InyaRwanda Music Top 10: 'Why' ya The Ben na Diamond ikomeje kubica bigacika mu gihe 'Agatunda' ikomeje gutungurana

Imyidagaduro - 29/01/2022 11:49 AM
Share:

Umwanditsi:

InyaRwanda Music Top 10: 'Why' ya The Ben na Diamond ikomeje kubica bigacika mu gihe 'Agatunda' ikomeje gutungurana

Mu majwi yo kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda.com, indirimbo 'Why' iyoboye izikunzwe cyane muri izi ntangiriro z'umwaka mu mboni z’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Ni mu gihe indirimbo 'Agatunda' y'umunyempano Afrique ikomeje gutungurana.

Tariki 2 Mutarama 2022 ni bwo hasohotse indirimbo y'umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben na Diamond wo muri Tanzania, isohoka mu buryo bw’amajwi (audio) ariko nyuma y’iminsi ibiri gusa ni ukuvuga tariki 4 Mutarama 2022 basohora n’amashusho yayo (video). Iyo ndirimbo yabo bayise ‘Why’.

Iyi ndirimbo imaze ibyumweru bitatu, imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 3 na 800, ndetse ikaba yaraciye agahigo k'umunyarwanda wagize indirimbo yarebwe n'abantu benshi cyane mu gihe gito kuri Youtube.

Indirimbo yitwa Agatunda y'umuhanzi Afrique imaze amezi abiri isohotse ariko uburyo yakiriwe, ni bwo buryo bushobora kumwicaza ibwami kuko nta zina uyu munyempano yari afite mu muziki ariko yaraje arayobora. Kugeza ubu imaze kurebwa n'abarenga  ibihumbi 700.

The Ben akomeje kubica bigacika kubera indirimbo Why

Mu gukora uru rutonde (InyaRwanda Music Top 10), twabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu indirimbo 20 zitangiye umwaka zikunzwe,  aho buri mukunzi w’umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane. Ni ko byagenze kuko buri umwe yerekanye indirimbo iri kumuryohera cyane.

Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, itsinda ry’abanyamakuru ba InyaRwanda.com n’abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

Indirimbo Why ya The Ben na Diamond iyoboye urutonde rwa InyaRwanda Music

Umuhanzi Afrique akomeje gutungurana abikeja indirimbo Agatunda

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO WHY YA THE BEN NA DIAMOND


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO AGATUNDA Y'UMUNYEMPANO AFRIQUE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...