Korali Abarinzi yabonye izuba mu mwaka wa 1995, ibisobanuye ko imaze imyaka 31 mu rugendo rw'ivugabutumwa mu ndirimbo. Ifite abaririmbyi 75, ikaba imaze gushyira hanze album ebyiri, mu gihe irimo gutegura iya gatatu.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda, Murebwayire Jeannine, Umuyobozi wa Korali Abarinzi, yasobanuye amateka y’iri tsinda, ibikorwa byaryo by’ivugabutumwa ndetse n’ubutumwa buri mu ndirimbo nshya ryashyize hanze.
Korali Abarinzi ibarizwa mu Itorero ADEPR Ruturusu, ariko kuri ubu icumbitse muri ADEPR Rehoboth, bitewe n’uko urusengero rwa Ruturusu ruri mu nsengero zafunzwe.
Amateka yayo atangira mu 1995, ubwo itsinda ry’abanyamasengesho ryatangiriraga mu cyumba cyari i Kanombe. Nyuma ryaje kwihuza n’itsinda ry’abanyamasengesho ryari mu Rugando, aba bose bakaba bari abanyetorero mu Bibare.
Itorero ryaje gufata abo banyamasengesho ribahuriza muri korali ya kabiri mu Bibare, bayita Korali Abagenzi, ibyo bikaba byarabaye ku wa 29 Ukwakira 1996. Icyo gihe yari igizwe n’abaririmbyi 15.
Nyuma yo gutoranya abayobozi bayo, hafashwe umwanzuro wo guhindura izina, maze mu ntangiriro za 1998 iba Korali Abarinzi.
Ku wa 20 Mata 1998, Paruwasi ya Bibare yohereje Korali Abarinzi kuvuna Itorero rya Ruturusu, ari na ho yatangiye gukomeza umurimo wayo w’ivugabutumwa. Kuva icyo gihe, korali yagiye ikura, kugeza ubwo ubu igizwe n’abaririmbyi 75.
Kuki yitwa Abarinzi?
Izina Abarinzi rifitanye isano n’intego y’iri tsinda yo kurinda umukumbi w’Imana. Murebwayire Jeannine avuga ko umurongo w’ivugabutumwa wabo ari ukuzana abantu kuri Kristo no kubagezaho ubutumwa bw’uko Yesu Kristo ashobora guhindura ubuzima bw’umuntu.
Ati: “Intego ni ukuzana abantu kuri Kristo no kubabwira ko Yesu Kristo agira neza, ahindura amazina mabi akakwita neza.” Ubu butumwa ni bwo bagenda bakwirakwiza cyane cyane binyuze mu ndirimbo, ariko bakabuherekeza n’ibikorwa bigaragariza abantu urukundo rwa gikristo.
Mu rugendo rwayo rw'ivugabutumwa, Korali Abarinzi imaze gukora album ebyiri, mu gihe iya gatatu iri gutegurwa. Ibi bigaragaza ko mu myaka imaze ikora, Abarinzi imaze kubaka umwihariko mu ndirimbo zayo no mu butumwa bwazo.
Ivuga ko umurimo wayo w’ivugabutumwa utagarukira ku kuririmba gusa. Mu bikorwa byayo harimo gusura abarwayi, guhemba ababyeyi babyaye, gutabara abagize ibyago, kubakira abatishoboye no kugura Mituweli y’ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye.
Ibi bikorwa ni uburyo korali igerageza gushyira mu bikorwa ubutumwa bwo gukundana no gufashanya, aho kuririmba ubutumwa bwiza gusa ahubwo ikanagerageza kubugaragaza mu bikorwa.
“Hashimwe Yesu”, indirimbo nshya y’ishimwe
Mu bihangano bishya, Korali Abarinzi iherutse gushyira hanze indirimbo yise “Hashimwe Yesu”, ikaba indirimbo yibanda ku gushimira Yesu Kristo.
Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingiye ku gushimira Yesu Kristo ku bw’umurimo yakoze wo guhuza abantu n’Imana, bigatuma abamwemera bahabwa umugisha wo kwitwa abana b’Imana ihoraho.
Ni indirimbo ishingiye ku gushima no guhamya ibyo Yesu Kristo amaze gukorera abamwizera. Nyuma ya “Hashimwe Yesu”, Korali Abarinzi ivuga ko abakunzi bayo bakwiye gutegereza izindi ndirimbo zishingiye ku bikorwa by’Imana.
Murebwayire Jeannine avuga ko hari igihangano kiri gutegurwa kandi gishobora gusohoka mu gihe cya vuba, kikaba kizibanda ku guha Imana icyubahiro hashingiwe ku byo yakoze mu buzima bw’abayizera.
Yabwiye abakunzi babo ati: “Tubahishiye izindi ndirimbo zivuga Imana neza, zivuga imirimo y’Imana. Hari indirimbo turimo gutegura gusohora vuba aha ivuga ko dushingiye ku byo Imana yakoze tuyihaye icyubahiro.”
Urugendo rwo kuzana benshi kuri Kristo rurakomeje
Nyuma y’imyaka irenga 30 kuva itangiye urugendo rwayo, Korali Abarinzi iracyakomeje umurimo wayo wo kuririmba, gukora ivugabutumwa no gufasha abatishoboye.
Kuri iyi korali, umuziki ni uburyo bwo kugeza abantu kuri Kristo, mu gihe ibikorwa by’urukundo na byo bifasha kugaragaza mu bikorwa ubutumwa bwo gukunda no kwita ku bandi.
Mu gihe Abarinzi ikomeje gutegura album yayo ya gatatu no gusohora ibindi bihangano, intego yayo iracyari imwe: kurinda umukumbi w’Imana, guhamya ineza ya Yesu Kristo no kuzana abantu benshi kuri we.
REBA INDIRIMBO NSHYA "HASHIMWE YESU" YA KORALI ABARINZI
Korali Abarinzi imaze gushyira hanze album ebyiri, ikaba irimo gutegura iya gatatu
