Inkuru 11 zaciye ibintu mu myidagaduro nyarwanda mu Ukwakira 2026

Imyidagaduro - 02/11/2026 2:44 PM
Share:

Umwanditsi:

Inkuru 11 zaciye ibintu mu myidagaduro nyarwanda mu Ukwakira 2026

Ukwakira 2026 kwasize amateka atandukanye mu myidagaduro nyarwanda. Ni ukwezi kwaranzwe n’inkuru z’urukundo n’ubukwe bw’ibyamamare, impinduka mu buzima bw’abantu bari bamaze igihe mu bitangazamakuru, inkuru z’urukiko, umuziki, ndetse n’ibyishimo by’abanyarwanda nyuma y’uko u Rwanda rwemererwa kwakira irushanwa rya Formula 1.

Muri uku kwezi, Bamporiki Edouard yongeye kugirirwa icyizere ahabwa inshingano nshya muri Unity Club Intwararumuri, Bwiza Emerance asezerana imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude, naho Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice akora ubukwe bwavugishije benshi kubera umubare muto w’abatumirwa.

Hari kandi inkuru ya Yago Pon Dat wari uhanganye n’icyemezo cyo gufungirwa shene ye ya YouTube nyuma y’ibirego byari bifitanye isano na Bruce Melodie, ariko aza kubona Yago TV Show igaruka kuri uru rubuga.

Mu gihe uku kwezi kwasozwaga, tariki ya 25 Ukwakira, BK Arena yakiriye igitaramo gikomeye cyahuje abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana baturutse mu bihugu bitandukanye, mu gihe umuhanzi w’inararibonye Nyiranyamibwa Suzanne we yasezeweho bwa nyuma.

InyaRwanda yateguye inkuru 11 zaranze uku kwezi, hashingiwe ku byabaye, uburyo byakiriwe n’abakurikiranira hafi imyidagaduro n’ingaruka byagize mu biganiro byacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.

 

1. Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe bwavugishije benshi, abatumira abantu bake

Ku wa 8 Ukwakira 2026, Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yakoze ubukwe na Mukamana Béatrice, mu birori byavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, ahanini bitewe n’umubare muto w’abantu bari batumiwe.

Uyu muvugabutumwa, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umuntu uzwi cyane mu biganiro n’ibitekerezo atangaza ku mbuga nkoranyambaga, yari yaratangaje mbere ko ubukwe bwe buzitabirwa n’abantu 30 gusa.

Ibi birori byabimburiwe no gusezerana imbere y’amategeko ku biro by’Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Nyuma, basezeranye imbere y’Imana mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel, ari na ho bakiriye abari batumiwe.

Nubwo yari yatumiye abantu 30, amakuru yatangajwe agaragaza ko abitabiriye ubukwe ari 23, mu gihe abageze aho kwakirira abatumiwe bari 11 gusa.

Apôtre Mutabazi yasobanuye ko yashakaga ko uwo munsi udahinduka igikorwa cyo gutumira abantu bose azi, ahubwo ko yifuza ko hazaba hari inshuti nyakuri n’abavandimwe bamubaye hafi.

Ubukwe bwabo bwabaye nyuma y’amezi 11 bari mu rukundo, nubwo mbere yaho bari basanzwe baziranye nk’inshuti zisengana.

Ikindi cyatumye ubu bukwe buvugwa cyane ni imyambarire ya Apôtre Mutabazi, uburyo umuhango wo gusezerana wagenze, ndetse n’ibitekerezo bitandukanye abantu bagiye batanga ku mbuga nkoranyambaga.

Hari abibanze ku mubare muto w’abatumirwa, abandi baganira ku myambarire ye n’amahitamo yakoze mu guhitamo uwo bazabana.

Mu minsi yakurikiyeho, Mutabazi yanabaye mu nkuru zitandukanye zagarutse ku magambo yavugiye umugore we, aho yamusabye kutazaha agaciro amagambo azajya yumva aturutse ku bandi niba atari we wayamubwiye.

Iyi nkuru yabaye imwe mu zavuzwe cyane mu Ukwakira, kuko yahuje ubukwe, imyemerere, imibereho bwite n’impaka z’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

 

2. Bamporiki Edouard yongeye kugirirwa icyizere ahabwa inshingano nshya

Ku wa 27 Ukwakira 2026, inkuru ya Bamporiki Edouard yatumye benshi bongera kumuvugaho nyuma y’uko agizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Bamporiki yahawe izi nshingano asimbuye Uwacu Julienne, wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Uyu mwanya mushya wagaragaje ko Bamporiki yongeye guhabwa inshingano mu rwego rw’ubuyobozi, nyuma y’igihe yari amaze atari mu nshingano za Leta.

Bamporiki si umuntu uzwi gusa muri politiki. Ni umuhanzi, umusizi, umwanditsi w’ibitabo ndetse n’umukinnyi wa filime n’ikinamico wamenyekanye cyane mu Rwanda.

Mu myaka yashize, yamenyekanye mu ikinamico y’uruhererekane rwa Radiyo Rwanda yitwa 'Urunana', aho yari umwe mu bantu bagiye bagarukwaho n’abakurikiraga iki kiganiro.

Mu buzima bwe bwa politiki, yabaye Umudepite mu mwaka wa 2013, nyuma agirwa Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, aza no kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu 2019.

Mu 2022, yahagaritswe ku mirimo ya Leta mu gihe hakorwaga iperereza ku byaha bya ruswa. Mu 2023, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw kubera ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Mu Ukwakira 2024, Bamporiki yari mu bantu 32 bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Kuba nyuma y’imyaka ibiri yongeye guhabwa inshingano mu muryango uhuza abayobozi ba Leta n’abahoze muri izo nshingano, byatumye inkuru ye ivugwa cyane.

Abantu benshi bongeye kwibuka urugendo rwe mu buhanzi, mu itangazamakuru no mu buyobozi, abandi bagaruka ku mateka ye mu butabera n’imbabazi yahawe.

 

3. Bwiza yasezeranye na Uhujimfura Jean Claude, uwahoze ari umukunzi we aratungurana

Ku wa 23 Ukwakira 2026, umuhanzikazi Bwiza Emerance yasezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude, uzwi nka Claude, akaba n’umujyanama we mu muziki.

Uyu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, ukaba warashyize ku mugaragaro intambwe nshya mu mubano w’aba bombi wari umaze igihe uvugwa.

Umubano wabo watangiye mu kazi, kuko Uhujimfura yari umwe mu bantu bafashije Bwiza mu rugendo rwe rwa muzika binyuze muri KIKAC Music.

Uko igihe cyagiye gihita, umubano w’akazi wahindutse urukundo, kugeza ubwo bafashe icyemezo cyo kubana nk’umugabo n’umugore.

Icyatumye iyi nkuru irushaho kuvugwa ni uko nyuma y’uko Bwiza asezeranye, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto n’amashusho y’umusore witwa Abdul, bivugwa ko yigeze gukundana na we.

Aya mashusho n’amafoto byagaragazaga ibihe bari barasangiye mu gihe bari bakiri mu rukundo, bituma abantu batangira kuganira ku mateka y’urukundo rwa Bwiza n’uwahoze ari umukunzi we.

Bwiza yaje kugira icyo avuga kuri iki kibazo, agaragaza ko buri muntu agira amateka ye bwite kandi ko kuba yarigeze gukundana n’umuntu bitavuze ko adashobora gukomeza ubuzima bwe agatangira urundi rugendo.

Ibi byatumye inkuru y’ubukwe bwe itagarukira gusa ku muhango wo gusezerana, ahubwo ihinduka ikiganiro ku mateka y’urukundo, ubuzima bwite bw’ibyamamare n’uburyo abantu bakwiye kubaha ibyemezo abandi bafata.

Bwiza ni umwe mu bahanzikazi bagiye bagarukwaho mu muziki nyarwanda binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Ready', 'Best Friend' na 'Soja'.

 

4. Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko hakorwa ibipimo bya ADN ku mwana wa Idrissa na Ishimwe

Inkuru ya Idrissa Ouedraogo n’umuhanzikazi Ishimwe Vestine wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas, na yo yabaye imwe mu zavuzwe cyane mu Ukwakira 2026.

Iyi dosiye yari imaze igihe mu nkiko, aho Idrissa yari yarasabye ko hakorwa ibipimo by’uturemangingo ndangasano (ADN) kugira ngo hamenyekane isano afitanye n’umwana Ishimwe yabyaye.

Ku wa 21 Ukwakira 2026, uru rubanza rwongeye kuburanishwa, impande zombi zigira ibyo zisaba ku buryo ibipimo byakorwa.

Uruhande rwa Ishimwe rwagaragaje ko rwemera ko ibipimo bya ADN byakorwa, ariko rusaba ko umwana afatirwa ibipimo muri Canada, bikoherezwa mu Rwanda mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), kugira ngo bigereranywe n’ibya Idrissa.

Idrissa we yari yasabye ko Urukiko rwamwemerera kujya muri Canada kugira ngo na we afatirwe ibipimo ahari umwana, bikazagereranywa.

Nyuma y’iburanisha, Urukiko rwari rwavuze ko ruzatanga umwanzuro ku wa 28 Ukwakira 2026.

Kuri uwo munsi, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko ibipimo bya ADN bigomba gukorwa, ndetse ko Idrissa ahabwa n’andi mafoto y’umwana nk’uko yari yabigusabye.

Urukiko rwagaragaje ko Ishimwe yemeye ko umwana afatirwa ibipimo muri Canada, bikoherezwa i Kigali kugira ngo bigereranywe n’ibya Idrissa.

Icyemezo cy’Urukiko cyatumye iyi dosiye yongera kuvugwa cyane, kuko yari imaze igihe ikurikirwa n’abantu benshi, by’umwihariko abakunzi ba muzika bakurikirana Vestine na Dorcas.

 

5. Nyiranyamibwa Suzanne yasezeweho bwa nyuma, hazirikanwa umurage we

Ukwakira 2026 kwanaranzwe n’inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umuhanzikazi w’inararibonye Nyiranyamibwa Suzanne.

Uyu muhanzikazi witabye Imana ku wa 16 Ukwakira 2026, yari afite imyaka 83 y’amavuko. Yari umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kubungabunga no guteza imbere umuziki nyarwanda gakondo.

Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Ese Mbaze Nde', 'Ndavunyisha' na 'Nkumbuye Iwacu', ndetse no mu bikorwa by’itorero Isamaza.

Mu rugendo rwe rw’ubuzima, yamaze imyaka myinshi aba mu mahanga. Yavuye mu Rwanda mu 1973 ahunga ibihe by’itotezwa n’urugomo byibasiye Abatutsi, abanza kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yimukira mu Bubiligi.

Nyuma y’imyaka igera kuri 40 aba mu mahanga, yaje kugaruka mu Rwanda, akomeza ibikorwa bye bijyanye n’umuziki n’umuco.

Nyiranyamibwa Suzanne yari azwi kandi mu ndirimbo zigaruka ku mateka y’u Rwanda, cyane cyane izibutsa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa 24 Ukwakira 2026, ni bwo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo, mu muhango witabiriwe n’abagize umuryango we, inshuti, abahanzi n’abandi bantu bari baje kumusezeraho bwa nyuma.

Urupfu rwe rwongeye kwibutsa benshi uruhare rw’abahanzi b’inararibonye mu kubika amateka, umuco n’indangagaciro z’Abanyarwanda.

 

6. U Rwanda rwemerewe kwakira irushanwa rya Formula 1, inkuru ivugisha isi

Ku wa 13 Ukwakira 2026, u Rwanda rwageze ku ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kuba kimwe mu bihugu byakira amarushanwa akomeye ku Isi, nyuma y’uko Perezida Paul Kagame atangaje amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira irushanwa rya Formula 1 African Grand Prix.

Aya masezerano yatangajwe ku bufatanye bw’u Rwanda, Formula 1 n’Impuzamashyirahamwe y’Imodoka ku Isi (FIA).

Amakuru yatangajwe na Formula 1 agaragaza ko iri rushanwa riteganyijwe gutangira kubera mu Rwanda mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, igihe hazaba harangiye kubakwa ikibuga cyabugenewe kiri mu Karere ka Bugesera.

Iki kibuga giteganyijwe kubakwa hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ku birometero bigera kuri 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali.

Iri rushanwa rizaba ari intambwe ikomeye ku mugabane wa Afurika, kuko Formula 1 yari imaze igihe itahakinirwa kuva mu 1993, ubwo ryaherukaga kubera muri Afurika y’Epfo.

Perezida Paul Kagame yavuze ko aya masezerano atagamije gusa kwakira isiganwa rimwe, ahubwo ko ari igikorwa kigamije kuzana inyungu zirambye zirimo guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari, ubumenyi n’akazi.

Amakuru yatangajwe na Formula 1 agaragaza ko ikibuga giteganyijwe kuzubakwa kizaba cyujuje ibisabwa n’icyiciro cya mbere cya FIA, kizwi nka FIA Grade 1.

Inkuru y’aya masezerano yakwirakwiye ku mbuga mpuzamahanga, ibitangazamakuru bitandukanye biyigarukaho, abantu benshi bagaragaza ibyishimo n’ibitekerezo ku kuba u Rwanda ruzakira iri rushanwa.

 

7. Yago Pon Dat yari hafi gutakaza shene ye, nyuma aza kuyigarura

Mu Ukwakira 2026, amakimbirane hagati y’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago Pon Dat na Bruce Melodie yongeye kuvugisha benshi, nyuma y’uko shene ya YouTube ya Yago TV Show ihuye n’ibibazo by’ibirego by’uburenganzira ku bihangano.

Ku wa 15 Ukwakira, Yago yatangaje ko shene ye yari imaze guhabwa ibihano bitatu bizwi nka 'Copyright Strikes', nyuma y’ibirego byari bifitanye isano n’ibiganiro yakoze bivuga kuri Bruce Melodie.

Yago yavuze ko yari asigaranye iminsi umunani gusa kugira ngo shene ye ibe yasibwe burundu, asobanura ko ibirego byari byatanzwe na Bruce Melodie n’ikipe ye.

Ibi byateye impungenge abakurikiranaga Yago TV Show, kuko yari imaze kugira abayoboke benshi ndetse ikaba yaragize uruhare mu kumenyekanisha abahanzi n’ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.

Mu ntangiriro, Yago yari yavuze ko adateganya gusaba imbabazi, ahubwo ko yari gufata umwanzuro wo gusiba ibiganiro byose byavugaga kuri Bruce Melodie.

Nyuma yaje guhindura imyumvire, maze ku wa 20 Ukwakira 2026, ari i Kampala muri Uganda, asohora ubutumwa bwo gusaba imbabazi ku bantu n’inzego zitandukanye, barimo n’abahanzi, abanyamakuru n’abandi bantu yari yaravuzeho mu buryo butari bwiza.

Ku ruhande rwa Bruce Melodie, na we yaje kuvuga ko ibirego byatanzwe n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyari cyaraguze uburenganzira kuri Album ye 'Colorful Generation', kandi ko atari we ubwe wabishyikirije YouTube.

Yagaragaje ko atifuza ko umuntu yatakaza ubushobozi bwo kwinjiza amafaranga kubera amakimbirane, anavuga ko gusaba imbabazi bishobora gufasha gukemura ikibazo.

Nyuma y’iminsi shene ya Yago TV Show itagaragara kuri YouTube, yaje kugaruka hagati ya tariki ya 29 na 30 Ukwakira 2026, ifite abayoboke basaga ibihumbi 874.

Ibi byashimishije abakunzi b’uyu munyamakuru, kuko byari bibaye amahirwe yo gukomeza ibikorwa bye by’itangazamakuru n’imyidagaduro.

 

8. Titi Brown yaguze imodoka ya BMW, abakunzi be barishima, abandi bamwibazaho

Ku wa 3 Ukwakira 2026, umubyinnyi w’umwuga Titi Brown yagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yishimira imodoka nshya yari amaze kugura.

Iyi modoka ni BMW X1 SUV yo mu bwoko bwakozwe mu 2012, ikaba yaravuzweho kugira agaciro kari hafi ya miliyoni 35 Frw.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Titi Brown yagaragaye ari muri iyi modoka, anafungura ikinyobwa cya Champagne mu rwego rwo kwishimira intambwe yari agezeho.

Iyi nkuru yakiriwe neza n’abakunzi be, cyane cyane abari basanzwe bazi urugendo rwe mu mwuga wo kubyina no mu buzima bwite.

Titi Brown ni umwe mu babyinnyi bamaze igihe mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda, akaba yaragiye agaragara mu bitaramo, amashusho y’indirimbo n’ibikorwa bitandukanye by’abahanzi.

Uretse kubyina, yagiye anagaragara mu bikorwa by’umuziki, birimo indirimbo 'Urare' yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo The Ben.

Kuba yaraguze imodoka byabaye inkuru y’ibyishimo ku bakunzi be, bamwe babifata nk’igisubizo cy’umurava n’akazi amaze igihe akora.

9. Inyigisho ya Apôtre Dr Paul Gitwaza ntiyavuzweho rumwe

Mu izina ry’itorero rye, Apôtre Dr Paul Gitwaza, Umuyobozi Mukuru wa Zion Temple Celebration Centre, yasabye imbabazi abaforomo n'ababyaza nyuma y'amagambo yavugiye mu nyigisho ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, akaza guteza impaka zikomeye kubera uburyo yavuzemo abakora uyu mwuga.

Iyi nkuru yatangiye kuvugwa cyane mu ntangiriro z'Ukwakira 2026, ubwo amashusho y'inyigisho Gitwaza yatanze ku wa 7 Kanama 2026 muri Zion Temple Celebration Centre yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga.

Muri ayo mashusho, Gitwaza yumvikana abwira ababyeyi ko bakwiye kwitondera umuntu wa mbere ufata umwana akimara kuvuka, avuga ko mu baforomo n'ababyaza benshi harimo umwuka w'abarozi, ndetse ko Satani abashyira muri uwo mwuga.

Aya magambo yakuruye uburakari n'impaka mu bantu batandukanye, cyane cyane abakora umwuga w'ubuforomo n'ububyaza, babifashe nk'ibatesha agaciro kandi bagashidikanya ku mpamvu umuyobozi w'idini yakoresha imvugo nk'iyo ku bantu bafite inshingano zo kurengera ubuzima.

Ku wa 7 Ukwakira 2026, Itorero Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Centre (AWM/ZTCC) ryasohoye itangazo risaba imbabazi abaforomo n'ababyaza ndetse n'abandi bose bashobora kuba barakomerekejwe n'ayo magambo.  Iri tangazo ryashyizweho umukono na Apôtre Dr Paul Gitwaza, mu nshingano ze zo guhagararira itorero mu mategeko.

Muri ryo, itorero ryavuze ko ryamenye ko amashusho y'iyo nyigisho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ku wa 6 Ukwakira 2026, rigasobanura ko amagambo yakoreshejwe yumvikanye nk'asesereza umwuga w'ubuforomo n'ububyaza.

Ryavuze ko ritari rigambiriye na rimwe gutesha agaciro abaforomo, ababyaza cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose, ariko ryemera ko amagambo yakoreshejwe yateje agahinda n'impungenge.

Iri torero ryavuze ko ryicuza ibyabaye kandi risaba imbabazi abaforomo n'ababyaza ndetse n'abandi bose bagizweho ingaruka n'ubwo butumwa.

Ryongeye kugaragaza ko ryubaha ubwitange n'ubunyamwuga bw'abaforomo n'ababyaza, rigashimangira ko uruhare rwabo mu kurokora ubuzima no kwita ku miryango rudashobora gusimburwa.

Ku wa 8 Ukwakira 2026, Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza mu Rwanda (RNMU) rwashyize hanze itangazo rigaragaza uko rwakiriye imbabazi za Apôtre Gitwaza.

Uru rugaga rwavuze ko rwababajwe no kubona amashusho y'inyigisho zirimo amagambo ashobora kugira ingaruka mbi ku isura y'umwuga w'ubuforomo n'ububyaza ndetse n'icyizere abaturage bawugirira.

RNMU yemeje ko abayobozi bayo bagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bwa Zion Temple ku wa 7 Ukwakira 2026, hagamijwe gushaka umuti w'ikibazo no kubaka umubano ushingiye ku kubahana.

Yavuze ko yakiriye imbabazi zasabwe na Apôtre Gitwaza, ibona ko ari intambwe igana ku kugarura icyubahiro n'agaciro by'umwuga w'ubuforomo n'ububyaza.

Icyakora, uru rugaga rwagaragaje ko rwifuza ko hakomeza guterwa izindi ntambwe nziza zo kurinda isura y'aba bakozi b'ubuzima.

RNMU yashimangiye ko abaforomo n'ababyaza bafite uruhare rukomeye mu kwita ku barwayi, gufasha ababyeyi n'impinja ndetse no guteza imbere ubuzima bw'abaturage.


10. Israel Mbonyi n’abandi bahanzi baturutse muri Afurika bahurira muri BK Arena

Ku wa 25 Ukwakira 2026, BK Arena yakiriye igitaramo gikomeye cyiswe 'Praise Unlimited', cyateguwe na Halal Afrika ku nshuro ya Gatanu.

Iki gitaramo cyari kigamije guhuriza hamwe abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana baturutse mu bice bitandukanye bya Afurika, mu rwego rwo kwizihiza umuziki, ukwizera n’ubumwe.

Mu bahanzi bitabiriye harimo Israel Mbonyi, Ben & Chance, Joe Mettle, René & Tracy, Lebo Sekgobela, OnceMore Six, Bella Kombo, Grace Charles, Emeka Songsz, Evelyn Wanjiru ndetse n’itsinda rya True Promises Ministries.

Kuba iki gitaramo cyarabereye muri BK Arena, kikitabirwa n’abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye, byatumye kiba kimwe mu bikorwa by’ingenzi by’umuziki wa Gospel byaranze ukwezi k’Ukwakira.

Igitaramo cyari igikorwa cyo gufata amajwi n’amashusho kizifashishwa mu gusangiza abantu ubutumwa bw’indirimbo z’abahanzi batandukanye.

BK Arena yatangaje ko kuri uwo mugoroba ikibuga cyari cyuzuye abantu, benshi bari bateraniye hamwe mu kuramya no guhimbaza Imana.

Kuba Israel Mbonyi, umwe mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane mu Rwanda, yari mu bitabiriye iki gitaramo, byatumye abakunzi be bagira amatsiko yo kumubona ahurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi b’abahanga bo muri Afurika.

 

11. Nishimwe Naomie yakorewe ibirori byo kwitegura kwibaruka imfura ye

Ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2026, Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yakorewe ibirori byo kwitegura kwibaruka imfura ye.

Ibi birori bizwi nka 'Baby Shower' byitabiriwe n’inshuti, abo mu muryango we ndetse na ba Nyampinga batandukanye bagiye begukana ikamba rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Mu bitabiriye ibi birori harimo Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, Mutesi Jolly wegukanye ikamba mu 2016, Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga mu 2018 na Nimwiza Meghan wegukanye iri kamba mu 2019.

Hari kandi Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, ndetse na Umuratwa Kate Anitha wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational mu 2021.

Guhurira hamwe kw’aba bakobwa batandatu bagiye bahurira mu irushanwa rya Miss Rwanda byahaye ibi birori umwihariko, bituma amashusho yabyo akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi birori byagaragaje ubusabane n’ubucuti bukomeje hagati y’abakobwa bagiye banyura mu irushanwa rya Miss Rwanda, nubwo imyaka yagiye ihita kuva buri wese yegukana ikamba.

Ku ruhande rwa Naomie, ni intambwe ikomeye mu buzima bwe, kuko yatangiye urugendo rushya rwo kuba umubyeyi nyuma yo kumenyekana cyane mu marushanwa y’ubwiza no mu bikorwa bitandukanye.






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...