Intego za Sando na Fofo, itsinda rishya ry’abakobwa bavukana binjiye mu muziki wa ‘Gospel- VIDEO

Iyobokamana - 12/05/2026 11:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Intego za Sando na Fofo, itsinda rishya ry’abakobwa bavukana binjiye mu muziki wa ‘Gospel- VIDEO

Mu gihe umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kwakira impano nshya z’abakiri bato bafite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku mitima y’abantu, abakobwa babiri bavukana barimo Mutesiwase Sandrine na Iradukunda Florance batangiranye urugendo rwabo rwa muzika nk’itsinda ryiswe “Sando na Fofo”.

Aba bakobwa bakomoka mu Karere ka Ngoma, ariko ubu batuye ku Kicukiro mu Murenge wa Nyanza, bavuga ko bahisemo gukoresha impano y’amajwi bafite mu kwamamaza ubutumwa bw’Imana no gufasha abantu kubona ihumure binyuze mu ndirimbo zabo.

Itsinda rya “Sando na Fofo” risanzwe risengera mu itorero rya ADEPR, rikaba rigizwe na Mutesiwase Sandrine uzwi nka Sando ndetse na Iradukunda Florance uzwi nka Fofo.

Sando yamaze kurangiza amashuri ye, aho yize amashuri abanza n’ayisumbuye muri GS Nyamata mu ishami ry’Uburezi mbere yo gukomereza amasomo muri Kaminuza. Kuri ubu ageze mu mwaka wa gatatu wa Kaminuza.

Murumuna we Fofo nawe ari gusoza amashuri yisumbuye mu ishami ry’Uburezi muri TSS Nyamata, aho ageze mu mwaka wa gatandatu. Amashuri abanza yayize ku kigo cya Tetero.

Aba bakobwa bavuga ko impamvu bahisemo gukora umuziki wa Gospel ari uko bashakaga gutanga ubutumwa bw’ijambo ry’Imana bakoresheje impano y’amajwi meza bavuga ko Imana yabahaye.

Bagize bati: “Twahisemo Gospel kuko ariho abizera bose bahurira, kandi twifuza ko ubutumwa bwacu bugera kure bugafasha abantu kwegera Imana.”

Ku wa 25 Mata 2026 ni bwo bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere bise “Ninde”, yasohokeye icyarimwe ku mbuga za YouTube na Audiomack.

Iyi ndirimbo igaruka ku muntu utakira Imana ayisaba kubana nawe mu bibazo n’ingorane ahura nazo muri ubu buzima bwo ku Isi, bavuga ko bwamaze kwanduzwa n’umubi Satani.

Iradukunda Junior Kevin uri gufasha aba bakobwa muri iki gihe, yabwiye InyaRwanda, ko aba bakobwa bafite intego yo gukomeza gukorera Imana binyuze mu muziki, bagakora indirimbo zigera ku mitima y’abantu ndetse zigafasha benshi guhinduka no kubona icyizere.

Mu ntego bihaye harimo guhimbaza Imana no kwamamaza ubutumwa bwiza, gukora umuziki ufasha abantu mu buzima bwa buri munsi, gukura mu mpano no kwagura ubumenyi bwabo mu muziki, ndetse no guhindura ubuzima bw’abandi banyuze mu bihangano byabo.

Nubwo bakiri bato kandi urugendo rwabo rwa muzika rukiri mu ntangiriro, aba bakobwa bavuga ko bafite icyizere cyo kuzagera kure mu muziki wa Gospel nyarwanda, cyane cyane binyuze mu gukora cyane no gushyira imbere ubutumwa bwubaka abantu.

Indirimbo yabo “Ninde” iri gukomeza kwakirwa n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, cyane cyane abakunda ubutumwa bwibanda ku kwizera no gusaba Imana kuba hafi y’umuntu mu bihe bikomeye.

Sando na Fofo ni itsinda rishya ry’abakobwa bavukana binjiye mu muziki wa Gospel, bashyize hanze indirimbo “Ninde” igamije gusaba Imana kubana n’abantu mu bibazo banyuramo


Mutesiwase Sandrine ‘Sando’ ni umwe mu bagize itsinda “Sando na Fofo”, ari mu rugendo rwa Gospel music aho yifuza gukoresha impano ye mu kwamamaza ubutumwa bw’Imana no gufasha abantu kwegera Imana


Iradukunda Florance ‘Fofo’ ni umukobwa ukiri mu mashuri yisumbuye, wiyemeje gukoresha impano y’ijwi rye mu muziki wa Gospel binyuze mu itsinda “Sando na Fofo”, agamije kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu benshi

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO NSHYA Y’IRI TSINDA RYINJIYE MU MUZIKI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...