Mu
bahanzi bataramiye abitabiriye icyo gitaramo cy’amateka, umwe mu bari
bategerejwe cyane ni Butera Knowless, umuhanzi w’imyaka irenga 14 amaze atanga
umusanzu ukomeye mu muziki nyarwanda.
Uyu
muhanzikazi yinjiriye ku rubyiniro mu buryo bwuje ubwitonzi ariko bunogeye
ijisho, agaragarizwa urukundo rudasanzwe n’abari aho.
Knowless
yataramiye abantu mu buryo bwagaragaje ubunararibonye bwe, yifashishije
indirimbo ze zakunzwe cyane nka “Nzaba Mpari”, “Umutima”, ndetse n’indirimbo
y’icyubahiro yahaye umuhanzi Bob Marley, “Three Little Birds”, ayiririmba mu
buryo bwe bwihariye bwa ‘reggae’.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Knowless yahishuye ko atari we wenyine
wahisemo indirimbo yaririmbye muri The Silver Gala. Yagize ati “Mbere na mbere,
icyo nakubwira ni uko ari Sherrie Silver wahisemo ziriya ndirimbo. Yarambwiye
arazikunda, cyane cyane ‘Nzaba Mpari’ yayinsabye inshuro nyinshi ambwira ngo
dukore ‘Nzaba Mpari’, ndavuga nti ntakibazo.”
Ibi
byagaragaje ko hagati ya Knowless na Sherrie Silver hari ubucuti bujyanye
n’icyerekezo kimwe cyo guteza imbere ubuhanzi bw’abagore n’imbaraga
z’urubyiruko.
Nyuma
yo gutoranya indirimbo, Knowless ngo yatekereje uburyo bwo kuzishyira mu mwuka
w’ibirori. Avuga ati “Mu gutegura uko ‘Performance’ yagenda, ‘Nzaba Mpari’ ni
‘reggae’, ihuye n’indirimbo nkunda z’umuhanzi Bob Marley. Natekereje nti ‘kuki
tutakora akandi kantu gahuza ibyo byiyumvo, kuko turi hano kugira ngo
twishimye?’”
Ibi
byatanze umwihariko ku muziki we muri uwo mugoroba, aho abitabiriye bahagurukaga
bagafata amafoto, abandi bakaririmba bamufasha gusozanya amagambo y’indirimbo
ye.
Knowless
yavuze ko asanzwe ari inshuti ya Sherrie Silver ndetse ko no mu birori bya The
Silver Gala by’umwaka ushize yari yifuje ko aririmbamo, ariko hari imbogamizi
zatumye bitaba.
Uyu
muhanzikazi yakomeje agaragaza ko yishimira cyane intambwe Sherrie Silver
n’umuryango yashinze bari gutera, ndetse ko byamushimishije kubasura ubwo
yageze aho uyu muryango ubarizwa i Nyamirambo.
Knowless
yavuze ko ibyo yabonye byamwibukije agaciro ko gushyigikira impano
z’urubyiruko, cyane cyane mu buryo bwagutse bwo guteza imbere u Rwanda rw’ejo.
Kuva
ku ndirimbo yahisemo, uko yabyinaga, kugeza ku butumwa bwari muri ‘Performance’
ye, Knowless Butera yagaragaje ko ubuhanzi atari ibijyanye n’ijwi gusa, ahubwo
ari uburyo bwo kwihuza n’abandi mu bitekerezo byubaka.
The
Silver Gala y’uyu mwaka yabaye urubuga rw’ukuri rwo guhuza abahanzi,
abashoramari n’abafite icyerekezo cy’uko ubuhanzi ari igikoresho gikomeye cya
guhindura ubuzima no guteza imbere igihugu.

Butera Knowless ku rubyiniro rwa The Silver Gala, yigarurira umutima w’abitabiriye BK Arena mu buryo bwe bwuje ubuhanga n’ubwitonzi

Knowless aririmba “Nzaba Mpari”, indirimbo yasabwe n’inshuti ye Sherrie Silver, yuzuza urubyiniro urukundo n’amarangamutima

Knowless atanga ubusabane n’akanyamuneza mu ndirimbo yahuriyemo n’umwuka wa Bob Marley

Knowless aririmba “Three Little Birds”, ashimangira ko umuziki ushobora guhuza abantu bose mu munezero

Mu
rumuri rwa BK Arena, Knowless yagaragaje ubuhanga bwe nk’umuhanzikazi umaze
igihe akmeje kubaka amateka mu muziki nyarwanda
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BUTERA KNOWLESS
