Ni amahugurwa agamije gufasha urubyiruko rufite inyota yo kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru kuwutangira neza rufite ubumenyi bufatika.
Aya mahugurwa azabera muri InyaRwanda Art Studio, aho abazayitabira bazahabwa amahirwe yo kwiga no gukora inkuru mu buryo bw’umwuga, bakorana n’abanyamakuru basanzwe bafite ubunararibonye mu mwuga.
Iyi gahunda igamije guha amahirwe abarangije amashuri cyangwa abafite inyota yo kwiga itangazamakuru, bakabona aho batangirira bunguka ubumenyi bujyanye n’igihe ndetse n’isoko ry’umurimo rihora rihindagurika.
Ibyo abazitabira bazungukiramo harimo: Kwigira ku kazi nyirizina (hands-on experience) mu gutara amakuru no kuyandika; Gutozwa no kugirwa inama n’abanyamwuga bamaze igihe mu itangazamakuru no Gufungurirwa amarembo yo gutangira urugendo rwabo mu mwuga w’itangazamakuru.
Abazitabira aya mahugurwa baziga uburyo bwo gutegura inkuru zigezweho, gukora ibiganiro, gutunganya inkuru zijyanye n’imyidagaduro n’izindi, ndetse no gusobanukirwa uko itangazamakuru rikorera mu buryo bwa digitale.
InyaRwanda irashishikariza urubyiruko rufite impano n’inyota yo gukora itangazamakuru kwitabira aya mahugurwa, kuko ari amahirwe akomeye yo kwiga no kwinjira mu mwuga mu buryo bwihuse kandi bufite ireme.
Ushaka kwiyandikisha wakanda HANO cyangwa usure inyarwanda.com. Aya ni amahirwe yo guhindura impano yawe umwuga, ukinjira mu itangazamakuru ufite ubumenyi n’ubushobozi bikenewe ku isoko ry’umurimo ryo muri iki gihe.


InyaRwanda yatangije amahugurwa y’itangazamakuru agamije kuzamura impano z’urubyiruko
