Si
ubukwe busanzwe. Ni ubukwe bwuzuye amarangamutima, buvuga inkuru y’urukundo
rwanditswe mu mabaruwa, rukaza no guhinduka igitabo cyiswe Letters to Forever,
cyasohotse mu Ukwakira 2025.
Iki
gitabo gikubiyemo inkuru y’ukuri y’urugendo rwabo, aho amagambo y’urukundo
yabaye imbarutso y’umubano w’iteka.
Ibirori
by’ubukwe bwabo byabereye mu Busitani bwa Golden Garden ku i Rebero mu Mujyi wa
Kigali, ku wa Kane tariki 19 Gashyantare 2026.
“Ndi uwawe, ubu
n’iteka ryose”
Mu
muhango wo gusezerana imbere y’Imana, Andreas yavuze amagambo akomeye yakoze ku
mitima y’abari bitabiriye ibirori.
Yabwiye
Judence ati: “Judence nkunda, Kayitesi wanjye. Iyo ndi kumwe nawe numva ndi mu
rugo. Numva nishimye kandi nkwishimira cyane. Kuva twahura nahindutse undi
muntu. Numva turiho kubera undi, nk’uko indangagaciro z’Ubumuntu zibivuga.
Wanyakiriye uko ndi, unshyigikira igihe cyose bikenewe, kandi hari n’igihe umpa
imbaraga z’inyongera iyo bibaye ngombwa.”
Akomeza agira ati: “Urakoze kuba warazanye uburyohe mu buzima bwanjye bwari bumaze imyaka
myinshi bubura icyo cyuzuzo. Twahuriye mu Budage hashize imyaka igera kuri
itandatu. Wanyeretse u Rwanda wavukiyemo ukanakuriramo n’ishema. Wamenyesheje
umuryango wawe, wampaye umugisha ako kanya. Wanyeretse inshuti zawe ziri hirya
no hino ku Isi, bituma mbona ko u Rwanda rushobora kuba ahantu hose. Wanyeretse
uwo uri we nyakuri, umutima wawe mugari n’urukundo ukunda abantu.”
Asoza agira ati: “Izi ni zimwe mu mpamvu zatumye nkwikundira nta yandi mananiza. Ndagusezeranya ko ibi bizahoraho. Ndagusezeranya ko nzagushyigikira muri buri gitekerezo cyawe. Nishimiye ko twizihije uyu munsi turi kumwe n’imiryango n’inshuti zacu zo hirya no hino ku Isi, tugaragariza bose ko twiyemeje kubaka ejo hazaza hamwe. Judence, Kayi, nzahora ndi uwawe.”

“Nguhisemo uyu
munsi n’iteka”
Judence
nawe yahaye Andreas isezerano rye mu magambo yuzuye ituze n’ubupfura.
Ati “Ndi kumwe nawe, nize ko urukundo rushobora kuba rwuje ituze kandi rukaba
rukomeye icyarimwe. Ndi kumwe nawe numva mfite umutekano. Numva ndi mu rugo. Ndagusezeranya
ko nzahora nguhitamo buri munsi, mu byishimo, mu bihe by’ituze no mu bihe
bikomeye. Ndagusezeranya kugendana nawe, kukumva nitonze no kugukunda mu
bwubahane n’ubugwaneza. Nzashyigikira inzozi zawe. Nzagufata ukuboko. Nzaba
urugo rwawe.”
Asoza
agira ati “Nguhaye umutima wanjye. Ndaguhitamo. Ndaguhitamo twe bombi. Uyu
munsi n’iteka ryose. Iri ni isezerano ryanjye.”
Urukundo
rwanditswe mu gitabo
Mu
gitabo Letters to Forever, Judence agaragaza ko rimwe na rimwe ijambo rimwe
ry’urukundo rishobora gukiza ibyo imyaka myinshi itabashije gukiza. Ni inkuru
yanditswe mu mabaruwa n’ubutumwa byabaye intangiriro y’urugendo rwabo.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Judence yavuze ko iki gitabo ari kimwe mu byo
yanditse byamukoze ku mutima kurusha ibindi.
Yagize
ati “Nanditse Letters to Forever nshaka kugaragaza ko urukundo ari urugendo
rutwigisha gukira, kwiyunga no kubaka ejo hazaza. Ni igisubizo cy’ukuri ku
buzima bwanjye, ariko kandi ni impano ku basomyi bose bashaka kwibuka ko
gukunda no gukundwa ari intangiriro y’ibyiringiro bishya.”
Yakomeje
asobanura ko abenshi bamumenyereye mu bitabo bivuga ku gukira no kwiyubaka
birimo A Broken Life, Choosing Resilience na Unity Quest, ariko ubu yafunguye
indi paji y’umutima.
Ati
“Iki si igitabo cyo kurokoka, ni igitabo cy’urukundo. Ni urukundo nyakuri
rwanditswe mu mabaruwa, rugaragaza uko umutima ushobora kongera gukunda no
kongera kwizera. Ndifuza ko abasoma iki gitabo bibuka ko kwihangana atari
uguhagarara mu bibazo gusa, ahubwo rimwe na rimwe ari no kwiyemeza gukunda.”
Igitabo
cyamaze kujya ku masoko yo kuri Internet binyuze ku rubuga rwa Inzozi
Publishers no ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ubukwe
bwa Judence na Andreas si ihuriro ry’abantu babiri gusa, ahubwo ni ihuriro
ry’imico, ibihugu n’imitima yahuye ikiyemeza kubaka ubuzima hamwe.
Ni
inkuru y’urukundo itangirira mu mabaruwa, igakomereza ku isezerano, igasorezwa
ku nzozi zo kubana iteka.

Inkuru y’urukundo rwa Judence na Andreas, ni iyanditswe mu gitabo ikanashyirwa mu bikorwa ku munsi w’ubukwe bwabo

Kuva bahurira mu Budage kugeza basezeranye i Kigali, berekanye ko urukundo rushobora kurenga imbibi z’ibihugu rukubaka ejo hazaza hahuriweho

Mu busitani bwa Golden Garden i Rebero, Judence na Andreas bahamije isezerano ryabo imbere y’Imana, bavuga amagambo yasize benshi bakozwe ku mutima

Ni
umunsi wagaragaje ko urukundo rwabo rutari amagambo gusa, ahubwo ari icyemezo
cyo kubana iteka
“Ndaguhitamo
uyu munsi n’iteka ryose” – aya ni amagambo Judence yabwiye Andreas, agaragaza
ko urukundo rwabo rushingiye ku kwakirana uko bari, ku bwubahane no ku
gushyigikirana mu bihe byose

Andreas
nawe ntiyasigaye inyuma; yashimye Judence wamwakiriye uko ari, amwereka u
Rwanda n’umuryango we, amusaba kubana na we iteka. Yavuze ko yamuhinduye undi
muntu, amusubiza icyizere n’ibyishimo
‘Letters
to Forever’ si igitabo gisanzwe, ni igice cy’ubuzima bwa Judence cyahindutse
inkuru isomwa na benshi. Ni ubuhamya ko rimwe na rimwe ibaruwa ishobora kuba intangiriro
y’urukundo rudasaza

Ubukwe
bwa Judence na Andreas bwahuje imiryango n’inshuti zaturutse imihanda
itandukanye y’Isi, biza kuba ibirori byuzuyemo ibyishimo, amarira y’urukundo
n’isezerano rikomeye ryo kubaka ejo hazaza hamwe
Judence
wamamaye mu kwandika ku gukira no kwiyubaka, ubu yafunguye indi paji y’umutima
we yanditse ku rukundo. Yagaragaje ko gukunda no gukundwa nabyo ari inzira yo
kongera kubaho





Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba, Basile Uwimana usanzwe utegura iserukiramuco rya 'Oldies Festival' ni we wayoboye ubu bukwe

Uhereye ibumoso: Umwanditsi w'ibitabo Dimitrie Sissi Mukanyiligira, Umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio na Lydie Mutesi, umwe mu baririmbyi ba Chorale Christus Regnat



Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore ari kumwe n'itsinda rya Angel na Pamella mu bukwe bwa Judence na Andreas

Umunyabigwi mu muziki, Mariya Yohana wamamaye mu ndirimbo nka 'Intsinzi' yaririmbiye umugeni ku munsi w'ubukwe bwe

Valens Kabarari, umwanditsi w'ibitabo na filime, akaba na Musaza wa Judence Kayitesi warushinze n'umukunzi we Andreas

