Ubushakashatsi bwa Brown University, binyuze muri gahunda yiswe Iran War Energy Cost Tracker, bugaragaza ko kuva intambara yatangira ku wa 28 Gashyantare 2026, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse ku buryo bukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iri zamuka ryatumye urugo rumwe muri Amerika rwishyura amafaranga y’inyongera arenga 770 z’amadolari ku bikomoka kuri peteroli. Muri ayo mafaranga yose y’inyongera, abarirwa muri miliyari 55 z’amadolari yakoreshejwe mu kugura lisansi, mu gihe amafaranga yakoreshejwe kuri mazutu arenga miliyari 45 z’amadolari.
Ibi bibaye mu gihe amakimbirane mu Burasirazuba bwo Hagati akomeje gukaza umurego, bikagira ingaruka ku isoko rya peteroli ku rwego mpuzamahanga.
Banki y’ishoramari ya Goldman Sachs yagaragaje ko igiciro cya peteroli ku isoko mpuzamahanga gishobora kuzamuka kikarenza amadolari 120 kuri barrile, bitewe n’ingaruka z’intambara ku itangwa rya peteroli.
Izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu rikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’Abanyamerika, kuko amafaranga bakoresha mu gutwara abantu n’ibintu agenda yiyongera. Ibi kandi bigira ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa na serivisi bitandukanye, kubera ko ubwikorezi bwinshi bushingira ku bikomoka kuri peteroli.
Intambara ya Iran kandi yakajije umutekano muke ku masoko y’ingufu ku isi, kuko amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati ashobora guhungabanya uburyo peteroli itwarwa n’uko igera ku masoko mpuzamahanga.
Mu gihe iyi ntambara ikomeje, impuguke ziteganya ko ibiciro bya lisansi na mazutu bishobora gukomeza guhindagurika, bigakomeza kugira ingaruka ku bukungu bw’ingo ndetse n’inganda zikoresha peteroli na gaz.
