Inkuru ya Kitoko Bibarwa itari kubarirwa abakunzi b’umuziki nyarwanda ibazwe nde?

Imyidagaduro - 22/06/2026 5:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Inkuru ya Kitoko Bibarwa itari kubarirwa abakunzi b’umuziki nyarwanda ibazwe nde?

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, Kitoko ari kugerageza gushyira imbaraga nyinshi mu muziki akora kugira ngo yongere asubire ku gasongero k’umuziki nyarwanda nk’uko byahoze ariko inkuru y’ibikorwa bye ikomeje kuryamirwa.

Umuhanzi Kitoko Bibarwa yerekeje mu Bwongereza ku wa 29 Werurwe 2013 aho yari agiye muri icyo gihugu ku mpamvu z'amasomo ya Kaminuza, aho yagiye gukurikirana amasomo arebana na Politiki (Political Science) muri kaminuza yitwa London South Bank University.

Uyu muhanzi yagiye kujya mu Bwongereza amaze kubaka izina rikomeye mu muziki nyarwanda dore ko yari afite indirimbo nka Akabuto, Turacyakundana, Agakecuru, Ikiragi ndetse n’izindi nyinshi.

Mu mwaka wa 2023, Kitoko yavuze ko agiye gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ari na bwo yakoraga indirimbo “Uri Imana” ariko nyuma yongera kugaruka mu muziki usanzwe.

Nyuma y'imyaka 12 aba mu Bwongereza, Kitoko yaje gutaha burundu mu Rwanda ku wa 9 Ugushyingo 2025, aho yatangaje ko aje gushora imari mu bikorwa bitandukanye birimo n'uruganda rwa muzika.

Nyuma yo kugaruka, yakoze ibishoboka byose kugira ngo abone ibitaramo bikomeye bityo yongere kugaruka ku gasongero k’umuziki nyarwanda ari bwo yaririmbaga mu gitaramo cy Davido, nyuma akomereza i Rubavu n’ahandi henshi.

Nyuma y’amezi arindwi, Kitoko yongeye kugaruka mu bitaramo bikomeye bya “Summer Country Tour” byabahuje ari abahanzi bane ari kumwe na The Ben, Bruce Melodie ndetse na Bwiza.

Nyuma y’ibitaramo bibiri, abitabira ibi bitaramo bemeza ko ari umwe mu bahanzi bari gukora neza ariko bigoye ko ibyo akora bigaragarira ahantu hose by'umwihariko itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga ryo ribara iyi nkuru.

N’ubwo i Nyagatare bitagenze neza nk’uko i Musanze byagenze, Kitoko ni umwe mu bahanzi bari gushyira imbaraga bakoresha ku rubyiniro kandi agerageza kwambara neza bigendanye n’uko ameze ndetse n’uko abantu bamuzi.

Amakuru agera ku InyaRwanda ni uko Kitoko Bibarwa afite ababyinnyi 20 bakorana nawe buri gihe kuva yaza kandi badahinduka dore ko ubu bahura inshuro 3 mu cyumweru bagakora imyiteguro y’ibitaramo.

Zimwe mu mpamvu n’ubwo akora neza bitagera kure nk’uko byari byitezwe, abahanzi babiri (Bruce Melodie na The Ben) bari gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo bavugwe kabone n’ubwo baba batakoze neza.

Aba bahanzi bari kwishyura abafana bo kuza gufana, bari kwishyura abantu bo kubavuga, bari mu ihangana ryo kwemeza umuhanzi wa mbere n’uwa kabiri n’ubwo ntaho bipimirwa.

Iyo urebye kuri Kitoko, ashyize imbaraga gusa mu kwitwara neza ku rubyiniro n’ubwo aba atabyina ariko afite abamubyinira, ndetse no gupanga indirimbo aririmba aho nko mu karere ka Nyagatare yaririmbye indirimbo 6 gusa.

Izo ndirimbo ni Rurabo, Agakecuru, Urukundo, Akabuto, Sibyo ndetse na Thank you Kagame ahita ava ku rubyiniro. Kuririmba izi ndirimbo nkeya kwari ukugira ngo aze gutangirana n’abafana bari mu kirere arinde ava ku rubyiniro bakimunyotewe.

Byari bihagije ko Kitoko ajya muri Summer Country Tour kugira ngo izina rye rigaruke ku gasongero k’umuziki nyarwanda?

N’ubwo ntawamuciraho iteka ko azacyura amafaranga gusa, biracyakomeje kugorana ko Kitoko yazamenera muri aba bagabo kubera ihangana barimo ndetse n’uburyo abafana babo barimo bahiganwa.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Kitoko ahita yongera akabura akazongera kugaragara ku rubyiniro rw’ikindi gitaramo nta gushyushya cyangwa se gukora inkuru zo hanze mu baturage.

Ibyo bivuze ko Kitoko ari mu bantu bafite ‘influence’ nini mu muziki nyarwanda, bivuze ko nawe akwiye kwiga uburyo bwo gusesera muri The Ben na Bruce Melodie ku buryo yongera kugaruka ku ruhembe rwo hejuru.

Birasaba ko Kitoko Bibarwa yiga amayeri mashya kugira ngo abone uko amenera muri The Ben na Bruce Melodie


Ku rubyiniro, Kitoko agerageza gukora ibishoboka byose harimo n'ababyinnyi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...