Inkuru y'urukundo rusobetse ibigeragezo: HIRWA (IGICE CYA I)

- 02/07/2013 11:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Inkuru y'urukundo rusobetse ibigeragezo: HIRWA (IGICE CYA I)

Mu rwego rwo gukomeza kubahiriza iby’abakunzi bacu muba mwadusabye.tugiye kuzajya tubagezaho inkuru zanditse zaba izurukundo cyangwa se ubuzima busanzwe.Izi nkuru zizajya ziba zarabayeho cyangwa se ari ibitecyerezo gusa zikazajya zigenda zishyirwa kurubuga rwa inyarwanda.com buri wa mbere na buri wa kane mu byiciro cyangwa se “series” muzindi ndimi.

Uyu munsi rero turatangirira ku nkuru yitwa Hirwa igice cyayo cyambere  ikaba izagira ibice byinshi,bityo wowe ugiye kuyisoma tukaba twagusaba ko utazakicwa na kimwe.


Nitwa Hirwa Brian, mbere yo kubabwira uwo ndiwe n'uko meze ubu reka mpere ku mateka maremare naciyemo ariyo yanangejeje ku kuba uwo ndiwe uyu munsi.
Ndahera amateka mu busore bwanjye ubwo nigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye. Nari umusore woroheje kandi nkakunda kwigirira ubwoba bw'inkumi n'ubwo mu basore bagenzi banjye narangwaga no gutera urwenya ndetse abatari bake bakabinkundira.

Nari nzwi kandi nk'umukinnyi w'umupira w'amaguru mu ikipe y'ikigo nabyo bigatuma menyekana biruseho ariko na none mu ishuri naho sinari ikigwari namba kuko naserukiraga ishuri nigagamo.
Iminsi rero burya ngo iba myinshi igahimwa n'umwe, hari ku cyumweru nyuma yo kuva mu misa dore ko nigaga mu ishuri ry'abihayimana gaturika rya Mutagatifu Kristu umwami i Nyanza, maze nyuma ya saa sita twerekeza ku kibuga kuko hari imikino mpuzamashuri yagombaga kubera mu kigo cyacu kandi nk'aba umwe mu bagombaga gukina.

Nabashije kwitwara neza mu mukino twakinaga n'Urwunge rw'amashuri rwa Butare ruzwi kuri ubu nk'indatwa, mu bitego 4 ku busa twabatsinze mbasha gutsindamo 3 maze ibyishimo birandenga ku bwanjye by'umwihariko no ku kigo cyacu muri rusange!

Mu gihe twari twuriye imodoka dutaha(ikibuga twakiniyeho n'ubwo ari icy'ikigo ariko ntikiri mu kigo neza twajyagayo n'imodoka y'ikigo) n'ibyishimo byinshi byaturenze, twaje gukora impanuka tugwa imodoka igenda dore ko twari turi muri TOYOTA DAIHATSU idafunze maze turakomereka ariko njyewe ho byari bikabije.

Najyanywe mu bitaro bya Butare(CHUB) ndembye cyane kuburyo namenye aho ndi mazemo iminsi ibiri, amaguru yuzuyeho ibisima kuburyo nanjye nabibonye bikambera urujijo. Mu gihe kitari gito namaze muri ibyo bitaro nahagiriye umugisha uhambaye kuko nahahuriye n'umwari utagira uko usa. Muti rero byagenze bite?!

Mu cyumba nari ndwariyemo haje kuza umukobwa nawe wari urwaje mugenzi we bigana yambaye uniforme yo ku rwunge rw'amashuri rwa Butare, araza aransuhuza, aranyitegereza ati: Ni uku wabaye Hirwa?Numvise nikanze kuko nta munyeshuri n'umwe wo mu rwunge rw'i Butare nari nzi, ndamureba ariko ntababeshye n'isoni zari zose kuko sinari menyereye kuganiriza abakobwa. Nawe rero yakomeje kumpanga amaso bigeze aho kwihangana biramunanira araturika ararira!

Numvise mbabajwe no kubona igitego cy'umukobwa kindirira mu maso, iby'isoni mbyikuramo niha akanyabugabo ndamwegera ndamuhoza, ndahendahenda kugeza acururutse atangira kumvugisha! Naratekereje nti uyu mukobwa nambonana isoni aransuzugura bityo nishyiramo akanyabugabo muganiriza nshize amanga dore ko n'amatsiko yo kumenya aho yaba anzi yari yanyishe.

Yambwiye ko yitwa Umulisa Gloria akaba yiga mu mwaka wa mbere mu rwunge rw'amashuri rwa Butare. Izina numvise ntaho ndizi nihutira kumubwira nti rwose sinabashije kukumenya umbabarire si ukwirengagiza wenda wasanga ari ukwibagirwa. Nawe yansubije ko rwose nta kosa na mba mfite, ntamuzi ariko we anzi cyane. Yagize ati: " Ubwo twazaga gukina ku kigo cyanyu, n'ubwo mwadutsinze ariko twese mu rwunge rw'amashuri rwa Butare twatashye turirimba Hirwa kuko washimishije abafana cyane, nyuma twumva ko mwakoze impanuka kandi wowe wavunitse cyane biratubabaza".

Numvise nsa n'uri mu nzozi, nibaza ukuntu Gloria yandiriye nta handi anzi uretse mu mupira numva binkoze ku mutima. Gusa kuko nari maze koroherwa naratangiye no kujya nigenza nta mbago, yansabye ko twasohoka tukajya kuganirira mu busitani bw'ibitaro, nanjye numva si aho ankuye maze turasohoka ndicara nawe anyicara inyuma ararambya arankurura ngo muryameho!

Mbega ibyishimo! Mbega kumera nk'ufashwe n'amashanyarazi!...Gloria yaranganirije biratinda, ambwira ko iwabo ari i Kigali ku Kacyiru numva si na kure yo mu rugo kuko njye iwacu hari ku Gisozi, mbimubwiye ambwira ko abyishimiye kandi azansura mu biruhuko binini dore ko n'umwaka w'amashuri wendaga kurangira.
Twatwawe n'ibiganiro dushiduka buhumanye, umusore wagombaga kuza kungemurira akanarara andwaje aba araje. Yari aturutse ku ishuri kuko niko byagendaga iyo habaga hari umunyeshuri urwaye.

Byabaye ngombwa ko ntandukana na Gloria kuko nawe yagombaga gusimburwa n'undi mukobwa wari uje kurwaza umurwayi wari urwajwe na Gloria, gusa mu kugenda ambwira ko azagaruka kunsura mu bitaro, nanjye numva nsigaye mbabaye ariko ndihangana.

Nyuma y'umunsi umwe nabonye ibaruwa insanga mu bitaro izanywe n'umunyeshuri wo mu Rwunge rw'amashuri rwa Butare nanjye sinashidikanya gutera agatima kuri Gloria kuko ariwe nari nzi muri iryo shuri!
Narayifunguye ndayisoma...mbega amagambo! Mbega umukono uteye ubwuzu! Nabaye ntarayirangiza ndayifata nyirambika mu gituza numva ndanyuzwe! Bwari ubwa mbere nandikiwe n'umukobwa by'umwihariko ambwira amagambo y'urukundo.
Gloria yanyeruriye ko yankunze kandi ankumbuye, ambwira ko kwihanganira kubimbwira atabishobora bityo ansaba ko namubabarira nkamubera umukunzi! Oh! Mbega ngo uwari urwaye arasimbuka akamera nk'usaze!


Mu by'ukuri nanjye nari naramukunze bihambaye ariko nareba uko asa, uko aseka n'uko ateye nkumva rwose ntago yakwemera gukundana nanjye. Ariko na none nareba amarira yandiriye, urugwiro yari afite anganiriza n'uburyo yanzirikanye, nkavuga nti: Ntayitinya itarungurutse nzabimubwira mbona atari umwana mubi.


Urumva rero ko kunyandikira ansaba ko dukundana byari nko korosora uwabyukaga maze mpita ngura ibahasha n'urupapuro nanjye ndashishimura sinakubwira mubwira akandi ku mushaha wa mugani w'abarundi!

Namwemereye ko mukunda kandi namukunze nkimubona, nanamwerurira ko antanze nanjye nateganyaga kumubwira ko namukunze bihebuje.

Gusa hagati aho narinze mva mu bitaro Gloria ataragaruka kunsura ariko yanyandikiraga ambwira ko yabuze uruhushya bityo dupanga ko tuzabonana mu biruhuko kuko njye nagombaga kujya ku ishuri i Nyanza, ntabundi buryo rero bwo kongera kubonana amaso ku yandi bwari gushoboka, twandikiranaga utubaruwa binyuze ku iposita!

Ntuzacikwe n'igice cya kabiri cy'iyi nkuru uzakurikire wiyumvire ibyakurikiyeho.

Iyi nkuru ntamuntu numwe ufite uburenganzira bwo kuyikura kuri uru rubuga akayishyira kurundi,ntawemerewe kuyikinamo ikinamico,filime cyangwa se kuyandikamo igitaho.Ubyifuza yatwandikira kuri amakuru@inyarwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...