Intare FC yatsinze Mukura VS ku kibazo cya Ishimwe Abdul utarasinyira APR FC

Imikino - 02/02/2026 9:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Intare FC yatsinze Mukura VS ku kibazo cya Ishimwe Abdul utarasinyira APR FC

Ikipe ya Intare FC yatsinze Mukura VS mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ku kibazo cya myugariro Ishimwe Abdul utarasinyira APR FC.

Mu 2023 ni bwo Ishimwe Abdul yerekeje muri Mukura VS, nyuma y’uko ivuganye na Intare FC kuzayishyura mu byiciro bitandukanye hanyuma ikazamurekura burundu nyuma y’uko itanze amafaranga yose.

Iyi kipe yo mu Karere ka Huye ariko ntabwo yujuje aya masezerano bituma Intare FC iyandikira iyimenyesha ko igomba gusubizwa umukinnyi wayo, amasezerano agaseswa. 

Ni mu gihe Mukura VS yo yavugaga ko uyu mukinnyi ayifitiye amasezerano ndetse ko ibyo yasabwaga byose yabyujuje. Ni byo byatumye hitabazwa FERWAFA none Intare FC byarangiye itsinze. 

Kuri ubu Ishimwe Abdul ntabwo arasinyira APR FC ariko yashakiwe Licence mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi rifunga. Bivuze ko ari umukinnyi w’ikipe y’Ingabo z’igihugu nubwo atarashyira umukono ku masezerano yayo.


Mukura VS yatsinzwe ku kibazo cya Ishimwe Abdul 


Uyu myugariro nubwo yashakiwe na Licence ntabwo arasinyira APR FC kugeza ubu 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...