Abitabiriye
iki gitaramo banyuzwe n’ibitaramo byatanzwe n’Itorero Intayoberana, Juno
Kizigenza ndetse na Ambassadors of Christ Choir, buri wese akaza afite ubutumwa
n’intego yo kwegera abakunzi be mbere y’ibitaramo bikomeye ateganya gukor
By’umwihariko,
kuri Intayoberana na Ambassadors of Christ Choir, ni ubwa mbere bari batumiwe
mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, mu gihe Juno Kizigenza asanzwe ari umwe mu
bahanzi bagiye bagaragara muri ibi bitaramo mu bihe bitandukanye.
Gen-Z
Comedy itegurwa na Fally Merci ikaba iba kabiri mu kwezi, ikomeje kuba urubuga
ruhuza urwenya, umuziki n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, ari na byo bituma
ikomeza gukurura abantu benshi b’ingeri zitandukanye.
Intayoberana
yahaye abantu umusogongero wa "Gira u Rwanda"
Itorero
Intayoberana ryageze kuri Gen-Z Comedy rifite intego yo gutumira Abanyarwanda
kuzitabira igitaramo cyaryo "Gira u Rwanda", kizabera muri Kigali
Serena Hotel ku wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026.
Ni
igitaramo cya munani iri torero ritegura, kikaba kizahurirana no kwizihiza
imyaka 12 rimaze riteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu mbyino n’indirimbo.
Abategura
iki gitaramo bavuga ko bahisemo kukita "Gira u Rwanda" kugira ngo
bongere kwibutsa Abanyarwanda ko gukunda igihugu bitangirira ku gukunda no
gusigasira umuco wacyo.
Mu
gihe isi ikomeje guhinduka ku muvuduko mwinshi, Intayoberana ivuga ko
kubungabunga umuco bisaba kuwukunda, kuwutoza abakiri bato no kuwugira
ishingiro ry’iterambere ry’igihugu.
Bavuga
ko abazitabira iki gitaramo batazishimira imbyino gusa, ahubwo bazanagira
umwanya wo kongera gusobanukirwa n’agaciro k’umuco nyarwanda n’uruhare rwawo mu
kubaka igihugu.
Abifuza
kuzitabira iki gitaramo bari kugura amatike ya 10,000 Frw, 20,000 Frw na 25,000
Frw mu myanya y’icyubahiro, mu gihe ameza y’abantu umunani ari kugura 200,000
Frw.
Ku
munsi w’igitaramo, ibiciro bizahinduka aho amatike azaba ari 15,000 Frw, 25,000
Frw na 35,000 Frw, naho ameza agurishwe 250,000 Frw.
Juno Kizigenza
yakomeje kwamamaza Album ye nshya
Umuhanzi
Juno Kizigenza nawe yakoresheje urubuga rwa Gen-Z Comedy mu gukomeza kwegera
abakunzi be, abaha amakuru ku rugendo rwa Album nshya ari gutegura gushyira
hanze.
Yanaboneyeho
gusobanura birambuye indirimbo ye nshya "Ntaribi", aherutse gushyira
hanze, agaragaza ubutumwa buyikubiyemo ndetse n’icyo yifuzaga kugeza ku
bayumva.
Ambassadors of
Christ yatumiye abantu mu gitaramo cy’imyaka 30
Ambassadors
of Christ Choir na yo yitabiriye iki gitaramo igamije gutumira abantu
kuzitabira igitaramo cy’amateka kizabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026, mu
rwego rwo kwizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu
muziki.
Iyi
korali ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi rya Remera,
ivuga ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure.
Ibirori
bizasozwa n’igitaramo cyiswe "30 Years of Ambassadors of Christ",
gifite insanganyamatsiko igira iti "God Painted Our Story", mu
Kinyarwanda bisobanura ngo "Imana Ni Yo Yanditse Amateka Yacu."
Ni
igitaramo gitegerejwe n’abakunzi ba Gospel benshi kuko kizahuza abaririmbye
muri iyi korali mu bihe bitandukanye, abayikunda n’abakunzi b’umuziki wo
kuramya no guhimbaza Imana.
Amatike
yamaze kujya hanze aho Upper Zone iri kugura 5,000 Frw mbere y’igitaramo na
10,000 Frw ku munsi wacyo. Lower Zone iri kugura 10,000 Frw mbere y’igitaramo
na 15,000 Frw ku munsi wacyo.
Hari
kandi Ground Floor ya 20,000 Frw, Premium ya 25,000 Frw, CIP ya 30,000 Frw
ndetse na Platinum Zone ya 50,000 Frw.
Gen-Z Comedy
yakomeje kuba ihuriro ry’imyidagaduro
Igitaramo
cya Gen-Z Comedy cyongeye kugaragaza ko kitakiri urubuga rw’urwenya gusa,
ahubwo cyabaye ahahurira ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.
Ku
ruhande rumwe, abakunzi b’urwenya babonye ibyo bishimira, mu gihe ku rundi
ruhande abakunzi b’umuziki n’umuco bahawe uburyo bwo kumenya ibitaramo bikomeye
bibategereje muri iyi minsi.
Mu buryo bumwe cyangwa ubundi, Intayoberana, Juno Kizigenza na Ambassadors of Christ Choir bakoresheje uru rubuga nk’ikiraro kibahuza n’abakunzi babo, babaha umusogongero w’ibitaramo bitegerejwe, banabasaba kuzabashyigikira mu rugendo rwabo rw’umuziki, umuco n’ivugabutumwa.
Amafoto ya Juno Kizigenza mu gitaramo cya Comedy Comedy aho yatangarije ibijyanye na Album ye






Amafoto y'Itorero Intayoberana bitegura igitaramo "Gira u Rwanda" kizaba ku wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026







Amafoto ya Ambassadors of Christ mu gitaramo cya Gen-z Comedy cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 23 Nyakanga 2026






VIDEO: Paul/ InyaRwanda
