InyaRwanda Art Studio; Amahirwe ku bifuza kuba intyoza mu gufata amashusho n'amafoto no kubitunganya

Kwamamaza - 07/10/2025 3:35 PM
Share:
InyaRwanda Art Studio; Amahirwe ku bifuza kuba intyoza mu gufata amashusho n'amafoto no kubitunganya

Mu gihe isi iyobowe n’ikoranabuhanga rigezweho, InyaRwanda Art Studio yatangije amasomo y’igihe gito (Short Courses) y’amezi atandatu, agenewe urubyiruko n’abandi bose bashaka kwiga no guhanga udushya mu bijyanye na Photography, Videography na Graphic Design.

InyaRwanda Art Studio ni ishami rya InyaRwanda Ltd rikora ibijyanye no gufata amafoto amashusho n’ibindi bifitanye isano na byo, ikaba imaze gutyaza ubumenyi bwa benshi mu bikorwa bitandukanye harimo Photography na Videography.

Nyuma y’ubusabe bwa benshi, InyaRwanda Art Studio ku bufatanye na InyaRwanda.com, bateguye amahugurwa ku bantu bose bifuza kuba intyoza muri Videography, Photography na Graphic Design, imyuga igezweho cyane muri iki gihe Isi iyobowe n'ikoranabuhanga.

Amasomo azigishwa muri aya mezi atandatu, ateguwe mu buryo bugezweho, akaba agamije gufasha umunyeshuri kugera ku rwego mpuzamahanga mu mikorere, no kwinjira mu ruhando rw’umurimo wagutse mu mwuga wo gufata amashusho, amafoto no kubitunganya.

Umuntu wese wari ufite intumbero yo kwiga umwuga wo gufata amashusho n'amafoto no kubitunganya, abonye igisubizo kuko InyaRwanda Ltd ibinyujije mu ishami ryayo ritunganya amashusho n'amafoto "Inyarwanda Art Studio" yamuzirikanye.

Iki kigo kiramenyesha abantu bose bifuza kwiga 'Multimedia' ko cyabateguriye amasomo y'igihe cy'amezi atandatu (6 months). Kwiyandikisha byatangiye tariki 03 Ukwakira 2025.

Amasomo agabanyijemo ibyiciro bibiri: Icyiciro cya Mbere kigizwe n'amezi atatu aho abanyeshuri biga "Theory and Practice" naho Icyiciro cya Kabiri na cyo kigizwe n'amezi atatu, kikaba kirimo "Internship & Project - Based Learning".

Amasomo yigishwa ni ugufata amafoto, amashusho no kubitunganya ndetse na Graphic Design [Videography, Photography & Graphic Design]. Ibisabwa kugira ngo wiyandikishe biboneka ku rubuga rw'iri shuri www.artstudio.inyarwanda.com.

Akarusho ni uko usoje amasomo mu InyaRwanda Art Studio ahabwa 'Certificate' yemewe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubumenyingiro "Rwanda TVET Board (RTB)".

Kwiga muri InyaRwanda Art Studio ntibigarukira mu kumva amasomo gusa, ahubwo ni uburyo buha umunyeshuri amahirwe yo gukora ibyo yiga mu buryo bwa kinyamwuga.  Ibi bituma uwize muri iri shuri ahabwa ubunararibonye butuma ahangana ku isoko ry’umurimo ryo mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Kuba ufite impano ntibihagije mu gihe utayibyaza umusaruro. Amasomo ya InyaRwanda Art Studio ni amahirwe adasanzwe yo gufasha umuntu wese uzi ko afite intumbero mu gufata amafoto, amashusho cyangwa gukora 'Graphic Design', kuvamo umunyamwuga.

Abaziga muri iri shuri basoza bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo, gushinga ibigo byabo by’ubuhanzi, cyangwa se bagakorana n'ibigo bitanga serivisi z'amafoto n'amashusho ndetse n'ibitangazamakuru bikomeye mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Kwiga muri InyaRwanda Art Studio ntako bisa!. Ni intambwe ikomeye ku bantu bose bashaka kuzamura impano yabo no kuyihindura umwuga ushobora guhangana ku rwego mpuzamahanga. Gana iri shuri, maze mu gihe gito utangire gukirigita ifaranga.

Ku bindi bisobanuro ku ishuri rya InyaRwanda Art Studio, wahamagara kuri telefone igendanwa: 0735849460 cyangwa 0735849462. Ushobora no kubasanga aho bakorera mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya La Bonne address, etaje ya kabiri.

Kanda HANO wiyandikishe mu ishuri rya InyaRwanda Art Studio

Icyiciro cya Mbere cy'aya masomo y'igihe gito kigizwe n'amezi atatu aho abanyeshuri biga "Theory and Practice"

Abanyeshuri bize mu InyaRwanda Art Studio basoza amaso ari intyoza bikabafasha kubona akazi no kwihangira umurimo

InyaRwanda Art Studio ku bufatanye na InyaRwanda.com, bateguye amahugurwa ku bantu bose bifuza kuba intyoza muri Videography, Photography na Graphic Design

KANDA HANO WIYANDIKISHE, MAZE MU GIHE GITO UTANGIRE GUKIRIGITA IFARANGA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...