Igitabo cy'abaciye uduhigo ku isi, Guinness World Records cyambitse ikamba Pepper X nk'urusenda rukaze cyane kurusha izindi zose ku isi rwimura kuri uwo mwanya Carolina Reaper rwari ruwumazeho imyaka icumi.
Izi nsenda zitandukanye cyane mu bukare bwazo aho urusenda rwa Carolina Reaper rufite ubukana bungana n'ibice 100 000 ku gipimo cya Scoville mu gihe Pepper X rufite miliyoni 2,69. Izo nsenda zombi zaciye agahigo ni iz'umuhinzi Ed Currie.
Bwana Currie yari amaze imyaka icumi ahinga Pepper X mu murima we wo muri leta ya Carolina y'epfo muri Amerika, ariko uyu mushinga we yakomeje kuwugira ibanga kugirango hatagira abawumwiba.
Mu itangazo yashyize hanze, Bwana Currie yagize ati: "Uyu mushinga nawukoranye n'abandi. Twari tuzi ko dufite ikintu kidasanzwe, rero nabimenyesheje bake mu muryango wanjye wa hafi n'incuti zanjye."
Mu bipimo byafatiwe muri kaminuza ya Winthrop muri Carolina y'epfo, Urusenda rwa Pepper X rwagize ubukana bungana n'ibice 2,693,000 ku gipimo cya Scoville.
Ibyo byose bisobanuye ko rurusha ubukare inshuro zirenga miliyoni imwe urusenda rwa mbere rwa Bwana Currie yise Carolina Reaper rwagejeje ku bice 1,641,183 ku gipimo cya Scoville (Scoville Heat Units).
Mu 1912, umuhanga mu gukora imiti Wilbur Scoville yahimbye igipimo cya Scoville, gipima inshuro "capsaicin" ikeneye kugabanyirizwa ubukana.
"Capsaicin" ni ubumara (chemical) butuma wumva mu kanwa wa muriro w'urusenda bushobora kurekura 'dopamine' (zifasha ubwonko koherereza ubutumwa uturemangingo) na 'endorphins' (zituma umuntu atumva ububabare) mu mubiri.
Currie yatangiye guhinga insenda nyuma gato yo kuva ku nzoga hanyuma ashaka ukuntu yahinga ibintu bituma bimuha akanyamuneza nyuma y'uko yari amaze kureka agatama kamuhaga ibyishimo.
Uretse kuba ariwe ufite insenda zikakaye zifite n'ubukaka kurusha izindi nsenda zose, Currie yaciye agahigo ko kurya uru rusenda akarumara n'ubwo yasigaye aribwa cyane.
Bwana Currie yatangarije ibiro ntaramakuru Associated Press ati: "Namaze amasaha atatu n'igice umuriro w'urwo rusenda utaranshiramo. Hanyuma ntangira kumva ibintu bikurura mu nda."
"Narababaraga cyane mu nda. Namaze hafi isaha ndyamye hasi amaguru n'amaboko birambuye mu mvura, mvuza induru kubera ububabare."