Google yavuze ko bimwe mu bigiye kugabanywa harimo;
Abakurikira ubishaka , ubusanzwe hasabwaga
igihumbi cy’abantu bakurikiye ushaka kuba umufatanyabikorwa wa Youtube
gusa ubu bagiye kugirwa 500.
Hasabwaga amasaha ibihumbi bine by’abantu bagombaga
kuba bamaze kureba amashusho yose ari kuri konti ya Youtube y’ubishaka gusa ubu
agiye kugirwa ibihumbi 3 ( 3,000 Wacth hours in the past year) cyangwa se Views
zingana na Miliyoni 3 mu minsi 90 kuri video nto zizwi nka ‘Shorts’.
Ibi bije bisimbuye igihumbi cya ‘Subscribers’
cyasabwaga , amasaha ibihumbi 4 cyangwa Miliyoni 10 za views kuri Shorts’.
Mu gihe umuntu azajya aba yujuje ibi bisabwa azajya ahita
asaba kuba umwe mu bagize umuryango mugari wa Youtube ku Isi yose ndetse ahabwe
n’ibindi birimo; Super Thanks, Super Chat na Super Stickers’. Ibi bizajya
bikurikirwa no kwemererwa ‘Channel Membership’ kimwe no guhabwa ubushobozi bwo
kugurisha ibicuruzwa kuri ‘Youtube’ bizwi nka ‘Youtube Shopping’.
Youtube ivuga ko kandi umuntu aba asabwa gukora
byibura amashusho 3 (Three Videos) mu gihe cy’iminsi 90 mu gihe ntabushobozi
afite bwo gukora amashusho buri munsi cyangwa buri mwanya).
Izi mpinduka zizatangirira mu bihugu birimo ; US, UK
CANADA , Taiwan no muri Koreya y’Epfo, hanyuma bibonye kugera no mu bindi bihugu
bigize Isi aho Youtube ibasha gukorera.Ku bantu bafite ibihumbi 20 bya
Subscribers bazahabwa amahirwe yo kujya bakora ‘Tag’ kubicuruzwa kugira ngo
babone ‘Komisiyo’ ku bantu babashije kugura.
Youtube irateganya kuganiriza abayikoresha kuri izi
mpinduka mu cyumweru gitaha.Mu zindi mpinduka ziheruka zazanywe na Youtube,
harimo kuba abantu bayikoresha bazajya babasha kwinjiza amafaranga kuri Video
nto ndetse itangiza ‘Youtube Music’ nk’uburyo bushya bufasha abahanzi kwinjiza
amafaranga.
Isoko: techcrunch.com