Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2026 mu gihe u Rwanda rwizihiza imyaka 32 ishize rwibohoye.
Perezida Kagame yashimiye ingabo zahoze ari iza RPA ku butwari n’ubwitange zagize ku byahinduye amateka y’u Rwanda .
Ati: ”Banyarwanda namwe Nshuti z’u Rwanda, uyu munsi turizihiza isabukuru y’imyaka 32 u Rwanda rumaze rwibohoye ndagira ngo ntangire nshimira ingabo zahoze ari iza RPA ku butwari n’ubwitange bagize ku byahinduye amateka y’igihugu cyacu.
Benshi muri bo ntabwo bagize amahirwe yo kubaho kugeza kuri uyu munsi ariko ibyo baharaniye biragaragara mu Rwanda tubona.”
Yavuze ko u Rwanda rwamaze imyaka myinshi kuri politike yo guheza, gutera ubwoba no kubiba amacakubiri. Yavuze ko intego y’urugamba rwo Kwibohora yari ugusubiza Abanyarwanda ibyo bambuwe.
Ati: ”U Rwanda rwamaze imyaka myinshi kuri politike yo guheza, gutera ubwoba no kubiba amacakubiri. Intego y’urugamba rwo Kwibohora yari ugusubiza Abanyarwanda ibyo bambuwe, kubaho mu cyubahiro kandi bafite agaciro. Icyakora ibyo bitekerezo bibi ntabwo byazimye burundu, biracyariho mu buryo butandukanye kandi biracyagaragara hirya no hino mu karere kacu.
Twabonye byinshi kandi twarababaye bihagije ku buryo tudashobora gufata ibi bitekerezo nk’ikintu cyoroshye. Umutekano n’Imiyoborere myiza ni umusingi w'ibyo twagezeho byose.”
Perezida Kagame yavuze ko umutekano w’uko Abanyarwanda bashaka kubaho batawushakira gushimwa n’ab'ahandi. Yagaragaje ko umutekano ari ingenzi cyane kuko ahantu hatari umutekano, nta kindi kintu cyahakorerwa.
Ati: “Ibyabaye muri iki gihugu cyacu ntabwo bizongera ku mpamvu yumvikana ntabwo tuzabyemera. Ubu dufite Urubyiruko rumaze gukura rutigeze ruba mu mateka twanyuzemo. Nk’abababanjirije, Urubyiruko rw’uyu munsi nta wundi ufite inshingano ku Rwanda kurusha Abanyarwanda ubwabo.”
Yashimangiye ko hari abashyigikiye u Rwanda ndetse hari n’abaturushyigikiye. Ati: ”Hari abashobora kudushyigikira, hari n'abo tutemeranywa ku bintu bimwe na bimwe cyangwa se batumva neza icyo dushaka, gusa icyo tuzi ni uko amaherezo bashobora kudutera umugongo igihe babishakiye.
Ni inshingano yacu kureba ko Umunyarwanda wese ashobora kubaho mu mahoro no gutera imbere mu gihugu cye. Ni yo mpamvu Kwibohora bitazigera birangira ahubwo bizakomeza kujyana n’igihe kandi bigaragarire ku kuzamura imibereho y’abaturage bacu.”
Yavuze ko ibyo Abanyarwanda bagezeho mu myaka 32 byivugira, abasaba gukomeza inzira bahisemo.

Perezida Kagame yavuze ko Intego y’urugamba rwo Kwibohora yari ugusubiza Abanyarwanda ibyo bambuwe
