Inkuru nziza ku bakoresha YouTube bashaka ‘Monetization’

- 14/06/2023 12:04 PM
Share:
Inkuru nziza ku bakoresha YouTube   bashaka ‘Monetization’

Urubuga rwa Youtube ruri mu zitunze abantu benshi ku Isi rwatangaje ko rugiye kugabanya bimwe mu byasabwaga abashaka kuba afatanyabikorwa bayo kugira ngo babone uko bakorera amafaranga ndetse bemeza ko bagiye no gufasha abashaka gukoresha cyane uburyo bwa ‘Affiliate Program’.

Google yavuze ko bimwe mu bigiye kugabanywa harimo; Abakurikira ubishaka , ubusanzwe hasabwaga  igihumbi cy’abantu bakurikiye ushaka kuba umufatanyabikorwa wa Youtube gusa ubu bagiye kugirwa 500.

Hasabwaga amasaha ibihumbi bine by’abantu bagombaga kuba bamaze kureba amashusho yose ari kuri konti ya Youtube y’ubishaka gusa ubu agiye kugirwa ibihumbi 3 ( 3,000 Wacth hours in the past year) cyangwa se Views zingana na Miliyoni 3 mu minsi 90 kuri video nto zizwi nka ‘Shorts’.

Ibi bije bisimbuye igihumbi cya ‘Subscribers’ cyasabwaga , amasaha ibihumbi 4 cyangwa Miliyoni 10 za views kuri Shorts’.

Mu gihe umuntu azajya aba yujuje ibi bisabwa azajya ahita asaba kuba umwe mu bagize umuryango mugari wa Youtube ku Isi yose ndetse ahabwe n’ibindi birimo; Super Thanks, Super Chat na Super Stickers’. Ibi bizajya bikurikirwa no kwemererwa ‘Channel Membership’ kimwe no guhabwa ubushobozi bwo kugurisha ibicuruzwa kuri ‘Youtube’ bizwi nka ‘Youtube Shopping’.

Youtube ivuga ko kandi umuntu aba asabwa gukora byibura amashusho 3 (Three Videos) mu gihe cy’iminsi 90 mu gihe ntabushobozi afite bwo gukora amashusho buri munsi cyangwa buri mwanya).

Izi mpinduka zizatangirira mu bihugu birimo ; US, UK CANADA , Taiwan no muri  Koreya y’Epfo, hanyuma bibonye kugera no mu bindi bihugu bigize Isi aho Youtube ibasha gukorera.Ku bantu bafite ibihumbi 20 bya Subscribers bazahabwa amahirwe yo kujya bakora ‘Tag’ kubicuruzwa kugira ngo babone ‘Komisiyo’ ku bantu babashije kugura.

Youtube irateganya kuganiriza abayikoresha kuri izi mpinduka mu cyumweru gitaha.Mu zindi mpinduka ziheruka zazanywe na Youtube, harimo kuba abantu bayikoresha bazajya babasha kwinjiza amafaranga kuri Video nto ndetse itangiza ‘Youtube Music’ nk’uburyo bushya bufasha abahanzi kwinjiza amafaranga.

Isoko: techcrunch.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...