InyaRwanda Music Top 10: Indirimbo "Pucuri" ya Okkama iherutse kuzuza Miliyoni iyoboye urutonde

Imyidagaduro - 19/03/2022 3:44 PM
Share:

Umwanditsi:

InyaRwanda Music Top 10: Indirimbo "Pucuri" ya Okkama iherutse kuzuza Miliyoni iyoboye urutonde

Indirimbo Pucuri y’umuhanzi Okkama igezweho muri iyi minsi niyo iyoboye urutonde rwa InyaRwanda Music, ikaba ikurikiwe n’izirimo Amashimwe ya Chriss Eazy iherutse gushimwa na benshi.

Pucuri ni indirimbo igezweho muri iyi minsi ku buryo udasiba kuyumva umunsi ku munsi ndetse ikaba imaze kuzuza miliyoni y’abayirebye mu gihe cy’ukwezi imaze isohotse. Iyi ndirimbo imaze kwerekana ko uyu muhanzi akunzwe.

Iyi Pucuri yaje ikurikirwa n’indirimbo Amashimwe nayo yakunzwe kuva igisohoka kuko yongeye kwibutsa abantu ubuzima bwo gushima bigendanye n’ubwo umuraperi Fireman yaciyemo.

Indirimbo 15 zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za InyaRwanda.com buri mukunzi w’umuziki nyarwanda asabwa guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane, haboneka amajwi 245, uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.

Aya majwi yari menshi cyane, ariko bitewe n’uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe, andi majwi yabaye imfabusa. Urugero ni nk'aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo enye wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.

Okkama amaze kwerekana itandukaniro mu muziki w'ab'ikiragano gishya

Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu, ayandi majwi yose akaba imfabusa. Izi ndirimbo 10 ziri muri 15 zatoranyijwe n'itsinda ry’abanyamakuru ba InyaRwanda.com zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda, kuri Facebook na Instagram, maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

Urutonde rwa InyaRwanda Music Top 10

              KANDA HANO UREBE INDIRIMBO PUCURI YA OKKAMA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...