Umukinnyi wa filime Beata wakunzwe muri filime ya City Maid nka Mama Nick yashimiye abanyarwanda bamubaye hafi ndetse n'Imana yamurinze mu burwayi.
Mama Nick uherutse kwaka ubufasha kugirango avurirwe mu bitaro by'Inkuru nziza biherereye i Gikondo, yashimiye buri wese wagize icyo akora agahabwa ubuvuzi bukwiriye.
Mu kiganiro na Isimbi Tv , Mama Nick yavuze ko yabonye inkunga yaturutse mu banyarwanda akavurwa.
Yagize ati " Nongeye guseka! Umunezero warantashye,abanyarwanda baranyiyeretse.Abanyarwanda ni abantu beza, abo bari ku Isi hose yaba mu Gihugu cy'u Rwanda no hanze yacyo, ibyo bankoreye sinabirondora ariko banyeretse umutima muzima.
Yashimiye benshi bamubaye hafi yaba abamusuye,abohereje ubufasha butandukanye, ndetse n'abandi bagize uruhare mu kumurwaza.
Nyuma yo kunyuzwa mu cyuma basanze uyu mubyeyi igufwa rye ryo mu rukenyerero ryaragize ikibazo ku buryo akeneye gushyirirwamo insimburangingo yamufasha kandi bigakorwa vuba.
Ni ubuvuzi abaganga babwiye uyu mubyeyi ko akeneye kuvurwa vuba bitaba ibyo bikagorana kuko uretse imvune yari asanganywe uburwayi bwa Diabetes amaranye imyaka irenga 25.
Kugira ngo ahabwe ubu buvuzi, hari hakenewe arenga miliyoni 8 Frw. Icyakora bitewe nuko yari amaze igihe yivuza byari bigoye ko ayo mafaranga yayabona vuba kuko yari akenewe mu gihe gito.
Nyuma yo kwiyambaza abanyarwanda abaka ubufasha, bagakusanya inkunga uko bashoboye akabona ubuvuzi, yavuye mu bitaro amahoro ashima.
Mama Nick yatangiye koroherwa nyuma yo kuvurwa