Inkomoko y’indirimbo Butera Knowless yaririmbye mu birori bya ‘The Silver Gala’ -VIDEO

Imyidagaduro - 03/11/2025 5:54 AM
Share:

Umwanditsi:

Inkomoko y’indirimbo Butera Knowless yaririmbye mu birori bya ‘The Silver Gala’ -VIDEO

Mu ijoro rya tariki 1 Ugushyingo 2025, BK Arena yahindutse inzu y’umuziki n’umunezero ubwo yakiraga ibirori bya The Silver Gala ku nshuro ya kabiri. Ibyo birori byari byahurije hamwe ibyamamare n’abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda no hanze yarwo, byiganjemo abahanzi, abayobozi n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuhanzi.

Mu bahanzi bataramiye abitabiriye icyo gitaramo cy’amateka, umwe mu bari bategerejwe cyane ni Butera Knowless, umuhanzi w’imyaka irenga 14 amaze atanga umusanzu ukomeye mu muziki nyarwanda.

Uyu muhanzikazi yinjiriye ku rubyiniro mu buryo bwuje ubwitonzi ariko bunogeye ijisho, agaragarizwa urukundo rudasanzwe n’abari aho.

Knowless yataramiye abantu mu buryo bwagaragaje ubunararibonye bwe, yifashishije indirimbo ze zakunzwe cyane nka “Nzaba Mpari”, “Umutima”, ndetse n’indirimbo y’icyubahiro yahaye umuhanzi Bob Marley, “Three Little Birds”, ayiririmba mu buryo bwe bwihariye bwa ‘reggae’.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Knowless yahishuye ko atari we wenyine wahisemo indirimbo yaririmbye muri The Silver Gala. Yagize ati “Mbere na mbere, icyo nakubwira ni uko ari Sherrie Silver wahisemo ziriya ndirimbo. Yarambwiye arazikunda, cyane cyane ‘Nzaba Mpari’ yayinsabye inshuro nyinshi ambwira ngo dukore ‘Nzaba Mpari’, ndavuga nti ntakibazo.”

Ibi byagaragaje ko hagati ya Knowless na Sherrie Silver hari ubucuti bujyanye n’icyerekezo kimwe cyo guteza imbere ubuhanzi bw’abagore n’imbaraga z’urubyiruko.

Nyuma yo gutoranya indirimbo, Knowless ngo yatekereje uburyo bwo kuzishyira mu mwuka w’ibirori. Avuga ati “Mu gutegura uko ‘Performance’ yagenda, ‘Nzaba Mpari’ ni ‘reggae’, ihuye n’indirimbo nkunda z’umuhanzi Bob Marley. Natekereje nti ‘kuki tutakora akandi kantu gahuza ibyo byiyumvo, kuko turi hano kugira ngo twishimye?’”

Ibi byatanze umwihariko ku muziki we muri uwo mugoroba, aho abitabiriye bahagurukaga bagafata amafoto, abandi bakaririmba bamufasha gusozanya amagambo y’indirimbo ye.

Knowless yavuze ko asanzwe ari inshuti ya Sherrie Silver ndetse ko no mu birori bya The Silver Gala by’umwaka ushize yari yifuje ko aririmbamo, ariko hari imbogamizi zatumye bitaba.

Uyu muhanzikazi yakomeje agaragaza ko yishimira cyane intambwe Sherrie Silver n’umuryango yashinze bari gutera, ndetse ko byamushimishije kubasura ubwo yageze aho uyu muryango ubarizwa i Nyamirambo.

 

Knowless yavuze ko ibyo yabonye byamwibukije agaciro ko gushyigikira impano z’urubyiruko, cyane cyane mu buryo bwagutse bwo guteza imbere u Rwanda rw’ejo.

Kuva ku ndirimbo yahisemo, uko yabyinaga, kugeza ku butumwa bwari muri ‘Performance’ ye, Knowless Butera yagaragaje ko ubuhanzi atari ibijyanye n’ijwi gusa, ahubwo ari uburyo bwo kwihuza n’abandi mu bitekerezo byubaka.

The Silver Gala y’uyu mwaka yabaye urubuga rw’ukuri rwo guhuza abahanzi, abashoramari n’abafite icyerekezo cy’uko ubuhanzi ari igikoresho gikomeye cya guhindura ubuzima no guteza imbere igihugu.


Butera Knowless ku rubyiniro rwa The Silver Gala, yigarurira umutima w’abitabiriye BK Arena mu buryo bwe bwuje ubuhanga n’ubwitonzi


Knowless aririmba “Nzaba Mpari”, indirimbo yasabwe n’inshuti ye Sherrie Silver, yuzuza urubyiniro urukundo n’amarangamutima


Knowless atanga ubusabane n’akanyamuneza mu ndirimbo yahuriyemo n’umwuka wa Bob Marley


Knowless aririmba “Three Little Birds”, ashimangira ko umuziki ushobora guhuza abantu bose mu munezero


Mu rumuri rwa BK Arena, Knowless yagaragaje ubuhanga bwe nk’umuhanzikazi umaze igihe akmeje kubaka amateka mu muziki nyarwanda

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BUTERA KNOWLESS



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...