Intore Tuyisenge yinjiranye imihigo muri manda nshya mu buyobozi bw’inzego z’ibanze

Imyidagaduro - 26/10/2026 8:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Intore Tuyisenge yinjiranye imihigo muri manda nshya mu buyobozi bw’inzego z’ibanze

Intore Tuyisenge, uzwi mu muziki nyarwanda nk’umuhanzi uririmba indirimbo z’uburere mboneragihugu, yongeye kugirirwa icyizere n’abaturage b’aho atuye, bamutorera gukomeza kubayobora nk’Umukuru w’Umudugudu wa Rwamaya, mu Kagari ka Karembure, Umurenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro.

Ni icyizere yongeye kugirirwa mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, aho abaturage bo mu gihugu hose batoye abayobozi bazabegera, bakabafasha gukemura ibibazo byabo no gushyira mu bikorwa gahunda zigamije iterambere ry’imibereho yabo.

Intore Tuyisenge usanzwe ari Umuyobozi wa Rwanda Music Federation, Urugaga rw’Abahanzi ba Muzika mu Rwanda, abona ko kugira izindi nshingano ku rwego rw’igihugu bitagomba kuba impamvu yo kwibagirwa inshingano umuntu afite aho atuye. Ahubwo, asanga buri wese ashobora gutanga umusanzu mu iterambere ry’aho aba, atitaye ku zindi nshingano afite.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Intore Tuyisenge yavuze ko kuba afite inshingano mu rwego rw’umuziki nyarwanda bitamubuza kugira uruhare mu miyoborere y’aho atuye no gufasha mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Kuba ufite izindi nshingano ku rwego rw'Igihugu cyangwa urundi rwego runaka ntibyakubuza gutanga umusanzu wawe aho utuye, cyane cyane mu miyoborere no guha icyerekezo kirambye aho utuye.”

Iyi ni imyumvire igaragaza ko iterambere ry’igihugu ridashingira gusa ku bikorwa by’abayobozi bakuru cyangwa ku nshingano abantu bafite ku rwego rw’igihugu, ahubwo rinashingira ku ruhare rwa buri muturage mu kubaka umuryango we n’aho atuye.

Ku bwa Tuyisenge, Umudugudu ni imwe mu nzego z’ingenzi mu miyoborere y’igihugu, kuko ari ho ibibazo by’abaturage bimenyekanishirizwa hafi, hakamenyekana ibyo bakeneye ndetse hagafatirwa ingamba zo kubikemura.

Yasobanuye ko iyo abayobozi b’Umudugudu n’abagize komite zabo bakoze neza inshingano zabo, bifasha inzego zibakuriye gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Ati “Abayobozi b'Umudugudu na Komite bafite uruhare runini mu mitegekere y'Igihugu kuko ari bwo buyobozi bwegereye abaturage, bityo iyo bukoze neza byorohera ubuyobozi bwisumbuye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigamije guteza imbere abaturage.”

Intore Tuyisenge ntabwo ari ubwa mbere ahawe inshingano mu miyoborere y’inzego z’ibanze. Yatangiye urugendo rw’ubuyobozi mu mwaka wa 2024, ubwo yatangiraga kuyobora Isibo, nyuma aza kugirirwa icyizere cyo kuyobora Umudugudu wa Rwamaya.

Kuva icyo gihe, amaze kumara imyaka ibiri mu nshingano z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, aho yakomeje kugira uruhare mu bikorwa by’aho atuye. Kuba yongeye gutorerwa kuyobora uyu Mudugudu bigaragaza icyizere abaturage bamugiriye cyo gukomeza kubakorera.

Mu myaka itanu iri imbere, ateganya gukomeza gukorana n’abaturage mu kubaka Umudugudu urangwa n’imiyoborere myiza, ubufatanye n’iterambere. Yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo inshingano ahawe azikore neza, afatanyije n’abo ayobora.

Icyakora, kuri Tuyisenge, kuyobora Umudugudu ntibikwiye kureberwa mu rwego rw’umwanya umuntu afite gusa, ahubwo bikwiye gushingira ku bushobozi bwo kumenya ibibazo by’abaturage, kubumva no gufatanya na bo kubishakira ibisubizo.

Kimwe mu byo Intore Tuyisenge yagarutseho ni imyumvire ya bamwe mu bantu bagifata inshingano zo kuyobora Umudugudu nk’izigenewe abantu badafite amashuri ahagije cyangwa badafite akazi.

Yagaragaje ko iyi myumvire ikwiye guhinduka, ashimangira ko kuyobora abaturage ari inshingano ikomeye isaba ubushobozi, ubwitange n’ubushake bwo gukorera abandi.

Ati “Abayobozi b'Umudugudu ntibakwiye kuba abantu batize cyangwa abadafite akazi nk’uko benshi babyibwiraga kandi ariho ibintu byose bikorerwa.”

Ku muntu ufite izindi nshingano nk’iza Tuyisenge mu rwego rw’umuziki, kuyobora Umudugudu bisaba guhuza neza inshingano zitandukanye, ariko bikaba n’amahirwe yo gushyira mu bikorwa indangagaciro zo gukorera igihugu no gufasha abandi.

Amatora yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, yasize hatowe abayobozi b’Imidugudu 14.837 mu gihugu hose. Ni abayobozi bafite inshingano zo kuba hafi y’abaturage, kubafasha gukemura ibibazo byabo no guhuza ibikorwa by’iterambere n’ibikenewe mu midugudu bayobora.

Kongera gutorerwa kuyobora Umudugudu wa Rwamaya ni indi ntambwe mu rugendo rwa Intore Tuyisenge, uhuza ibikorwa bye mu muziki n’inshingano zo gukorera abaturage.

Asoza agira ati “Nk’uko dutowe gahunda ari Umuturage ku Isonga, abayobozi b'imidugudu bagenzi banjye turasabwa gukora ibishoboka mu gukemura ibibazo by'abaturage no gufatanya nabo mu bikorwa bibafasha kwiteza imbere mu mudugudu n'Igihugu muri rusange.”

Intore Tuyisenge usanzwe ari Umuyobozi wa Rwanda Music Federation, yongeye gutorerwa kuyobora Umudugudu wa Rwamaya mu Karere ka Kicukiro, ahamya ko kugira izindi nshingano ku rwego rw’igihugu bitamubuza gukorera abaturage no kugira uruhare mu iterambere ry’aho atuye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...