Ubuyobozi bw’Inkundamahoro bukaba busabwa gukomeza gutunganya ibyasabwa byose, birimo gushyiraho uburyo bwo gutunganya amazi yanduye, gukusanya no gutwara mu buryo bwemewe imyanda y’ikomoteri buri munsi, gusana no gusiga amarangi, n’ibindi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubonyeho kwibutsa abakorera muri iyi nyubako ko bagomba kugira uruhare mu kubungabunga isuku y’aho bakorera.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burongera kwibutsa Ubuyobozi bw’inyubako zose, cyane cyane izakira abantu benshi, kubahiriza amabwiriza y’isuku, umutekano n’ibidukikije, kandi abazayarengaho n’abadas hyira mu bikorwa amabwiriza nama zatanzwe n’ubugenzuzi, bazabihanirwa.
Kubungabunga Kigali Yacu ngo ikomeze kurangwa n’isuku hose, kugira umutekano no kuba isoko y’ubuzima buzira umuze, ni inshingano zacu twese.

