Ku wa Kabiri, Premier
League yatangaje ko akanama kigenga kari kamaze igihe kagenzura ibirego
Manchester City yashinjwaga, kayihamije amakosa yose yashinjwaga.
Mu mwanzuro w’akanama,
Manchester City yahamwe n’icyaha cyo kuba yaragaragaje amafaranga arenga
miliyoni 900 z’amapawundi mu buryo butari bwo, binyuze mu masezerano
y’ubucuruzi yasinywe hagati ya 2009 na 2018.
Muri iyo myaka,
Manchester City yatwaye ibikombe umunani, birimo bitatu bya Premier League.
Akanama kasanze iyi kipe
yarongereye amafaranga yinjizaga ku mpapuro akoresheje amasezerano y’ubucuruzi
yiswe ay’ibihimbano, aho amafaranga yo muri ayo masezerano yavugwaga ko
yatangwaga n’abaterankunga, ariko mu by’ukuri akaba yaraturukaga kuri ba nyiri
Manchester City.
Nubwo Etihad Airways
itavuzwe mu izina mu mwanzuro washyizwe ahagaragara, iki kigo cy’indege cyo
muri Abu Dhabi kimaze imyaka myinshi ari umuterankunga wa Manchester City.
Ubufatanye bwacyo n’iyi kipe bwatangiye mu 2009, bukubiyemo izina rya sitade,
imyambaro y’ikipe ndetse n’ikigo cy’imyitozo.
Manchester City bivugwa ko iteganya kujuririra uyu mwanzuro, nyuma yo guhabwa kugeza ku wa Gatanu kugira ngo igaragaze icyo iwuvugaho.

Etihad Airways yanenze
Premier League
Nyuma y’uko Premier
League itangaje umwanzuro w’akanama kigenga, Etihad Airways yasohoye itangazo
rikomeye ivuga ko itigeze igira uruhare mu masezerano ayo ari yo yose
atubahirije amategeko.
Etihad yavuze ko Premier
League itigeze igirana na yo ibiganiro muri iki gikorwa, ndetse ko itigeze
ihabwa amahirwe yo kwisobanura cyangwa gutanga amakuru yari gufasha mu
gusobanura neza ibirebana n’ayo masezerano.
Umuvugizi wa Etihad
yagize ati: “Etihad irahakana ku buryo budasubirwaho umwanzuro, igitekerezo
cyangwa ikindi kintu cyose cyatuma umuntu atekereza ko iyi sosiyete yaba
yarigeze igira uruhare mu masezerano y’ubucuruzi adakurikije amategeko.”
Etihad kandi yavuze ko
uburyo Premier League yagejeje ku baturage amakuru ajyanye n’uyu mwanzuro
bwagize ingaruka mbi ku izina ryayo, nubwo itavuzwe mu mwanzuro washyizwe
ahagaragara.
Iyi sosiyete yavuze ko
itigeze ihabwa umwanya wo gutanga amakuru cyangwa kugira uruhare mu gusuzuma
ibimenyetso byashingiweho mu gufata umwanzuro ushobora kuyigiraho ingaruka.
Umuvugizi wayo yakomeje
agira ati: “Etihad ihangayikishijwe cyane n’uburyo iki kibazo cyashyizwe
ahagaragara. Kubura ibisobanuro bihagije no gushyiraho umucyo, ndetse no
gutangaza amakuru amwe n’amwe gusa, byagize ingaruka mbi kuri Etihad nubwo iyi
sosiyete itavuzwe mu mwanzuro washyizwe ahagaragara.”
Etihad yavuze ko Premier
League igomba kubazwa inshingano ku ngaruka zatewe n’uburyo aya makuru
yatangajwe.
Etihad ishobora kujyana
Premier League mu nkiko
Etihad Airways yatangaje
ko igiye kugisha inama abunganira mu mategeko kugira ngo irebe inzira yakoresha
mu kurengera inyungu zayo, harimo no kuba yakwitabaza inkiko.
Nubwo bimeze gutyo, iyi
sosiyete yongeye kwemeza ko ikomeje gushyigikira Manchester City mu gihe iyi
kipe iri kujuririra umwanzuro w’akanama kigenga.
Yagize iti: “Dushyigikiye
iyi kipe, abafana bayo ndetse n’umuryango mugari wa Etihad mu gihe Manchester
City ikomeje kujuririra imyanzuro y’akanama binyuze mu nzira zemewe.”
Etihad yakomeje ivuga ko izashaka inama mu by’amategeko ku mahitamo n’ingamba yakoresha mu kurengera inyungu zayo.

Manchester City ishobora
guhanishwa iki?
Kugeza ubu
ntiharamenyekana ibihano Manchester City ishobora guhabwa nyuma yo guhamwa
n’aya makosa y’imari.
Mu bihano bishobora
gutekerezwa harimo gukurwaho amanota, kubuzwa kugura abakinnyi ndetse no
kumanurwa mu cyiciro cya kabiri.
Kandi birashoboka ko
Manchester City yakwamburwa bimwe mu bikombe yatwaye mu myaka ivugwa muri uru
rubanza.
Muri icyo gihe, iyi kipe
yatwaye ibikombe bitatu bya Premier League, bitatu bya League Cup, kimwe cya FA
Cup n’icya Community Shield.
Manchester City kandi
bivugwa ko izakomeza inzira yo kujuririra uyu mwanzuro, bityo ibijyanye
n’ibihano izahabwa bikazamenyekana nyuma y’uko inzira y’ubujurire isojwe.
