Nk’uko amategeko agenga umutekano mu gihe cy’inkuba muri Amerika abiteganya, umukino ugomba guhita uhagarikwa igihe hagaragaye inkuba cyangwa umurabyo uri mu bilometero hafi 13 uvuye kuri stade. Abakinnyi bahita basubizwa mu rwambariro, mu gihe abafana boherezwa ahantu hatekanye imbere muri stade.
Nyuma yo guhagarika umukino, hatangira kubarwa iminota 30. Iyo iyo minota ishize nta yindi nkuba igaragaye, umukino urakomeza ariko iyo habonetse indi nkuba mbere y’uko iyo minota irangira, kubara bitangirira kuri zeru, bikaba byakomeza gutyo inshuro nyinshi.
Ibi bishobora gutuma umukino utinda amasaha menshi, cyane cyane ko FIFA idafite itegeko risobanura igihe ntarengwa umukino ushobora kumara uhagaze mbere yo kuwusubika cyangwa kuwuhagarika burundu. Buri kibazo kizajya gisuzumwa ukwacyo.
FIFA yatangaje ko iri gukorana bya hafi n’inzego z’iteganyagihe ndetse n’iz’ubutabazi zo muri Amerika, Canada na Mexique kugira ngo yitegure ibihe bidasanzwe bishobora kuzabaho muri iri rushanwa.
Mu itangazo ryayo, FIFA yavuze ko izajya ikurikirana imiterere y’ikirere mu buryo bw’ako kanya kandi ko stade zose zizakira imikino zisabwa kugira gahunda zihamye zo kurinda umutekano w’abakinnyi n’abafana.
Ibi si ubwa mbere ikibazo nk’iki kibaye. Mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe (Club World Cup) cyabereye muri Amerika umwaka ushize, umukino wahuje Chelsea na Benfica watinze cyane kubera ibihe bibi by’ikirere. Uwo mukino wamaze amasaha 4 n’iminota 38 mbere y’uko urangira, nyuma y’amasaha hafi abiri wari umaze uhagaze.

Inkuba zishobora kuzajya zituma imikino y'igikombe cy'Isi cya 2026 itinda cyane
