Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zirishimira uko u Rwanda rwitegura ibikorwa byo kubungabunga amahoro

Amakuru ku Rwanda - 16/09/2025 6:30 AM
Share:

Umwanditsi:

Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zirishimira uko u Rwanda rwitegura ibikorwa byo kubungabunga amahoro

Ku wa Mbere tariki 15 Nzeri, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n'abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, intumwa z’umuryango w’Abibumbye ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. 

Izi ntumwa ziyobowe na Bwana Michael Mulinge Kitivi, umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku bushobozi bw’inzego z’umutekano ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye, zagiranye inama n’abahagarariye Polisi ndetse n’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Afungura ku mugaragaro iyi nama, DIGP Ujeneza yagarutse ku gaciro k’ibiganiro ku mikorere n’ibikoresho byifashishwa mu kazi, mu kunoza imigendekere myiza y’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

Yagize ati: “Duha agaciro aya mahirwe aduhuza ngo tugirane ibiganiro byubaka. Twese tuzi ko ibikoresho byifashishwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bigira akamaro gakomeye mu gushimangira imigendekere myiza y’akazi gakorerwa mu butumwa, mu gihe byafashwe neza kandi bigakoreshwa icyo byagenewe.”

DIGP Ujeneza yasobanuye ko ibi bigerwaho mu gihe hashyirwa imbaraga mu guharanira ko abakozi bitabwaho, bagahabwa ibyo bagenerwa uko bikwiye kandi ku gihe bigatuma bagira ishyaka kandi bahora biteguye kuzuza inshingano.

Bwana Kitivi, ukuriye iri tsinda ry’intumwa, mu ijambo rye yavuze ko uruhare rw’u Rwanda ari ingenzi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu kugarura amahoro hirya no hino ku isi.

Yagize ati: “Kuri ubu, kuba u Rwanda ari urwa kabiri mu kugira umubare munini w’abari mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi, by’umwihariko rukaza ku mwanya wa mbere mu kohereza abapolisi benshi, ni umwanya ku rutonde ubwawo ugaragaza guha agaciro no kubahiriza izi ngamba bishimangira ko hakenewe gukomeza ubu bufatanye mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere.” 

Iyi nama iterana rimwe buri myaka ine, biteganyijwe ko izamara iminsi itatu yiga ku bijyanye no gutegura abapolisi n’ingabo, ubushobozi buhari mu bijyanye n’ibikoresho n’amahugurwa bahabwa, n’ibyerekeranye n’imibereho, ubuvuzi n’ubwikorezi mu gihe cy’imyitozo ibanziriza kujya mu butumwa bw’amahoro.




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...