InyaRwanda Music Top 10: Indirimbo 10 z’ibihe byose za Jay Polly zabaye urwibutso ku muziki nyarwanda

Imyidagaduro - 05/09/2021 8:30 AM
Share:

Umwanditsi:

InyaRwanda Music Top 10: Indirimbo 10 z’ibihe byose za Jay Polly zabaye urwibutso ku muziki nyarwanda

Indirimbo zomora kandi zumvikanisha ubutumwa, nizo umuraperi Jay Polly yanyujije mu njyana y’umujinya, abasha gukiza benshi babyirutse babyirukanye abandi barazumva kugeza na magingo aya.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO Z'IBIHE BYOSE ZA JAY POLLY

Jay Polly ufatwa nk'umwe mu bateje imbere injyana ya Hip Hop mu Rwanda, indirimbo ze zuzuyemo ubuhanga ndetse urubyiruko rwinshi rwisanisha n'ubutumwa burimo, kuko buba buvuga ubuzima bwa buri munsi kandi bufite icyo busobanuye muri sosiyete.

InyaRwanda.com ibinyujije muri InyaRwanda Music mu rwego rwo guha icyubahiro umuhanzi Jay Polly, yifatanyije n’abakunzi be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, itegura indirimbo 10 z’ibihe byose z’umuhanzi Jay Polly uherutse kwitaba Imana.

Ubutumwa bwuzuye muri izi ndirimbo, ni amateka akomeye ku bazi umuraperi Jay Polly wakundaga kuvugira rubanda, ndetse akabasha kuvuga no kuririmba ubuzima bwa buri munsi, bwashoboraga gukiza uwazumvaga akazitega amatwi.

Akanyarirajisho, Ndacyariho ndahumeka, Hishamunda n’izindi ni indirimbo zirata ibigwi byazo bitewe n’ubutumwa uyu muraperi yaririmbyemo, zanabaye ikirango cy’umuziki we mu gihe cyose yari ariho, ndetse n’aho yajyaga zaramuherekezaga

Jay Polly azahora mu mitwe y’abanyarwanda ndetse indirimbo ze n’abazavuka bazahora bazumva, cyane cyane abamukunze mu bihe bya kera bo bananiwe kubyakira, bitewe n’uko bamufataga nk’umwami wabo ndetse bakamukundira ko abavuganira.

Jay Polly yari amaze iminsi afungiye muri gereza ya Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere, aho yari akurikiranyweho ibyaba bitandukanye. Nyuma y'uko yitabye Imana, umurambo wa Jay Polly wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru ahagana saa yine za mu gitondo kugira ngo hakorwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO Z'IBIHE BYOSE ZA JAY POLLY



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...