InyaRwanda Music: Indirimbo 10 zikunzwe zirimo iz’abahanzi nka Shemi, Juno Kizigenza na Kivumbi King

- 13/02/2023 10:18 PM
Share:
InyaRwanda Music: Indirimbo 10 zikunzwe zirimo iz’abahanzi nka Shemi, Juno Kizigenza na Kivumbi King

Abahanzi nyarwanda banyuranye bakomeje kuzana udushya mu ikorwa ry’umuziki nyarwanda, bituma bakomeza kwigarurira imitima ya benshi haba mu Rwanda no hanze yarwo; ariko by’umwihariko Shemi, Juno Kizigenza na Kivumbi King.

Nk’uko mubizi umunsi ku wundi dufatanije n’abakunzi ba InyaRwanda.com, dufatanya kurebera hamwe abahanzi n’indirimbo zigezweho. Kuri ubu tukaba twarongeye gufatanya kurebera hamwe mu buryo butoroshye, kubera uburyo umuziki nyarwanda ukomeje kunguka impano nshya kandi zikomeye. 

Ariko mu bunararibonye bw’abakurikiranira umunsi ku wundi umuziki nyarwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga, hamwe n’itsinda rigari ry’abanyamakuru ba InyaRwanda twabateguriye urutonde rw’indirimbo 10 zigezweho.

Harimo indirimbo ukwiriye kumva nshyanshya mu zikomeje guhiga izindi ziyobowe n’umuhanzi Juno Kizigenza uri mu bagezweho, yaba indirimbo yakoze ku giti cye n’izitari nkeya agenda ahuriramo n’abandi bahanzi. 

Indirimbo ziri ku mwanya wa mbere hazaho iyitwa ‘Jaja’ ya Juno Kizigenza na Kivumbi King, iri mu z’urukundo zigezweho, igaragaramo mu mashusho “Swalla " uri mu banyamideli bifashishwa mu mashusho bakomeye.

Ku mwanya wa gatandatu Juno aragaruka mu ndirimbo ‘Soja’ ya Bwiza bafatanyije. Uru rutonde kandi rugarukaho ‘Yalampaye’ ya Kivumbi King na Kirikou Akili, iri ku mwanya wa munani.

Umuhanzi ukiri muto Shemi nawe ari mu bahanzi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi, ndetse bihuse mu kuzamuka. Ku ndirimbo ye imwe yise ‘Peace of Mind’, ari ku mwanya wa 9.

Urutonde rukaba ruriho Yago, umunyamakuru wavuyemo umuhanzi, mu ndirimbo ye ‘Rata’ kimwe n’iyitwa ‘Si Swing’ iri mu nshya afite n’abandi bahanzi barimo n’abakuru nka Bruce Melodie muri ‘Funga Macho’, na Meddy muri ‘Grateful’.

Urutonde rw'indirimbo zikunzwe n'izindi zigezweho zirimo n’inshyanshya nka 'No Body' ya Afrique, High ya Isimbi Dee, Yampano ya Yvanny Mpano, Si Swing ya Yago, Keza ya Remedy na Papa CyangweShemi umuhanzi mwiza ukomeje kwigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo y'urukundo 'Peace of Mind', akaba n'umwishywa wa The BenKivumbi King ari mu bakomeje kugaragaza imbaraga mu muziki nyarwanda mu bihangano byiza kandi bikunzweJuno Kizigenza ari mu bihe byiza bishingiye ku muziki mwiza kandi n'indirimbo nyinshi yaba ize ku giti cye n’izo akorana n'abandi

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'JAJA' YA JUNO KIZIGENZA NA KIVUMBI KING IYOBOYE INYARWANDA MUSIC TOP 10

">


 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...