Kuri
iki cyumweru tariki tariki 09 Kamena, nibwo mu Rwanda hazabera irushanwa ryo
gusiganwa ku maguru rya Kigali International Peace Marathon. Iri rushanwa
ngarukamwaka rigiye kuba ku nshuro ya 19, kuri iyi nshuro abakinnyi
bazahagararira u Rwanda biyemeje guha abanyarwanda ibyishimo bishoboka.
Abakinnyi
bazahagararira u Rwanda bari bamaze hafi ibyumweru bibiri mu Karere ka Bugesera
ariho bakorera umwiherero, ndetse bakaba bashimangira ko imyitozo bakoze
izabafasha kwegukana iri rushanwa.
Dushimirimana
Gilbert Kapiteni w'ikipe y'igihugu ku ruhande rw'abagabo aganira
n'itangazamakuru, yavuze ko biteguye ndetse ashima umwiherero bagize.Ati
"Hano turi mu mwiherero mu Karere ka Bugesera, duhagaze neza. Icyo
twakwizeza abanyarwanda ni uko uyu mwaka bazabona intsinzi muri Kigali Peace
Marathon. Imyiteguro irasa naho igeze ku musozo, gusa twishimira ko uko twayikoze
binaduha icyizere cyo gutsinda.
Ku
ruhande rwa Imanizabayo Emeline Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'abagore nawe avuga
ko abanyarwanda bakwiye kwitega intsinzi.Ati " Ntabwo najya kure
y'ibyo mugenzi wanjye yavuze, icyo abanyarwanda batwitegaho mbere na mbere ni
intsinzi. Twiteguye kuzamura ibendera ry'igihugu tukimana igihugu kuko abo
batumye turiteguye."
Karasira
Eric utoza ikipe y'igihugu avuga ko abakinnyi biteguye ubu igisigaye ari mu
mutwe gusa. Yagize Ati"Imyiteguro iri kugenda neza, ubu aho imyitozo
igeze navuga ko ari ukwitegura mu mutwe. Hari abakinnyi bari bamaze iminsi
bafite utubazo ariko abaganga bari kubitaho turizera ko bizagera ku wa Gatandatu bameze neza. Abanyarwanda twakwizera ko tuzabashimisha kuko umwaka
ushize ntabwo byagenze neza, ariko uyu mwaka turabizeza ko tuzakora neza."
Kigali
International Peace Marathon izitabirwa n'abantu baturuka mu bihugu 34 birimo
n'u Rwanda, ubwo twandikaga iyi nkuru abantu basaga ibihumbi 8000 bakaba aribo
bamaze kwiyandikisha ko aribo bazitabira.
Abakinnyi basaga ibihumbi 8 nibo bamaze kwiyandikisha kuzitabira iri siganwa, mu gihe habura umunsi umwe hakaba hitezwe abantu basaga ibihumbi 10