Iyi
gahunda yamuritswe kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, mu muhanngo
w’imurikabikorwa rya Serivisi z’Inkoranyabitabo y’Igihugu 2025, wabereye ku
cyicaro cya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu
(MINUBUMWE).
Iri
murikabikorwa ryateguwe n’Inteko y’Umuco binyuze mu Ishami rya Serivisi
z’Inkoranyabitabo y’Igihugu (National Library), rikaba ari ryo ryamurikiwemo ku
mugaragaro gahunda nshya yo gushyingura no kubika ibitabo mu buryo bw’amajwi.
Ubushakashatsi
bwakozwe n’Inteko y’Umuco bwiswe ‘Isuzumabipimo ku Murage Ndangamuco w’u Rwanda
2025’, bwagaragaje ko Abanyarwanda bitabira gusoma ibitabo n’ibinyamakuru ku
kigero cya 68,2% kandi umubare munini w’abakunda gusoma akaba ari ubyiruko.
Mu
cyiciro cya mbere cyo gutangiza iyi gahunda, Inteko y’Umuco yatangiriye ku
bitabo bitatu birimo Imyambarire y’Abanyarwanda: Indorerwamo y’Umuco
n’Iterambere, Indangagaciro z’Umuco w’u Rwanda: Igitabo Nyobozi ndetse
n’igitabo kivuga ku bukwe Nyarwanda, byose bikaba bigamije gufasha Abanyarwanda
kumva no gusigasira umuco wabo mu buryo bugezweho.
Mu
gusobanura ibi, Intebe y’Inteko Amb. Masozera yagize ati “Twahereye ku bitabo
bitatu twifuza ko byagera kure. Ariko si byo byonyine kuko tuzakomeza, nubwo
bisaba amikoro. Igitabo kiri mu majwi kirihuta kugera ku muntu; ushobora
kugishyira muri telefone yawe ukagenda ucyumva, ukagera aho ujya wakirangije.
Mu gihe impapuro zishobora kugutwara iminsi myinshi, amajwi yo aguha uburyo bwo
gusoma n’igihe gito.”
Yongeyeho
ko iyi gahunda igamije no gukangurira abanditsi n’abasohora ibitabo gushyira
imirimo yabo mu buryo bw’ikoranabuhanga no gutanga kopi ku Nkoranyabitabo
y’Igihugu, bityo bigasakara bikagera kuri benshi.
Ati: “Ntabwo hakiri ka kamenyero ka kera ko abantu bajya mu masomero gusa bagasoma.
Ubu basomera mu ikoranabuhanga. Ni yo mpamvu dushishikariza abanditsi
n’abasohora ibitabo gutekereza uko babishyira mu majwi no mu buryo bw’ikoranabuhanga,
kuko ari bwo bizasakara bigere kure kandi badufashe no kubona kopi zabyo mu
bubiko bw’igihugu.”
Batamuriza
Cecile uhagarariye isomero ry’abaturage ryitwa ‘Ur’inzira Gasange’ ryo mu
Karere ka Gatsibo, avuga ko hakoreshwa uburyo butandukanye kugira ngo serivisi
z’isomero zegerezwe abaturage.
Ati:
“Dukoresha uburyo butandukanye mu gutuma abantu bitabira harimo gahunda ya buri
cyumweru ijyanye n’uko abana n’abakuru bagomba kwitabira, ni uburyo busanzwe
usanga hari n’abo bugora ariko gahunda yo kubishyira mu ikoranabuhanga
nizatugeraho bizorohereza abagorwa n’umwanya kandi bashaka gusoma.”
Ibyo
avuga bishimangirwa na mugenzi we Niyonsaba Janvier ukorera mu isomero
riherereye mu Karere ka Rulindo uvuga ko gahunda yo gushyira ibitabo mu buryo
bw'ikoranabuhanga izafasha cyane.
Ati:
“Hari abatajyaga bitabira gusoma ariko igitabo nigishyirwa kuri murandasi
bizorohereza uwifuzaga gusoma ariko akabura umwanya.”
Ibitabo
bitatu byamuritswe mu buryo bw’amajwi byamaze gushyirwa ku rubuga rw’Inteko
y’Umuco, aho Abanyarwanda bashobora kubisanga bakabikurikirana mu buryo
bworoshye. Inteko y’Umuco ivuga ko iyi ari intangiriro, kandi ko izakomeza
kwagura umubare w’ibitabo by’amajwi mu rwego rwo gusigasira no gusakaza umuco
nyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Kugeza ubu Ishyinguranyandiko ry’Igihugu ribitse ibitabo bigera ku 16.330 n’ibinyamakuru bitandukanye hamwe n’umurage w’indirimbo 4095 na filime mbarankuru (Films Documentaire) zigera kuri 20 ndetse n’ibyo bitabo bitatu byiyongereyemo biri mu buryo bw’amajwi.
Intebe y'Inteko, Amb Masozera yavuze ko iyi gahunda bagiye kuyishyiramo imbaraga ku buryo umubare w'ibitabo biri mu buryo bw'amajwi biziyongera
