Dore inyamaswa eshanu ziyoboye izindi mu kurya ibiryo byinshi buri munsi.
1. Balene y'Ubururu (Blue Whale)
- Ibiryo irya ku munsi: Toni 16–20
- Ibiryo ikunda: Utunyabuzima two mu nyanja twitwa krill.

Balene y'ubururu ni yo nyamaswa nini yabayeho ku Isi. Mu gihe cyo guhiga ibiryo byinshi, ishobora kurya toni zigera kuri 20 za krill mu munsi umwe, ikabona ingufu nyinshi ziyifasha gukomeza ubuzima bwayo.
2. Balene yitwa Sperm Whale
- Ibiryo irya ku munsi: Toni 1
- Ibiryo ikunda: Amasamake manini, inyamaswa zo mu nyanja zifite amaboko (octopus) n'amafi yo mu nyanja ndende.

Iyi balene ijya mu nyanja ndende cyane ishakisha ibiryo. Kugira ngo ibashe gukomeza ubuzima bwayo n'ubwonko bwayo bunini, irya hafi toni imwe y'ibiryo buri munsi.
3. Inzovu yo muri Afurika(African Bush Elephant)
- Ibiryo irya ku munsi: Kilogarama 136–204
- Ibiryo ikunda: Ibyatsi, amababi, ibishishwa by'ibiti n'imizi

Ni yo nyamaswa irya byinshi ku butaka. Kubera ko ibimera bidatanga ingufu nyinshi, iyi nzovu imara amasaha agera kuri 18 ku munsi irya kugira ngo ibone ingufu zihagije.
4. Inzovu yo muri Aziya
- Ibiryo irya ku munsi: Kilogarama 136–181
- Ibiryo ikunda: Ibyatsi, imigano (bamboo), imyaka n'ibishishwa by'ibiti.

Iyi nzovu ntikoresha neza ibiryo iba yariye kuko igogora hafi 40% gusa. Ni yo mpamvu iba igomba kurya hafi buri gihe, ikarya hafi 10% by'ibiro by'umubiri wayo buri munsi.
5. Southern Elephant Seal(Ikirura cy’amazi)
- Ibiryo irya ku munsi: Kilogarama 91
- Ibiryo ikunda: Amasamake n'amafi.

Ingabo z'ubu bwoko zishobora kugira uburemere bwa toni 4. Kugira ngo zibashe kwihanganira ubukonje bukabije bwo muri Antaragitika, ziryana umurava kandi zishobora kurya hafi kg 91 z'ibiryo buri munsi.
|
Inyamaswa |
Ibiryo irya ku munsi |
Ibiryo ikunda |
Aho iba |
|
Balene y'ubururu |
Toni 16–20 |
Krill |
Mu nyanja |
|
Sperm Whale |
Toni 1 |
Amasamake n'amafi |
Mu nyanja ndende |
|
Inzovu yo muri Afurika |
Kg 136–204 |
Ibyatsi n'amababi |
Ku butaka |
|
Inzovu yo muri Aziya |
Kg 136–181 |
Ibyatsi n'imigano |
Mu mashyamba |
|
Southern Elephant Seal |
Kg 91 |
Amasamake n'amafi |
Ku nkombe z'inyanja |
Izi nyamaswa zose zikeneye kurya ibiryo byinshi cyane kugira ngo zibashe gukomeza ubuzima bwazo, bitewe n'ubunini bw'imibiri yazo n'ingufu nyinshi zikoresha buri munsi
