El Ngoga wavukiye mu muryango w’abana bane akaba ari we muto.
Inganzo ayikomora ku babyeyi be, iyo abivuga aba agira ati "Nakuriye mu muryango w’abanyamuziki, papa yacurangaga solo akaba n’umwanditsi w’indirimbo."
Agaruka kuri Mama we, ati "Mama na we yaririmbaga muri
Korali, nakuze nkunda umuziki mu buzima bwanjye bwose."
Bitewe n’urukundo El Ngoga yakunze umuziki, yasoje
Kaminuza muri ULK afata umwanzuro wo kujya kwiga umuziki.
Kuva mu 2022 amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri harimo iyitwa ‘Amazi’ ishingiye ku nkuru y’inshuti ye yari ifite umukunzi wamucaga inyuma, umusore akajya yiyahuza inzoga.
Indi ni Ibiza yageneye abakunzi b’ibirori ikoze mu buryo bubyinitse.
El Ngoga afatira urugero mu muziki we ku bahanzi barimo Meddy na Bruno Mars.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'IBIZA' YA EL NGOGA