Mu
minsi ishize, igice cya filime Inkomoko cyiswe “Mbega imico mibi ya Rugaba”,
cyahuriyemo Rugaba na Madederi, cyabaye kimwe mu byavugishije benshi.
Bamwe
bagitangiye baseka, abandi bagasigara bibaza niba ibyakinywemo bishoboka mu
buzima busanzwe. Icyakora, nyiri ugukina iyo filime yemeza ko ibyabaye muri iyo
nkuru bifite inkomoko mu buzima nyabwo.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Rugaba yavuze ko igitekerezo cy’iyo filime
yagikuye ku mugabo wamubwiye inkuru y’ibyamubayeho ubwo yari yagiye muri hoteli
ashaka kwishimisha n’umukobwa wo kwicuruza. Uwo mugabo ngo yasabye ko
bamuzanira umukobwa mwiza, ariko ibintu bihinduka mu buryo atigeze atekereza.
Yavuze
ati: “Ni inkuru numvise y'umuntu wagiye kugura indaya, ariko kuryama ahantu
atumizaho indaya. Ntabwo haje umugore we ariko haje umwishywa we. Ni umuntu
wambwiye iyo nkuru, yasabye ko bamuzanira umukobwa mwiza, agiye kubona abona
haje umwana wa Mushiki we. Yarabimbwiye ndatungurwa."
Ni
inkuru avuga ko yamutunguye cyane, cyane ko yayibwiwe n’uwabigizemo uruhare
ubwe. Uwo mugabo ngo yamusabye kuzayikina muri filime kugira ngo ibe isomo ku
bandi.
Asobanura
ati: "Uwabimbwiye ni we byabayeho. Arambwira ati iyi nkuru uzambabarire
uyikine. Ndamubaza nti ese byakubayeho? Ati yego, naramubonye nkubitwa n'inkuba
(abona umwana wa Mushiki we) ndavuga nti kambayeho."
Nubwo
iyo nkuru ari yo yabaye ishingiro ry’igice cya filime, Rugaba yavuze ko atayikinnye
uko yakabaye. Mu rwego rwo kuyihuza n’inkuru ya filime no kuyongeramo ubutumwa,
yahinduye bamwe mu bakinnyi n’aho ibintu bibera.
Muri
filime, Rugaba agaragara nk’umugabo watumije umukobwa wo kwishimisha, ariko aho
kugira ngo azanirwe uwo yari yiteze, asanga bazanye umugore we, wakinwe na
Madederi. Icyo gice cyasize benshi batunguwe, ariko cyari kigamije gutanga
ubutumwa bwimbitse kurushaho.
Rugaba
avuga ko yashakaga kugaragaza ingaruka z’imyitwarire bamwe bafata nk’aho nta
cyo itwaye, nyamara ishobora kubagarukira mu buryo butunguranye.
Ati
"Nandika iriya nkuru nashakaga kugaragaza ukuntu umuntu ashobora kujya mu
ngeso mbi atari uko ari ikirara [...] Uriya mugore aza kwicuruza, agasanga ni
njye watumijeho."
Uyu
mukinnyi wa filime asanga inkuru nk’izi zerekana neza isura y’ibibazo biri muri
sosiyete, cyane cyane ibijyanye n’ubusambanyi n’ubuzima bwo kwicuruza bukomeje
gufata indi ntera mu bice bitandukanye by’isi.
Nubwo
bamwe bashobora kubona iyo nkuru nk’urwenya cyangwa inkuru ikwiye gukinwa muri
filime gusa, Rugaba avuga ko we itamutunguye kuko ari ibintu yumvaga bisanzwe
bibaho. Ati “Biriya mba mbizi ko bibaho. Ntabwo byantunguye rero,”
Mu
gihe igice cya Inkomoko gikomeje kuvugisha benshi, kiranibutsa ko rimwe na
rimwe filime nziza zitangira ku nkuru z’abantu basanzwe.
Inkuru umuntu yabwira inshuti ye ari mu kabari, cyangwa ayiganira n’umuhanzi, ishobora kuvamo igice cya filime gikora ku mitima ya benshi, kigasekesa ariko nanone kigasigira abantu isomo rikomeye ku buzima babamo buri munsi.

Rugaba
yatangaje ko ibyo yaganiriye n’inshuti ye ari byo byavuyemo igice gishya cya
filime ‘Inkomoko’
Madederi
yakinnye ari umugore we Rugaba amusanga mu kabari nk’umukobwa watumijweho
