Intego ni uko igikombe kizaguma mu Rwanda! Perezida wa FERWAFA mbere y’uko FIFA Series 2026 itangira

Imikino - 25/03/2026 2:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Intego ni uko igikombe kizaguma mu Rwanda! Perezida wa FERWAFA mbere y’uko FIFA Series 2026 itangira

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira neza irushanwa rya FIFA Series 2026, agaragaza ko rizatanga umusaruro ukomeye mu bukungu no mu iterambere rya siporo ndetse ko intego ari uko igikombe kuzasigara mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura rushanwa rigiye kubera i Kigali kuva kuwa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026, Shema Fabrice yavuze ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye ku Rwanda yo kwiyamamaza ku rwego mpuzamahanga binyuze mu mupira w’amaguru.

Ati: ”Uyu munsi, turi gukoresha umupira w’amaguru nk’uburyo bwo kumenyekanisha igihugu cyacu. Kuba dufite abakinnyi bashobora gukina mu makipe akomeye ku Isi, nk’ayo mu Bwongereza, byongera agaciro k’iki gikorwa.”

Yakomeje agaragaza ko iri rushanwa rizafasha abakinnyi bato b’Abanyarwanda kubona amahirwe yo kwigaragaza no kugera ku rwego mpuzamahanga. Ati: ”Dushaka ko urubyiruko rwacu rubona amahirwe yo kwigaragaza. Kugira umukinnyi ukina mu ikipe ikomeye ku Isi byongera agaciro k’umupira wacu ndetse n’igihugu muri rusange.”

Ku bijyanye n’inyungu z’ubukungu, Shema Fabrice yavuze ko iri rushanwa rizinjiriza igihugu binyuze mu bukerarugendo n’ubucuruzi. Ati: ”Amakipe arindwi yamaze kugera mu gihugu mu cyumweru kimwe. Ayo makipe yose acumbitse mu mahoteli atandukanye, kandi ari kubona serivisi nziza. Hari n’abifuza gusura u Rwanda, ibi byose bikagira uruhare mu kuzamura ubukungu.”

Yongeyeho ko bamwe mu banyamahanga bitabiriye iri rushanwa ari ubwa mbere bageze muri Afurika, bigatuma bamenya u Rwanda binyuze muri siporo. Ati: ”Bamwe mu bakinnyi n’abatoza bavuga ko ari bwo bwa mbere bageze muri Afurika. Ni amahirwe kuri bo yo kumenya u Rwanda, kandi natwe tukabasha kwiyereka Isi.”

Ku ruhande rw’ibikorwaremezo, yashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu guteza imbere siporo, agaragaza ko ari byo byatumye bishoboka kwakira iri rushanwa.

Yagize ati: ”Ntidushobora kwakira amarushanwa nk’aya hatariho ibikorwaremezo byiza. Turashimira Leta y’u Rwanda yakomeje kubishyiramo imbaraga, kandi dufite gahunda yo gukomeza kubiteza imbere.”

Yanasobanuye ko u Rwanda rufite intego yo kwakira amarushanwa manini kurushaho mu gihe kiri imbere. Ati: “Dutangiye n’amarushanwa arimo amakipe umunani mu cyumweru kimwe, ariko intego ni ukwagura tukagera ku marushanwa akomeye kurushaho mu myaka iri imbere.”

Perezida wa FERWAFA yagaragaje icyizere ko u Rwanda ruzegukana iri rushanwa. Ati: “Iki gikombe kirasa n’icy’Igikombe cy’Isi. Intego yacu ni uko kizaguma mu Rwanda. Turifuza ko ikipe yacu izitwara neza ikacyegukana.”

Yagaragaje ko iri rushanwa ari n’amahirwe yo guteza imbere ubushobozi bw’Abanyarwanda mu gutegura ibikorwa mpuzamahanga.


Shema Fabrice yavuze ko igikombe cya FIFA Series 2026 kigomba gusigara mu Rwanda 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...