Aya mahugurwa ateganyijwe kuba mu gihe cy’ibiruhuko, akaba agamije kurushaho gufasha aba banyeshuri kuva ku bumenyi bw’inyandiko gusa bakagera ku bumenyi ngiro bubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo, binyuze mu gukorana n’abandi, ibikoresho by’umwuga ndetse no kwigishwa n’ababifitemo ubunararibonye.
Muri iyi gahunda, abanyeshuri bazahabwa amasomo ajyanye n’imikoreshereze ya camera n’amahame y’ifatwa ry’amafoto, gufata amashusho mu buryo bw’umwuga no kuyatunganya, no kwiga uburyo bwo gutunganya amashusho (editing). Hazibandwa kandi ku guhanga ibishushanyo hifashishijwe porogaramu zabugenewe (graphic design).
Uretse amasomo, abanyeshuri bazajya bakora ibikorwa bifatika (practical sessions) bibafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga, bakorana n’abanyamwuga mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa neza uko ibikorwa bya Multimedia bikorwa kuva ku gitekerezo kugeza ku musaruro wa nyuma.
Ubuyobozi bwa InyaRwanda Art Studio bushimangira ko aya mahugurwa ari amahirwe akomeye ku banyeshuri bashaka guteza imbere impano zabo, kwiyungura ubushobozi bwabafasha mu masomo yabo ndetse no mu kazi kazaza, harimo n’abashaka kwihangira imirimo ishingiye ku buhanga bwa Multimedia.
Amafaranga yo kwiyandikisha muri aya mahugurwa, ni ibihumbi 75 by’amafaranga y’u Rwanda (75,000 Frw) ku munyeshuri umwe mu gihe cy’ukwezi kumwe, akaba ari ayifashishwa kugira ngo umunyeshuri abone ubumenyi bufatika kandi bufite ireme ku isoko ry’umurimo.
Kwiyandikisha byatangiye ku wa 20 Nyakanga 2026, bikazasoza ku wa 01 Kanama 2026 ari na bwo amahugurwa azatangira. Sura urubuga artstudio.inyarwanda.com wiyandikishe cyangwa se uhamagare 0735849460 bagufashe.




Mu biruhuko biheruka, bamwe mu banyeshuri bagannye InyaRwanda Art Studio yasubiye ku ishuri bafite ubumenyi bwinshi bungukiye mu InyaRwanda Art Studio

Kwiyandikisha mu mahugurwa y'abanyeshuri biga Multimedia birimo bikorwa kugeza tariki ya 01/08/2026 ari nabwo amahugurwa azatangira
