Muri 2023 ni bwo Ishimwe Abdul yerekeje muri Mukura VS ari intizanyo ya Intare FC. Nyuma, impande zombi zaje kwemeranya ko uyu mukinnyi noneho agomba kwerekeza mu ikipe ya Mukura VS ariko ikagira amafaranga yishyura none byarangiye itayishyuye yose.
Ibi ni byo byatumye Intare FC yandikira Mukura VS iyisaba gusesa amasezerano bari baragiranye, ubundi igasubizwa umukinnyi wayo.
Mu ibaruwa InyaRwanda yabonye, iyi kipe isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya kabiri yandikiye Mukura VS n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, harimo ko Ishimwe Abdul agomba guhita ayisubiramo ndetse agatangira n’imyitozo.
Ishimwe Abdul ashobora kwerekeza muri APR FC gusimbura Niyigena Clement werekeje muri Al Hilal yo muri Sudani.

Intare FC yasabye Mukura VS gusesa masezerano ya Ishimwe Abdul

Uyu myugariro ashobora kwerekeza muri APR FC
