Intambara ya Amerika na Iran itangiye kugira ingaruka ku nzira z’ubucuruzi zihuza Afurika n’Isi

Ubukungu - 31/07/2026 10:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Intambara ya Amerika na Iran itangiye kugira ingaruka ku nzira z’ubucuruzi zihuza Afurika n’Isi

Ubushyamirane bukomeje gukaza umurego hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bwatangiye kugira ingaruka zikomeye no ku nzira z’ubwikorezi bwo mu nyanja zinyuraho ibicuruzwa byerekeza cyangwa biva muri Afurika, nyuma y'uko ubwato butwara gaz (LNG) bufitanye isano na Amerika bugabweho igitero cya drone ku cyambu cya Damietta giherereye mu Misiri.

Iki cyafashwe nk'ikimenyetso cy'uko intambara yari isanzwe yibanda mu Burasirazuba bwo Hagati yatangiye kugera no ku nzira z'ingenzi z'ubucuruzi Afurika ikoresha mu gucuruza n'ibindi bice by'Isi.

Ku wa 29 Nyakanga 2026, ubwato bubiri butwara gaz karemano (LNG), harimo Energos Winter bufitwe n'isosiyete yo muri Amerika, bwagabweho igitero cya drone mu cyambu cya Damietta giherereye ku Nyanja ya Mediterane mu Misiri.

Umunsi wakurikiyeho, ku wa 30 Nyakanga 2026, Guverinoma ya Misiri yemeje ko inkongi y'umuriro yibasiye ayo mato yatewe n'igitero cya drone, inatangaza ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare.

Byagenze bite?

Raporo zitandukanye zigaragaza ko indege zitagira abapilote (drones) zagabye igitero ku bwato bubiri butwara gaz karemano (Liquefied Natural Gas - LNG) bwari buhagaze ku cyambu cya Damietta, mu majyaruguru ya Misiri.

Muri ubwo bwato harimo Energos Winter, bufitwe na sosiyete yo muri Amerika, bwari buri gupakurura gaz karemano. Igitero cyateje inkongi y'umuriro ku bwato bwombi, nubwo nta muntu wahasize ubuzima.

Nta mutwe wahise wemera ko ari wo wagabye icyo gitero, ariko inzego z'umutekano za Misiri zatangiye iperereza, mu gihe hari abakeka ko gishobora kuba gifitanye isano n'ubushyamirane buri hagati ya Amerika na Iran. Iran yo yahakanye kugira uruhare muri icyo gitero.

Kuki iki gitero gihangayikishije Afurika?

Nubwo igitero cyabereye muri Misiri, impuguke zigaragaza ko ingaruka zacyo zishobora kugera ku bihugu byinshi bya Afurika.

Icyambu cya Damietta kiri hafi y'Umuyoboro wa Suez (Suez Canal), umwe mu miyoboro y'ingenzi inyuramo amato atwara ibicuruzwa hagati y'u Burayi, Aziya na Afurika.

Iyo umutekano uhungabanye muri aka gace, amato menshi ahitamo kunyura mu nzira ndende izenguruka Umugabane wa Afurika anyuze ku Cape of Good Hope muri Afurika y'Epfo.

Ibi bituma urugendo rurushaho kuba rurerure no kugorana, ibiciro byo gutwara ibicuruzwa bikiyongera, ndetse n'ibiciro ku masoko bikazamuka.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Business Insider Africa, Afurika y'Amajyaruguru, Afurika y'Iburasirazuba ndetse n'ibihugu byinshi bitumiza ibikomoka kuri peteroli bishobora guhura n'izamuka ry'ibiciro.

Mu gihe ubwishingizi bw'amato, lisansi ndetse n'umutekano byo bikomeza guhenda kubera intambara, ibihugu byinshi bishobora kongera amafaranga bitanga mu gutumiza ibicuruzwa by'ibanze nk'ibiribwa, imiti, ibikoresho by'inganda na peteroli.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora kongera igitutu ku bihugu byinshi bya Afurika bisanzwe bihanganye n'izamuka ry'ibiciro n'ihindagurika ry'ubukungu.

Intambara ikomeje kwaguka

Iki gitero kibaye nyuma y'amezi menshi Amerika na Iran bikomeje guhangana binyuze mu bitero bya missiles na drones.

Mu minsi ishize, Amerika yagabye ibitero ku birindiro by'Ingabo zirinda Impinduramatwara muri Iran (IRGC), na yo isubiza igaba ibindi bitero ku nyungu za Amerika n'abo bafatanyabikorwa bayo mu karere.  

Ibi byatumye impungenge z'uko intambara ishobora gukwira mu bihugu byinshi ziyongera.

Impuguke mu by'ubwikorezi bwo mu nyanja zivuga ko niba ibi bitero bikomeje, inzira z'ubucuruzi zifitiye Afurika akamaro zishobora kurushaho guhungabana.

Ibi bishobora kugira ingaruka ku kohereza no kwakira ibicuruzwa, kuzamura ibiciro bya lisansi, ndetse bikagira n'ingaruka ku bukungu bw'ibihugu byinshi bishingiye ku bucuruzi mpuzamahanga.

Nubwo ibikorwa byo gutwara ibicuruzwa bitarahagarara burundu, ibigo byinshi bikora ubwikorezi bwo mu nyanja byatangiye kongera ingamba z'umutekano no gusuzuma inzira bishobora kunyuramo mu rwego rwo kurinda amato n'abakozi babyo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...