Mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabereye i
New York yagarukaga ku mihindagurikire y’ibihe mu 2023, Antonio Guterres
yahamagariye ibihugu gufasha kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) no
guharanira ejo hazaza heza buri muntu akwiye ".
Yaragize
ati: “Muri izo ntego 17, iya 6 igamije kwemeza ko amazi n’isukura bigera kuri
bose no gucunga neza umutungo w’amazi, ingingo ikomeye ku mugabane w’Afurika ".
Nk’uko icyo gihe byatangajwe n’umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa i New York,
amazi ni yo soko y’iterambere rirambye kandi ni ingenzi cyane mu guteza imbere
imibereho n’ubukungu.
Ni nayo soko yo kurwanya imihindagurikire y’ikirere. Mu 2023, kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi, babuze serivisi z’isuku n'isukura. Abana bagera ku 300.000 bari munsi y’imyaka 5 bapfa buri mwaka bazize indwara ziterwa n’amazi mabi ndetse n’isuku idahagije.
Ni mu gihe imibare
y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, (WHO/ OMS ) yerekanaga ko
30% by’ Abanyarwanda bafite ubwiherero mu gihe 60% aribo bagerwagaho n’amazi
meza mu mwaka wa 1990.
Mu
mwaka wa 2013, abagerwaho n’amazi meza mu Rwanda baje kwiyongera bagera kuri
74.5 %, bituma u Rwanda ruba igihugu kimwe muri bike bya Afurika byageze
ku ntego z’ikinyagihumbi mu ngingo iganisha ku kugeza amazi meza ku baturage
isuku n’isukura.
Muri
Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere mu myaka irindwi, NST1, urwego
rw’ibikorwa remezo mu Rwanda rwakozwemo byinshi bigamije kuzamura imibereho
myiza y’abaturage aho mu bijyanye no gukwirakwiza amazi meza ku baturage
byazamutse bigera kuri 82%.Si ibyo gusa kandi kuko hateganywa indi mishinga
irambye izazamura uwo mubare ukagera ku 100% kuva mu myaka itanu iri imbere
kugeza mu 2050.
Hubatswe
kandi inganda 10 mu rwego rwo kongera ingano y’amazi atunganywa ku munsi, aho
yavuye ku 182,120 m3 mu 2017 agera ku 329,652 m3 mu 2024.
Mu
nganda zubatswe harimo urwa Kanzenze mu Bugesera rufite ubushobozi bwo
gutunganya 40,000 m3 z’amazi meza ku munsi. Izigera ku bihumbi 30 m3 zoherezwa
muri Kigali n’izigera ku icumi zihabwa abatuye Bugesera.
Uru
ruganda byumwihariko rwafashije kongera amazi Bugesera yakoreshaga ava 6,000
m3 ku munsi agera ku 9,000 m3.
Ubuyobozi
bw’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) butangaza ko bwubatse ikindi
gice cy’uruganda rw’amazi rwa Nzove muri Nyarugenge, na rwo rugira ubushobozi
bwo gutunganya 40,000 m3 ku munsi.
Hubatswe
kandi urwa Gihira muri Rubavu rutunganya 15,000 m3 ku munsi n’urwa Kanyonyomba
muri Bugesera rutunganya 5,000 m3 ku munsi.
Muri
iyi myaka irindwi ishize nanone hubatswe uruganda rutunganga amazi rwa Mpanga
muri Nyanza rutunganya 5,000 m3 ku munsi, urwa Mwoya muri Rusizi rutunganya
3,000 m3 ku munsi naho urwa Nkombo muri ako karere rugatunganya 720 m3 ku
munsi.
Hubatswe
kandi uruganda rutunganya amazi rwa Muhazi muri Rwamagana, urwa Mirama muri
Nyagatare n’urwa Nyankora.
Muri
iyi myaka irindwi ishize hubatswe imiyoboro yo gukwirakwiza amazi meza mu mijyi
ifite uburebure bw’ibilometero 1,885 yiyongera ku bilometero 14,781 by’iyari
ihari mu 2017. Mu bice by’icyaro hasanwe imiyoboro igera ku 191.
Ibi byazamuye umubare w’abaturage bagerwaho n’amazi meza bava kuri 72% bariho mu 2017 bagera kuri 82,3% mu 2024. Ni mu gihe ariko intego yari iyo kugeza amazi meza ku baturage ku kigero cya 100% ariko ntibishoboke.
Muri
iyi myaka irindwi ishize kandi abafatabuguzi bafite amazi mu ngo zabo mu mijyi
biyongereyeho ijanisha rya 80%, aho uyu mubare wavuye ku 189,022 mu 2017 ugera
kuri 340,115 muri Kamena 2024.
Imwe
mu mishinga migari iteganyijwe mu myaka itanu iri imbere izasiga abaturage 100%
bagezweho n’amazi meza, bavuye kuri 82.3% bahari uyu munsi.
Ibipimo
bigenderwaho biteganya ko mu cyaro umuturage agomba kubona amazi meza muri
metero zitarenze 500 uvuye aho atuye naho mu mijyi ntizirenge metero 200.
Hazubakwa
kandi hagurwe inganda zitunganya amazi 11 mu Gihugu hose byongere amazi
atunganywa ku munsi agere kuri 563,000 m3 avuye kuri 329,652 m3 atunganywa uyu
munsi.
Inganda
ziteganywa kubakwa ni urwa Ngororero, Sake, Kivu Belt, Volcano Belt, Ngoma
River, Kagaga II, n’urwa Mwange.
Hazagurwa
kandi inganda z’amazi za Karenge, Muhazi, Nzove, n’urwa Mutobo.
Hazasanwa kandi imiyoboro y’amazi ifite uburebure bw’ibilometero 3,274
bizafasha kugabanya amazi apfa ubusa ameneka mu mijyi ndetse no mu bice
by’icyaro hasanwe igera kuri 432.