Intambara y’ubuvuzi hagati ya Sporting CP na RBFA isize Debast adakina 1/4 cy’Igikombe cy’Isi

Imikino - 10/07/2026 11:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Intambara y’ubuvuzi hagati ya Sporting CP na RBFA isize Debast adakina 1/4 cy’Igikombe cy’Isi

Ikipe y’igihugu y’u Bubiligi mu bibazo bikomeye mbere yo kucakirana na Espagne mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi, nyuma y’uko myugariro wayo Zeno Debast abujijwe gukina n’ikipe ye ya Sporting CP yo muri Portugal.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 yari mu bakinnyi bahamagawe n’umutoza w’u Bubiligi, Rudi Garcia, mu ikipe y’Ababiligi yitabiriye Igikombe cy’Isi, ariko ntari bugaragare mu kibuga mu mukino ukomeye na Espagne kubera impaka zishingiye ku buzima bwe.

Nk'uko tubikesha The Mirror, Sporting CP yatangaje ko itemera ko Debast akina, ivuga ko itizeye neza ko amaze gukira neza imvune y’imikaya yo ku itako yagize muri Gicurasi ubwo yari ayihagarariye.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bubiligi (RBFA) ryemeje ko uyu myugariro ataboneka muri uyu mukino, ariko rigaragaza ko hari ukutumvikana hagati y’abaganga b’ikipe y’igihugu n’abo muri Sporting CP.

Umuvugizi wa RBFA yagize ati: “Zeno Debast ntazaboneka mu mukino wa 1/4 cy’irangiza. Ikipe ye ya Sporting CP yabwiye umukinnyi ko itabona ko afite ubuzima bumwemerera gukina imikino.

Ibi bitandukanye n’isuzuma ry’abaganga b’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ndetse n’abaganga ba FIFA n’abashinzwe ubwishingizi.” Yongeyeho ko Debast ari gukomeza imyitozo yihariye ayobowe n’ishami rishinzwe imbaraga n’imyiteguro y’abakinnyi muri RBFA.


Debast yari yarasubiye mu Bubiligi nyuma yo kuvunika kugira ngo abaganga b’ikipe y’igihugu basuzume ikibazo cye. Nyuma yo gusuzumwa, umutoza Rudi Garcia yamushyize ku rutonde rw’abakinnyi 26 bagiye mu Gikombe cy’Isi.

Nubwo yari mu ikipe, uyu myugariro ntiyigeze akina imikino y’amatsinda, aho u Bubiligi bwanganyije na Misiri igitego 1-1, bukanganya na Iran 0-0, mbere yo gutsinda New Zealand ibitego 5-1.

Yanabuze umukino w’intsinzi y’u Bubiligi kuri Senegal ibitego 3-2 mu cyiciro cya 1/16, ariko yagarutse mu ikipe ubwo Ababiligi batsindaga Amerika ibitego 4-1 muri 1/8 cy’irangiza.

Kubura Debast mu mukino na Espagne ni igihombo gikomeye kuri u Bubiligi, cyane ko yari yatangiye kugaragaza ko yumva ameze neza kandi yiteguye kongera gukina.

Nyuma yo kubura imikino ibanza, Debast yari yavuze ko: “Ibintu byose biri kugenda neza. Ntabwo byoroshye nk’umukinnyi kureba bagenzi bawe bakora imyitozo ndetse bagakina utabasha kubafasha, ariko nshimira kuba ndi hano kandi nkaba nkomeje gukora kugira ngo ngaruke.”

Ku rundi ruhande, umutoza Rudi Garcia yari yanze gutanga amakuru arambuye ku mvune za Debast, gusa avuga ko abakinnyi benshi bari biteguye gukina, usibye Amadou Onana utazaboneka.

U Bubiligi na Espagne birahurira i Los Angeles mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi, aho impande zombi ziharanira itike yo gukomeza mu mikino ya nyuma y’iri rushanwa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...