganyo kubera ko Ubuyobozi bwabayeho kwirengagiza gushyira mu bikorwa amabwiriza yo gukemura ibibazo bikomeye bijyanye n’umutekano, isuku no kubungabunga ibidukikije.

Hagati ya Gicurasi na Kanama 2026, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahaye Ubuyobozi bw’iyi nyubako amabwiriza n’inyandiko zitandukanye zisaba gukosora ibibazo byagaragajwe. N’ubwo bwagiye bwibutswa inshuro nyinshi, ntibwigeze bukemura ibibazo by’ingwizi birimo koherereza mu gishanga amazi yanduye arimo imyanda iva mu bwiherero, ibintu byongeye gukorwa ku wa 07 Kanama 2026.

Bityo, iyi nyubako izafungwa ari uko ubugenzuzi bw’inzego zibifitiye ububasha bwemeje ko ibyasabye byose byakosowe.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba Ubuyobozi bw’Inkunda­mahoro kwihutira gukemura ibibazo byagaragajwe kugira ngo inyubako yongere gufungurwa mu mutekano kandi iba, bityo imirimo itunze benshi n’ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwamo, bikomeze.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buributsa kandi abafite inyubako, abazicunga, abacuruzi n’abaturage muri rusange ko bibujijwe kohereza amazi yanduye atatunganyijwe cyangwa imyanda iva mu bwiherero mu bishanga, mu miyoboro y’amazi, muri za ruhurura, cyangwa ahandi aho ari ho hose hatabugenewe. Abazarenga kuri aya mabwiriza bazabihanirwa.

Kubungabunga Kigali Yacu ngo ikomeze kurangwamo n’isuku hose, kugira umutekano no kuba isoko y’ubuzima buzira umuze, ni inshingano zacu twese.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...