Inkuru y’akababaro: Nyiranyamibwa Suzanne yitabye Imana

Imyidagaduro - 16/10/2026 1:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Inkuru y’akababaro: Nyiranyamibwa Suzanne yitabye Imana

Umuhanzikazi w’inararibonye, Nyiranyamibwa Suzanne, wamamaye mu muziki nyarwanda ndetse akagira uruhare mu kurera no kuzamura impano z’abahanzi batandukanye, yitabye Imana afite imyaka 81 y’amavuko.

Nyiranyamibwa yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, aguye mu Bubiligi, aho yari ari kwivuriza.

Nyiranyamibwa yavukiye mu muryango w’abana icyenda, akaba yarabyaye abana bane. Umugabo babyaranye yaguye mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Uyu muhanzikazi ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda, by’umwihariko binyuze mu Itorero Isamaza, yabaye umwe mu barishinze mu Bubiligi mu myaka igera kuri 37 ishize.

Itorero Isamaza ryatangiye rigizwe ahanini n’abagore n’inkumi babyinaga, hagamijwe gushakisha ubufasha bwo gushyigikira ingabo zari iza RPA, zarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990.

Muri urwo rugendo, Nyiranyamibwa yaririmbanye n’abandi bahanzi bari bakunzwe icyo gihe, barimo Jeanne Karigirwa Ruboneka, wamamaye mu ndirimbo nka ‘Gira Ubuntu’, ‘Turaje’ na ‘Indege Irahinda’, Anonciata Gatera, Françoise Ruboneka na Anonciata Kayisire, hamwe n’abandi bahanzi n’ababyinnyi.

Mu rugendo rwe rw’umuziki, Nyiranyamibwa yasize ibihangano byakomeje kumenyekanisha izina rye no kumubika mu mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Mu ndirimbo ze zizwi harimo ‘Ese Mbaze’, ‘Ndavunyisha’, ‘Nkumbuye Iwacu’, ‘Nimuberwe Bakobwa’, ‘Ituze’ na ‘Telefone’, n’izindi.

Urupfu rwa Nyiranyamibwa Suzanne ni igihombo ku muziki nyarwanda, aho azahora yibukwa ku ruhare yagize mu guteza imbere umuco, umuziki n’itorero ryabaye igice cy’ingenzi mu mateka y’u Rwanda.

Nyiranyamibwa Suzanne yitabye Imana 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...