Inyota y’amafaranga no kutamenya amakuru y’abana bajya gushaka akazi bibasunikira gucuruzwa

Imyidagaduro - 25/02/2026 8:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Inyota y’amafaranga no kutamenya amakuru y’abana bajya gushaka akazi bibasunikira gucuruzwa

Ubuhamya n’ibiganiro bitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, bigaragaza ko impamvu zikururira abantu gucuruzwa harimo kwizezwa inyungu z’amafaranga n’uburangare bw’ababyeyi ku bana babo bagiye gushaka akazi.

Mu bukangurambaga buri gukorwa mu mirenge igize akarere ka Nyagatare ikora ku mipaka hasobanurwa icyaha cy’icuruzwa ry’abantu hagaragajwe ko bamwe bakoresha imipaka nabi bakambuka bajya gushaka imirimo bikarangira bamwe baragiye gucuruzwa.

Muri ibi biganiro byabaye umwanya wo gusobanurira abaturage bo mu karere ka Nyagatare ibyuho abantu bagwamo ndetse n’amayeri akoreshwa ngo abantu bajye gucuruzwa. Beretswe ko ubucuruzi bw’abantu ari ubushabitsi abantu bagize bugari kandi umuntu wese ashobora ku bugwamo.

Icyakoze mu mayeri rusange yagaragajwe n’uko mu gihe abakora ubucuruzi bw’abantu bashaka kubugushoramo bakwizeza inyungu z’umurengera kandi zihuse ari nabyo bikunze gukururira benshi kumva ko nta cyabuza guhindurirwa imibereho.

Aha iyo udashishoje ngo ugire amakenga utekereze biruseho niho usanga wagiye mu bucuruzi bw’abantu kandi ingaruka zikurikira bikaba kwicuza ngo iyo mbimenya simba narabihaye umwanya.

Mu biganiro byatanzwe n’abakozi b’Ubugenzacyaha hagarutswe ku bantu bambuka imipaka mu buryo butewemewe kandi bakabikora mu ibanga kenshi nibyo biteza ibibazo biganisha ku gucuruzwa

Umuyobozi ukorera mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi, Njangwe Jean Marie, yavuze ko ubu gucuruza abantu ntabwo ari icyaha gishya ariko ni ibidasanzwe ku bantu bazi agaciro ku muntu.

Yagize ati: “Ubusanzwe tuzi ko amatungo ariyo acuruzwa ariko ntibikwiye ko umuntu aba igicuruzwa. Ubucuruzi bw’abantu kugeza ubu bwahinduwe ubushabitsi (business) ngari irimo amafaranga menshi. Niyo mpamvu rero hafashwe ingamba zo kurwanya ibi byaha kandi ibihano biraremereye.”

Patrick Ndemezo, Umugenzacyaha mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha by’icuruzwa ry’abantu yasobanuye ko icuruzwa ry’abantu rikorwa abantu bagamije kubajyana mu bikorwa by’ubusambanyi, gukoreshwa amashusho y’urukozasoni, ndetse no gukoreshwa imirimo y’agahato.

Akomeza avuga ko ubu bucuruzi bw'abantu bugira ingaruka mbi zirimo kwicwa, gukurwamo ingingo z'umubiri n'ibindi.

Muri iki gihe rero ubu bucuruzi bw’abantu bukaba bukorerwa ku ikoranabuhanga, benshi bakaba ariho bari gushukirwa bikarangira bacurujwe kubera kutagira amakenga no kwizezwa inyungu zihindura ubuzima bwabo.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare bavuze ko basobanukiwe n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ari naho baboneyeho gutanga amakuru ku hantu hakunze kuboneka icuruzwa ry'abantu

Umwe mu mboni z'umupaka yagize ati "Mu by'ukuri iki cyaha turakizi kandi tubona abaza kwambuka imipaka yewe rimwe na rimwe tukamenya amakuru yabo bagasubizwa mu miryango yabo. Ariko hari abaducika bakanyura ahandi bikarangira baragiye gucuruzwa.”

Naho Bayiringire Innocent agira ati: “Iki cyaha nka twe dutwara abantu usanga umuntu agutega ngo ngeza hafi y'umupaka ukamukeka ariko ukabona agiye nko ku kabari kari hafi yaho nyamara ukabona avuye kure ariko kugirango ube watahura ko agiye kwambuka bigasaba ubundi bumenyi. Benshi nibo wumva ugasanga ngo bahuye n'ibibazo bamaze kwambuka"

Ubu bukangurambaga ku icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu ku bandi, buzibanda ku turere 7 dufite imirenge ikora ku mipaka aritwo Gicumbi, Burera, Nyagatare, Kirehe, Rubavu, Rusizi na Bugesera.

Umuyobozi w'Ubugenzacyaha mu karere ka Nyagatare, Bizumuremyi Philemon


Umuyobozi ukorera mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi, Njangwe Jean Marie, yavuze ko ubu gucuruza abantu ntabwo ari icyaha gishya ariko ni ibidasanzwe ku bantu bazi agaciro ku muntu


Umugenzacyaha wakira ibirego mu biro ngendanwa (Mobile station) by’abaturage banyuranye muri iki gihe bari mu bukangurambaga ku kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu


Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibibazo, ndetse n’uko babona iki cyaha cyarwanywa mu maguru mashya


Umugenzacyaha mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, Patrick Ndemezo, yasobanuye ko icuruzwa ry’abantu rikorwa abantu bagamije kubajyana mu bikorwa by’ubusambanyi, gukoreshwa amashusho y’urukozasoni, ndetse no gukoreshwa imirimo y’agahato


Umuhanzi Tuyisenge Intore wamamaye mu ndirimbo zigaruka ku burere mboneragihugu, yasusurukije abitabiriye ubu bukangurambaga ku kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...