Umuhanga
mu gukora filime mbarankuru, Zion Sulaiman Mukasa Matovu, yahagarariye u Rwanda
mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rya Filime rya Dakhla riri kubera muri Maroc, aho
yitabiriye abicyesha ikorwa rya filime ye mbarankuru yise "Beyond the
Genocide", igaruka ku rugendo rw'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994.
Iyi
filime yibanda ku mateka y'igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye, ariko kikabasha
kongera kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, kwimakaza ubwiyunge no gushyira imbere
iterambere rishingiye ku mahoro n'ubumwe.
Mu
gikorwa cyabaye ikimenyetso gikomeye muri iri serukiramuco, inkuru ivuga kuri
iyi filime ndetse n'umuyobozi wayo yashyizwe mu kinyamakuru cy'iri
serukiramuco, itangazwa mu ndimi eshatu zirimo Icyarabu, Igifaransa
n'Icyongereza. Ibi byatumye ubutumwa bukubiye muri iyi filime bugera ku bantu
bo mu mico n'indimi zitandukanye.
Icyo
gitangazamakuru gisobanurira abasomyi uburyo u Rwanda rwahisemo inzira yo
kwibuka, kubabarira, kwiyunga no guha urubyiruko inshingano zo kubungabunga
amateka no kurwanya urwango kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Matovu
yabwiye InyaRwanda, ko kuri we iki atari igikorwa gisanzwe cyo kwitabira
iserukiramuco rya filime, ahubwo ari amahirwe yo kugeza inkuru y'u Rwanda ku
bantu benshi batari basanzwe bazi amateka yarwo.
Yagize ati: "Kuri njye, ibi birenze kuba filime yanjye yaratoranyijwe ngo yerekanwe. Ni amahirwe yo gutuma inkuru y'u Rwanda irenga imipaka ikagera mu biganiro by'abantu bashobora kuba batarigeze bamenya amateka yacu.
Kubona
inkuru y'u Rwanda itangazwa mu Cyarabu, Igifaransa n'Icyongereza mu iserukiramuco
mpuzamahanga ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko kwibuka n'ubumuntu bishobora
guhuza abantu bo mu mico itandukanye."
Iri
serukiramuco ryahuriyemo abakora filime, abanyamakuru, abahanzi n'abayobozi mu
rwego rw'umuco baturutse muri Afurika, u Burayi ndetse no mu bihugu by'Abarabu.
Ryabaye
urubuga rwo gusangizanya inkuru zitandukanye binyuze muri sinema no kuganira ku
ngingo zifite aho zihuriye n'amateka, umuco n'iterambere ry'ibihugu.
Kwitabira
iri serukiramuco kwa Zion Sulaiman Mukasa Matovu ni ikimenyetso cy'uko sinema
nyarwanda ikomeje kwagura imbibi no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Ni
na bumwe mu buryo inkuru y'u Rwanda ikomeza gusangizwa amahanga, igaragaza
imbaraga z'igihugu mu kwiyubaka, ubumwe n'icyerekezo cyo kubaka ejo hazaza harangwa
n'amahoro n'ubudaheranwa.

Zion
Sulaiman Mukasa wakoze filime “Beyond the Genocide” [Uri ibumoso] yatangaje ko yanyuzwe no
guserukana filime ye mu iserukiramuco

Zion avuga ko kuba filime ye “Beyond the Genocide” yarashyizwe mu rurimi rw’iCyarabu, Igifaransa n'Icyongereza biri mu murongo wo kugeza kure ubutumwa bwayo

Muri
Kanama 2025, Filime "Beyond the Genocide" igaruka kuri Jenoside
yakorewe Abatutsi yakozwe na Zion Sulaimanyegukanye igihembo cya filime nziza
mu iserukiramuco rya ‘The Impact DOCS’
“Sinema
si ukwidagadura gusa, ni n’ururimi rutwara inkuru z’imibereho y’abantu
n’amateka yabo ku isi yose.” – Zion Sulaiman Mukasa Matovu
