Intambwe u Rwanda rumaze gutera muri gahunda yo kugeza amazi ku Baturarwanda bose

Ubukungu - 02/10/2024 8:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Intambwe u Rwanda rumaze gutera muri gahunda yo kugeza amazi ku Baturarwanda bose

Amazi, ni kimwe mu bintu nkenerwa mu buzima bwa muntu, ariko ibura ryayo riracyari ikibazo gihangayikishije hirya no hino ku Mugabane wa Afurika n'ahandi ku Isi. Ni mu gihe u Rwanda rwo rukataje mu rugendo rwo kuyageza ku Baturarwanda bose.

Mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i New York yagarukaga ku mihindagurikire y’ibihe mu 2023, Antonio Guterres yahamagariye ibihugu gufasha kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) no guharanira ejo hazaza heza buri muntu akwiye ".

Yaragize ati: “Muri izo ntego 17, iya 6 igamije kwemeza ko amazi n’isukura bigera kuri bose no gucunga neza umutungo w’amazi, ingingo ikomeye ku mugabane w’Afurika ".

Nk’uko icyo gihe byatangajwe n’umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa i New York, amazi ni yo soko y’iterambere rirambye kandi ni ingenzi cyane mu guteza imbere imibereho n’ubukungu.

Ni nayo soko yo kurwanya imihindagurikire y’ikirere. Mu 2023, kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi, babuze serivisi z’isuku n'isukura. Abana bagera ku 300.000 bari munsi y’imyaka 5 bapfa buri mwaka bazize indwara ziterwa n’amazi mabi ndetse n’isuku idahagije.

Ni mu gihe imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, (WHO/ OMS ) yerekanaga ko 30% by’ Abanyarwanda bafite ubwiherero mu gihe 60% aribo bagerwagaho n’amazi meza mu mwaka wa 1990.

Mu mwaka wa 2013, abagerwaho n’amazi meza mu Rwanda baje kwiyongera bagera kuri 74.5 %, bituma u Rwanda ruba igihugu kimwe muri bike bya Afurika byageze ku ntego z’ikinyagihumbi mu ngingo iganisha ku kugeza amazi meza ku baturage isuku n’isukura.

Muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere mu myaka irindwi, NST1, urwego rw’ibikorwa remezo mu Rwanda rwakozwemo byinshi bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage aho mu bijyanye no gukwirakwiza amazi meza ku baturage byazamutse bigera kuri 82%.Si ibyo gusa kandi kuko hateganywa indi mishinga irambye izazamura uwo mubare ukagera ku 100% kuva mu myaka itanu iri imbere kugeza mu 2050.

Hubatswe kandi inganda 10 mu rwego rwo kongera ingano y’amazi atunganywa ku munsi, aho yavuye ku 182,120 m3 mu 2017 agera ku 329,652 m3 mu 2024.

Mu nganda zubatswe harimo urwa Kanzenze mu Bugesera rufite ubushobozi bwo gutunganya 40,000 m3 z’amazi meza ku munsi. Izigera ku bihumbi 30 m3 zoherezwa muri Kigali n’izigera ku icumi zihabwa abatuye Bugesera.

Uru ruganda byumwihariko rwafashije kongera amazi Bugesera yakoreshaga ava 6,000 m3 ku munsi agera ku 9,000 m3.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) butangaza ko bwubatse ikindi gice cy’uruganda rw’amazi rwa Nzove muri Nyarugenge, na rwo rugira ubushobozi bwo gutunganya 40,000 m3 ku munsi.

Hubatswe kandi urwa Gihira muri Rubavu rutunganya 15,000 m3 ku munsi n’urwa Kanyonyomba muri Bugesera rutunganya 5,000 m3 ku munsi.

Muri iyi myaka irindwi ishize nanone hubatswe uruganda rutunganga amazi rwa Mpanga muri Nyanza rutunganya 5,000 m3 ku munsi, urwa Mwoya muri Rusizi rutunganya 3,000 m3 ku munsi naho urwa Nkombo muri ako karere rugatunganya 720 m3 ku munsi.

Hubatswe kandi uruganda rutunganya amazi rwa Muhazi muri Rwamagana, urwa Mirama muri Nyagatare n’urwa Nyankora.

Muri iyi myaka irindwi ishize hubatswe imiyoboro yo gukwirakwiza amazi meza mu mijyi ifite uburebure bw’ibilometero 1,885 yiyongera ku bilometero 14,781 by’iyari ihari mu 2017. Mu bice by’icyaro hasanwe imiyoboro igera ku 191.

Ibi byazamuye umubare w’abaturage bagerwaho n’amazi meza bava kuri 72% bariho mu 2017 bagera kuri 82,3% mu 2024. Ni mu gihe ariko intego yari iyo kugeza amazi meza ku baturage ku kigero cya 100% ariko ntibishoboke.

Muri iyi myaka irindwi ishize kandi abafatabuguzi bafite amazi mu ngo zabo mu mijyi biyongereyeho ijanisha rya 80%, aho uyu mubare wavuye ku 189,022 mu 2017 ugera kuri 340,115 muri Kamena 2024.

Imwe mu mishinga migari iteganyijwe mu myaka itanu iri imbere izasiga abaturage 100% bagezweho n’amazi meza, bavuye kuri 82.3% bahari uyu munsi.

Ibipimo bigenderwaho biteganya ko mu cyaro umuturage agomba kubona amazi meza muri metero zitarenze 500 uvuye aho atuye naho mu mijyi ntizirenge metero 200.

Hazubakwa kandi hagurwe inganda zitunganya amazi 11 mu Gihugu hose byongere amazi atunganywa ku munsi agere kuri 563,000 m3 avuye kuri 329,652 m3 atunganywa uyu munsi.

Inganda ziteganywa kubakwa ni urwa Ngororero, Sake, Kivu Belt, Volcano Belt, Ngoma River, Kagaga II, n’urwa Mwange.

Hazagurwa kandi inganda z’amazi za Karenge, Muhazi, Nzove, n’urwa Mutobo.
Hazasanwa kandi imiyoboro y’amazi ifite uburebure bw’ibilometero 3,274 bizafasha kugabanya amazi apfa ubusa ameneka mu mijyi ndetse no mu bice by’icyaro hasanwe igera kuri 432.

  

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...